Ibintu 7 bitangaje ku gitsinagore bikururura abagabo cyane

Akenshi hari igihe umugabo akururwa n’ubwiza bw’umukobwa ,ariko burya hari n’igihe umugabo akururwa n’umukobwa nta n’ubwiza butangaje anafite ahubwo ari utuntu duto twatumye yumva wa mukobwa ari ukwiye kandi akeneye kurusha abandi.

Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze bagaragaje ibintu 7 bitangaje ku gitsinagore  bikurura abagabo bakumva bifuje uwo mugore cyangwa uwo mukobwa.

1.Umukobwa/umugore wambaye imyenda ya siporo imwegereye.

Umukobwa wambaye imyenda ya siporo ifashe ku mubiri ,ikagaragaza imiterere ye n’imisusire y’umubyimba w’umubiri we ,ibi biri mu bintu bikurura abagabo cyane.

Iyi myenda ya siporo ikozwe  ku buryo ikweduka kandi ikegera umubiri neza ikawufataho cyane cyane ,iyo rero umugabo abonye uwo mubyimba w’umugore bituma amwifuza.

2.Umugore wambaye imyenda yijimye cyane cyane ijya gusa n’imyenda ya gisirikare

Aka gasa n’agatangaje ariko ni ukuri ,umukobwa wambaye iyi myenda abagabo bamubona nk’umukobwa ukomeye kandi wifitiye kwiyizera muri we kandi w’indwanyi muri we  ,bikaba byiza ari umwenda umwegereye kandi bigaragara ko ari umwenda wakorewe abakobwa.

3.Umukobwa wambaye ishati y’abagabo

Muri iyi minsi abakobwa bakunda kwambara amashati bigaragara ko ari ay’abagabo ,mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko abasore /abagabo bishimira umukobwa wambaye iyi shati ndetse bikabakurura ku buryo bishimira kumugira inshuti.

4.Abakobwa Bambara amalunette

Abagabo benshi bishimira umukobwa wambara amalunette ndetse bamwe bakamubona nk’umukobwa w’intiti ,muri kamere y’abagabo mbere yo gutereta umukobwa barabanza bakareba uko abana bazabyarana bazaba bameze bityo iyo umugabo akurebye akabona ugaragara nk’umunyabwenge kandi uri mwiza aba yumva utamucika .

5.Ijwi ry’umukobwa

Abagabo ntibakunda abakobwa bafite ijwi rikaraze nk’iry’abagabo ahubwo bakunda ijwi ryoroshye kandi rituje byumvikana ko ari ijwi ry’umukobwa ,burya umukobwa ashobora no gutakaza amanita niyo yaba ari mwiza ariko afite ijwi rya kigabo .

6.Uburyo umukobwa yiteramo make up

Burya abagabo bita ku buryo umukobwa yiteramo make up ndetse abenshi bahurira ku kuba umukobwa yaba yayisize igaragara ariko Atari nyinshi cyane ku buryo bukabije ,umukobwa akaba asa neza kandi bigaragara ko afite isuku.

7.Kwambara isume mu mutwe mu giheuvuye koga

Burya abagabo bose bakunda kubona umukobwa /umugore yambaye agasume mu mutwe mu gihe avuye koga ,ibi bizamura muribo ibyiyumvo byiza ndetse biba na byiza mugiye gukurikizaho gutera akabariro.

Burya aba ba Slay Queen bifotoza bambaye udusume nuko bavumbuye iri banga ku bagabo ndetse bakaba banazi ko bizamura irari muribo.

Izindi nkuru bijyanye

Uko abakobwa bari gukorera akayabo k’amafaranga ku rubuga nyamamaza busambanyi rwa Onlyfans

Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo

Urukundo:Niba uri mu Rukundo ,Itondere ibi bintu byakwangiza umubano wanyu

Musore nukora ibi bintu 5 abakobwa bazatangira kugufata nk’umwami

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post