Uburyo bwiza kandi bworoshye umubyeyi yafashamo umwana kugenda vuba

Buri mubyeyi wese anezezwa no kwitegereza umwana akura ,atangira guseka ,gukambakamba no kuba umwana yatangira kugenda ,iyo umubyeyi abonye umwana we arimo gutinda kwinjira mu cyiciro cy’imikurire ugereranyije n’abandi bana bangana bishobora kumutera ikibazo cyo kwibaza niba umwana we atazadindira mu mikurire .

Muri iyi nkuru turasobanura intambwe umubyeyi ashobora gukoresha,agafasha umwana we kuba yagenda vuba kandi akomeye ,

Ku mwana ,gutangira gutambuka,agatera intambwe ni ikimenyetso cyuko arimo kuva mu cyiciro cy’ubuhinja ,ibi bikaba ari ibintu bigomba gushimisha umubyeyi.ababyeyi benshi bibaza ko bishobora no kuba ikimenyetso cyuko umwana azagira ubwenge bwinshi mu gihe atangiye kugenda hakiri kare ndetse no mu gihe yatinda gutambuka hakaba abavuga ko uwo mwana azaba umuswa. Reka turebe icyo ubushakashatsi buvuga kuri ibi.

Mu mwaka wa 2015 ,mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika hakozwe ubushakashatsi bwarebaga isano iri hagati yo kuba umwana yagenda hakiri kare ndetse n’ubuhanga/ubwenge azagira ,ubu bushakashatsi bwarangiye bigaragaye ko ntaho bihurira ndetse kuba umwana yaratangiye gutambuka hakiri kare bitaba ikimenyetso cyuko azagira ubwenge bwinshi.

Mu mwaka wa 2013 ,nabwo mu gihugu cy’Ubusuwisi hakozwe ubundi bushakashatsi kuri iyi ngingo nabwo buza kugaragaza ko ubwenge/ubuhanga umwana agaragaza ntaho buhurira n’igihe yatangiriye kugenda.

Ikigo gishinzwe kugenzura indwara Muri Amerika CDC (Center for Disease Control)  kivuga ko ku mwaka umwe umwana agomba kuba azi gukora ibi bikurikira:

1.Guhagurukira ku bintu      

2.Kuba yagenda afashe ku bintu

3.Kuba ashobora kuba yatera intambwe nke nta kintu afasheho

1.Guhagurukira ku bintu

Iki ni ikimenyetso cya mbere ko umwana yiteguye gutambuka kandi ko mu maguru harimo imbaraga zatma atambuka.

Ibi bikaba bikomeza imikaya yo mu maguru y’umwana ndetrse uko abikora kenshi bikamufasha kumenyera kugenzura no gukoresha iyo mikaya (muscle coordination)

Dore icyo umubyeyi asabwa

Ku mubyeyi aya ni amahirwe meza yo gutoza umwana gutambuka ,ukanamufasha gukomera imikaya ,umubyeyi afata umwana agasa naho amufasha gutambuka ,ikindi ujya umukangurira ku bikora kenshi umufatisha ku bintu ashobora guhagurukiraho , nk’intebe ,utumeza duto nibindi,,,

2.Gufasha umwana kwiga ibintu bishya

Nubona umwana wawe yuriye nk’intebe cyangwa igitanda akajya hejuru ,hanyuma agatangira agaseka ,iki ni ikimenyetso cyiza ko anejejwe no kwiga ibintu bishya kandi ko yumva mu maguru ye akomeye.

Nubwo bwiza bihita bikuzamo ko ashobora kwikubita hasi ,ariko icyo ukwiye gukora si ukumubuza ahubwo ni ukumwegera ku buryo najya kugwa wahita umufata ,ubundi ukamutera akanyabugabo ko kubikora ,ibi ntibituma akomera gusa ahubwo bikangura n’ubwonko bukihatira kwiga ibintu bishya.

3.Kugendera ku bintu abifashe

Iyo umwana yatangiye kugenda afashe ku kintu nk’intebe ,akameza nibindi ,iki ni ikimenyetso cyiza .muri iki gihe aba yatangiye kwiga kuringaniza ibiro bye n’imbaraga zo mu maguru ,iyo amaze no kubimenyera nibwo ahita atangira gutambuka nta kintu afasheho.

