Sobanukirwa: Ikinyabutabire cya Asbestos gitera kanseri


Sobanukirwa: Ikinyabutabire cya Asbestos gitera kanseri

Inkubiri yo guca no gukuraho burundu ikinyabutabire cya Asbestos kiboneka mu mabati cyane cyane asakajwe ku nyubako zubatswe kera ,ubu bukangurambaga Leta ikaba yaragiye ibukora hirya no hino ivuga ko iki kinyabutabire cya Asbestos gitera kanseri y’ibihaha.

Abahanga mu buvuzi bemeza ko guhumeka ikinyabutabire cya Asbestos kuhumeka tumwe mu duce twacyo duto tutaboneshwa ijsisho bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha ,kimwe n’ivumbi rikomoka kuri ayo mabati naryo riba ryuzuyemo icyo kinyabutabire ku buryo naryo ryakongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibihaha.

Mu buryo busanzwe ,ikinyabutabire cya Asbestos kiboneka mu mukungu uzwi nka silicate minerals ,nanone kikaba cyanaboneka mu musenyi cg umucanga ,utwo duce duto tutaboneshwa ijisho twa asbestos tugenda mu mwuka ukaba waduhumeka.

Ikinyabutabire cya Asbestos gishobora gutera kanseri z’ibihaha zirimo iyit3wa mesothelioma,ndetse na kanseri y’ibihaha ubwayo bityo ikba ari ikinyabutabire gitera ibyago ku kiremwamuntu.

Abahanga mu bisigaratongo bavuga ko ikinyabutabire cyatangiye kubaho kuva kera mu bihe bya Stone Age (icyo gihe abantu bakoreshaga amabuye ,nta terambere ryariho) ,iyi asbestos abantu bo muri stone age bayikoshaga mu guhoma utubindi twabo


Mu kinyejana cya 19 nibwo ikinyabutabire cya Asbestos cyatangiye gukoreshwa cyane mu mirimo y’inganda ,ibikoresho bikozwe muri asbestos bizwiho gukomera ,kudatwarwa cg ngo byangizwe n’umuriro w’amashanyarazi .

Mu kinyajana cya 20 ,nibwo ikinyabutabire cya asbestos cyatangiye gukoreshwa mu bwubatsi aho cyakorwagamo amabati,yane cyane mu myaka ya 1980 ,amazu menshi yubatswe yashizweho amabati ya asbestos .

Igihugu cy’uburusiya kugeza ubu ntikirashyiraho itegeko ribuza ikoreshwa rya Asbestos ,mu mwaka wa 2020 hakozwe amabati ya asbestos angana na toni 790.000.

Dore uko Asbestos yangiza ibihaha ikanatera kanseri

Guhumeka ikinyabutabire cya Asbestos bitera inkovu mu bihaha ,uo ibyo bihaha bigenda byangirika bitera indwara ya Mesothelioma .mesothelioma ikaba ari ubwoko bwa kanseri iboneka ariko itararenza amezi 12.

Ikinyabutabire cya asbestos kizwiho gutera kanseri haba ku muntu ndetse no ku nyamaswa ,ikigo cya OSHA (Occupational Safety and Health Administration )cyashizeho ingano ya asbestos yemewe gukoreshwa aho ingana na 0.1 muri santimetero cube

Izindi nkuru

Ibyo wamenya niba wifuza gutwita kandi ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida

igisasu uburusiya bwagerageje cyatitije amahanga , byinshi kuri iyi missile yahawe izina rya Satani 2

Indwara ya Constipation: Ibimenyetso byayo nuko wayivura

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post