Ibiribwa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo

Ibiribwa byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo


Burya hari impamvu nyinshi zishobora kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bagabo ,harimo nk’indwara ziterwa na stress ,indwara y’agahinda ,imiti ivura umutima n’umuvuduko w’amaraso ,kunywa inzoga z’umurengera ku bagabo ibi byose bishobora gutera ubushake buke ku bagabo ndetse bakaba banabutakaza burundu.

Abagabo benshi bagenda bagerageza gukoresha imiti itera akanyabugabo ,aha twavuga nk’imiti ya Viyagara cg suldenavir ushaka kumenya byinshi kuri viagara kanda hano Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Viagra uzwiho gutera akanyabugabo no kwifashishwa n’abashaka kumara umwanya munini batera akabariro.

Mu gukoresha iyi miti bigeraho bikakubata bikakubuza kuba umubiri wawe wazamura ubu bushake mu buryo bwa kamere bityo mu gihe cyose ,ugakenera ko wakoresha iyi miti ,ariko iyo wakoresheje ibiribwa byo bnta ngaruka bigutera ahubwo bigufasha kongerera imbaraga umubiri ndetse bikanatuma ugira ubuzima bwiza.

Dore ibiribwa bitera akanyabugabo

1.Ibihaza

Free Halloween Pumpkins on Haystack Stock Photo

Imbuto z’ibihaza zikungahaye ku kinyabutabire cya Zinc ,iki nyabutabire kikaba cyongera imbaraga zo gutera akabariro kandi kikanongera ubwiza n’umubare w’intangangabo ,byinshi kuri uyu munyungu soma iyi nkuru Akamaro ku umunyungugu wa Zinc , nanone igihaza kibonekamo ibinure byiza bitera akanyabugabo.

2..Maca cg Ginseng


Imizi ikomoka ku kimera cya Maca gikunda kuba mu bice bya Aziya nacyo bivugwa ko ari viagra karemano ,iki kimera kikaba gitera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse kikanatuma umuntu atarangiza vuba ,bityo agatera akabariro umwanya munini.

Maca ikungahaye kuri Vitamini B ifasha nayo mu kongera imbaraga ndetse no kukuvura indwara ya stress n’umunaniro bityo ukagera mu gikorwa umeze neza.

3.Inyama

Free Close-Up Shot of Slices of Raw Meat on a Wooden Chopping Board Stock Photo

inyama cyane cyane inyama z’ingurube zibonekamo intungamubiri zitwa L-Carnitine ,zikaba ari intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ,zikaba zongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse bikanazamura umusemburo wa testosterone mu mubiri bityo umuntu akarushaho kugira imbaraga zo gutera akabariro.

4.Umuneke

Free Ripe Bananas  Stock Photo

Urubuto rw’umuneke ni zimwe mu mbuto zikungahaye kuri vitamini B ,iyi vitamini ikaba yongerera umubiri imbaraga ,nanone umuneke ubonekamo ikinyabutabire cya tryptophan nayo ikaba igira uruhare runini mu ivuburwa ry’umusemburo wa serotonine utuma umuntu amererwa neza .

Umuneke ubonekamo nanone umunyungugu wa potasiyumu ufasha mu ikorwa ry’imisemburo ya kigabo ,nanone uyu munyungugu ukaba urinda umutima ndetse ukanatuma amaraso atembera neza mu mubiri .

5.Ubunyobwa


Burya ubunyobwa nabwo bugira uruhare runini mu kongera ubushake no gutera akanyabugabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina,iki kiribwa kibonekamo intungamubiri za L-Arginine ifasha mu ikorwa rya aside ya nitrite ,iyi aside ikaba izamura ubushake bwo gutera akabariro.

6.Sereri

Free Close-Up Shot of a Person Washing a Fresh Parsley Stock Photo

Sereri ni nziza ccyane ku mubiri kandi zikaba zigira uruhare runini mu kuvura no kurinda umubiri ,hakwiyongeraho no kongera ubushake bwo gutera akabariro byinshi kuri sereri kanda hano Akamaro ka Sereri ku mubiri wa muntu.

Muri sereri dusangamo nanone ibinyabutabire bituma imitsi itwara amaraso ibyimba ikaguka bityo bikongera amaraso atembera mu mubiri ,ibyo nabyo bikaba byanongera akanyabugabo ko gutera akabariro.

Kunywa umutobe wa Sereri ni ingenzi cyane .cyane cyane mbere yo gutera akabariro kuko bikongerera imbaraga .

Izindi nkuru

Ifaranga ry’ikoranabuhanga rya Cryptocurrency rikomeje kwandika amateka ,sobanukirwa na byinshi ku mikorere n’imikoreshereze yiri faranga

BIRIBWA UMUGORE UTWITE AGOMBA KWIBANDAHO MU KURYA

Ubwoko 3 bw’ibiribwa bwagufasha kuramba

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post