Icyo wakora nk’umubyeyi

Kura mu nzira ibintu byose byatuma adatambuka afashe kuri cua kintu ,igizayo n’ibintu byamutera gukomereka ubundi umureke abikore uko abyifuza ,uramenye ntukamubuze .

4.Gukunda kurira no gusinzira cyane

Yego ,ibi nabyo ni ingenzi cyane ,,iyo mwana agiye gutangira kugenda burya ibice bye byose by’umubiri bikora bwikube kabiri kurusha uko byakoraga ndetse burya kugenda ntidukoresha amaguru gusa ahubwo burya uruhare runini ni ubwonko.

Wikumva ko byacitse cyangwa umwana afite ikibazo gihambaye .ibi birashyira iyo umwana amaze kumenyera .

5.Kugendera mu bikinisho byabugenewe

Iyo umwana yatangiye guhagurukira ku bintu ,kugenda afashe ku kintu ni ikimenyetso ko biriya bikinisho byagenewe kugenderwaho abikenye kandi biramufasha cyane ,bikanamufasha kugenda vuba nta kintu afasheho

Ariko mu gihe nta bushobozi bwabyo umubyey afite ni byiza kumufashagutera intambwe umufashe mu maboko. Ukanatangira kumumenyereza kugenda ibi nabyo bikaba bimufasha.

6.Kwihagurutsa nta kintu afasheho

Iyo mwana abasha kwihagurutsa nta kintu afasheho ,Ibi ni ikimenyetso cyuko ibiro bye ntacyo bimubangamiraho ,ikiba kibura gusa ni ukwiyumvamo ikizere  cyuko ashoboye kugenda nta kintu afasheho.

Icyo wakora kugira ngo utere akanyabugabo umwana ko kuba yagenda vuba

1.Jya umushimira kuri buri kantu kose akoze

Ushobora kumutera courage mu magambo cayngwa mu bikorwa .usa n’umwereka ko akwiye gukomerezaho ,ibi bikaba bituma umwana akomeza kwihatira kugenda no guhagurukira ku bintu kenshi.

2. Wikumva kuba yagwa hasi ari ikibazo

Kugwa ku mwana mu gihe yiga kugenda ntibishobora kwirindwa bibaho ,ahubwo ukura mu nzira ikintu cyose cyakomeretsa umwana ,ubundi ukamureka akisanzura.

3.Menyereza  umwana kugendera ahantu hatandukanye

Niba yaramenyereye kugendera ku mukeka ,mujyane no ku isima gusa cyangwa ku makaro ,ibi bikaba  bituma yiga kandi agakomera imikaya.

4.Rambura amaboko wamuhaye umwitangirizwa kugira ngo aze agusanganira

Ibi ni byiza bifasha umwana kuba yagusanganira ,nta kibazo kandi iyo akubona bwa bwoba bwo kumva ko atashobora kugenda bumuvamo ,ubundi agatera intambwe akaza.

Ibyo ukwiye kwirinda

1.Irinde gukoresha kenshi ibikinisho bifasha umwana kugenda

Ihuriro ry’abavuzi b’indwara z’abana  muri Amerika rivuga ko biriya bikoresho nibikinisho bifasha abana kugenda biri mubitera abana benshi impanuka zikomeye ,mko gukomereka mu mutwe ,kuvunika amagufa nibindi…

Rikavuga ko kandi ari byiza kuba wanabireka ,ahubwo umwana agakura ,akaniyigisha kugenda mu buryo  busanzwe.

2,.Irinde kwihutisha umwana mu bintu

Burya mu mikurire y’umwana ibintu byose bikorwa intambwe ku ntambwe ,irinde kuba wakoresha umwana ikintu atarakwereka ko cya kintu agishoboye ,wikwihutira kumugendesha atarabasha no kwiterura.

Izindi nkuru bijyanye

Wakora iki mu gihe umwana atwitswe n’ikintu kikamutera ubushye ?

Uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gukangura ubwonko bw’umwana muto

Ingaruka gusinzira bigira ku bwenge bw’umwana muto

Ni ryari umwana muto ahabwa amazi yo kunywa?

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post