Ni gute wakangura ubwonko bw'umwana?

Ni gute wakangura ubwonko bw'umwana?

Nk’umubyeyi ni byiza kumenya udukorwa duto twagufasha gukangura ubwonko bw’umwana wawe ,ibi bikaba ari ingenzi kuko bitegura umwana mu gukura mu bwenge no kumenya ubwenge ,gusesengura ,kuba umuhanga mu gihe amaze kuba mukuru.

Mu gihe cy’ubuto ,udukorwa twose umwana akorerwa tugira ingaruka nziza cyangwa mbi kuri we ,haba mu bijyanye n’imyitwarire ye amaze kuba mukuru ndetse no mu buryo agaragazamo ubuhanga .

Udukorwa duto nko gukina n’umwana ,kumukinisha ,kumugurira udupupe n’udukinisho ,kumutembereza akamenyera abandi bana ndetse n’abantu bakuru ,ibi ni bimwe mu bikorwa bigaragazwa n’abahanga mu buvuzi bw’abana ndetse bikagaragara no mu nyandiko zitandukanye twakuye kuri internet nko mu binyamakuru nka healthline ,the parents,kids health ,webmed,mayoclinic ,bikagaragazwa nk’ibikorwa by’ingenzi bikangura ubwonko bw’umwana.

Dore udukorwa duto duto wakora nk’umubyeyi tugakangura ubwonko bw’umwana wawe.

Udukorwa duto nitwo dufasha gukangura ubwonko bw’umwana ,muri utwo dukorwa harimo.

1.Kuririmbira umwana.

Abahanga bavuga ko ubundi kuririmbira umwana byagatangiye kuva umwana akiri mu nda ,bikanakomeza avutse kugeza abaye mukuru ,bigaragazwa ko kuririmbira umwana biza ku mwanya wa mbere mu bintu bikangura ubwonko bwe ,ndetse bikanabwubakamo amatsiko yo gushakisha ibintu bishya.

2.Gutegurira umwana utuntu tw’amabara atandukanye ,haba mu dukinisho twe ,mu cyumva cye nahandi.

Uruvangitirane rw’amabara atandukanye ni rwiza ku mwana kuko bimufasha gukangura ubwonko bwe ndetse bikanabutoza ko hari umwimerere karemano w’ibintu bitandukanye ,Amabara aza ku mwanya wa mbere mu gufasha umwana ni ibara ry’umutuku n’umuhondo.

3.Kumugaburira neza no kwita ku mirire ye by’umwihariko.

Ku mwana imirire ni ikintu cy’ingenzi cyane ,ni byiza kwibanda ku biribwa bitandukanye kugira ngo abashe no kubibonamo intungamubiri byinshi ,umwana kugira ngo Akure mu gihagararo no mu bwenge bisaba ko abona amafunguro ahagije .

Kuva umwana akivuka kugeza ku mezi 6 , umwana ahabwa ibere ryonyine Kandi ukamwonsa ku buryo bigaragarako yijuta ,ni byiza kinda umwana inshuro ziri hagati ya 8 na12.

Umwana urengeje amezi 6 ahabwa indyo yunganira ibere igomba kubonekamo amatsinda yose y’intungamubiri Kandi agomba guhabwa n’imbuto buri munsi.

4.Kumugurira udukinisho dutandukanye.

Burya udukinisho ,udupupe nibindi nkabyo ni byiza ku mwana kuko bigira ingaruka ku mitekerereze ye ndetse no ku mikorere y’ubwonko bikangura ubushobozi bwabwo.

5.Kuganiriza umwana.

ushobora kubyita ubusazikuganiriza umwana utaramenya kuvuga ariko burya ni ingenzi Kandi bituma umwana atinyuka ,akamenya kuvuga vuba ndetse akaba azanavamo umuntu Uzi kuvuga mu ruhame .

kuganiriza umwana ni ibyo kwitaho ,yavuga ya magambo y’abana nawe ukamusubiza Kandi bishobora gukorwa n’umubyeyi w’umugabo cg umubyeyi w’umugore ndetse nundi wese umurera.

6.kureka umwana agakina n’abandi bana .

Iyo umwana ari kumwe n’abandi bana ,burya ni kimwe nundi muntu mukuru uri mu bantu bangana ,umwana aratinyuka ,akirekura ,ibi bikamuzamura ikintu cyo gukunda abandi ,gutinyuka ,gusabana ndetse bikanamunezeza cyane.

Dusoza.

Uburyo bwo gukangura ubwonko bw’umwana ni bwinshi ,buri mubyeyi wese aba agomba kumenya ko buri gikorwa cyose akoreye ku mwana kimugiraho ingaruka ,zishobora kuba nziza cg mbi.

Buri mubyeyi wese ndetse nundi muntu wese urera umwana ,akwiye kwirinda gukorera ku mwana igikorwa kibabaza umubiri cyangiza amarangamutima ,kimwicisha inzara nibindi nkabyo kuko bituma umwana Akura nabi cg akazavamo umugome .

Izindi nkuru wasoma

.Sobanukirwa n’icyakwereka ko umwana w’uruhinja yavukanye indwara z’Umutima

Ni ryari umwana atangira gukambakamba?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post