Ingorane zikomeye umugore utwite ashobora guhura nazo n'uburyo yazitwaramo neza (icyo akwiye gukora )

 

Ingorane zikomeye umugore utwite ashobora guhura nazo n'uburyo yazitwaramo neza (icyo akwiye gukora )

Burya umugore utwite aba shobora guhura n'ingarane zitandukanye zishobora no kumutera ibyago bikomeye birimo urupfu cyangwa zigatera ibyago bikomeye ku mwana uri mu nda , niyo mpamvu umugore utwite agomba kwikurikirana no kumenya impinduka yose yagaragara ku mubiri we .

Burya gutwita bizana impinduka mu mubiri , haba mu misemburo no mu mikorere y'umubiri muri rusange , ukaba ushobora gusanga abagore bashobora kwibasirwa n'uburwayi batari basanganywe nka diyabete , umuvuduko w'amaraso . amaraso make n'ubundi ....

Hari abagore benshi babura ubuzima bitirutse ku ngorane gutwita byabateye ,niyo mpamvu twahise kuvuga kuri izi ngorane abagore batwite bahura nazo ndetse n'ikintu gikwiye bakwiye kuzikoraho .

Burya mu gihe ukimara kumenya ko utwite , ukwiye guhita ujya kwa muganga , bagufasha kugusuzuma . kukugira inama no kugufasha kumenya ubuzima bw'umubyeyi n'umwana , ibi bikaba bifasha mu gukumira ibyago n'ingorane umugore ashobora guhura nabyo mu gihe atwite .

Dore ingorane 6 umugore utwite ashobora guhura nazo nicyo yazikoraho 

Burya umugore utwite aba ashobora guhura n'ibibazo /uburwayi /ingorane biturutse ku mpinduka z'umubiri we kubera atwite  arizo 

1.Uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso (Pre eclampsia ) 

Hari umubare munini w'abagore bagira uburwayi bw'umuvuduko mu gihe batwite gusa , ugasanga ntibari bawusanganywe , ahanini bikaba bikekwa biterwa n'imiterere y'ingobyi y'umwana ariko abahanga bemeza ko nta mpamvu ya nyayo izwi itera ubu burwayi.

Umuvuduko w'amaraso ku mugore utwite ni ikimenyetso kibi , kubera ko ushobora gutera ibyago bikomeye kuri we no ku mwana atwite .

umugore ufite iki kibazo mu gihe atwite agaragaza ibimenyetso birimo 
  • kugira ibipimo by'umuvuduko w'amaraso biri hejuru 
  • Kubyimba ibirenge , ibiganza , amaguru no mu maso 
  • kubabara umutwe
  • kureba ibihu 
  • kugira isereri
  • nibindi 
Ni byiza ko buri mugore wese utwite yipimisha umuvuduko w'amaraso , akamenya uko ibipimo bye bihagaze , abaganga batanga inama n'ubufasa bw'ubuvuzi ku mugore ufite iki kibazo , ibi bikaba bifasha kurokora ubuzima bw'umubyeyi n'ubw'umwana .

2.Kugira amaraso make (Anemia ) 

Burya nabwo abagore batwite bakunze kugira ikibazo cyo kubura amaraso ahagije , ibi bigaterwa nuko mu gihe utwite ingano y'amaraso yawe iriyongera cyane , iyo rero mu mafunguro yawe utabonamo ubutare buhagije , bitera kuba wagira iki kibazo .

mu gihe utwite ni byiza ko wibanda ku mafunguro akungahaye ku butare bwa fer , kuko agufasha gutandukana no kwirinda iki kibazo . no gufata ibinini byongera amaraso  mu gihe utwite birinda ubu burwayi /
Hari ibimenyrtso bigaragara ku mugore utwite , ufite ikibazo cyo kugira amaraso make birimo 
  • Umunaniro
  • gucika intege 
  • isereri 
  • kuribwa umutwe
  • guhumeka nabi 
  • nibindi ...

3.Indwara y'impatwe (constipation ) 

Burya abagore batwite nabwo bakunda guhura n'uburwayi bwa constipation aho bituma bibagoye , ibi ahanini bigaterwa nuko inda iyo ikura , umusemburo wa porojesiteroni ugenda wiyongera . uko uyu musemburo wiyongera , bigira ingaruka ku mikorere y'amara ari nabyo bitera ikibazo cya constipation .

Ariko mu gihe utwite ni byiza ko mu mafunguro yawe wibanda ku biribwa birimo imboga n'imbuto  , kugira ngo bibashe koroshya igogora , ni byiza no kunywa amazi ahagije kuko nayo ni ingenzi.

4. Indwara ya Diyabete (Gestational Diabete ) 

Hari abagore bagira uburwayi bwa diyabete ari uko batwite , ibi bikaba bishobora kuba ku mugore utwite , aho isukari yo mu maraso ye iba iri hejuru cyane mu gihe atwite kandi ibi bikaba byanagira ingaruka mbi ku mwana no kuri nyina .

Hari ibimenyetso bigaragara ku mugore utwite ariko akaba afite uburwayi bwa diyabete birimo 
  • Kugira inyota cyane ukumva ukeneye kunywa kenshi 
  • Guhora umunaniro 
  • guhora iminwa yumagaye
  • nibindi ...
Ni byiza ko wisuzumisha inshuro zagenwe kugira ngo ubashe guhangana no kumenya iki kibazo , kuko gukurikiranwa kare n'abaganga bigabanya ibyago ubu burwayi bwakugiraho .

5.Indwara zifata mu muyoboro w'inkari 

Burya umugore utwite aba afite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara zifata mu muyoboro w'inkari , kugira ubu burwayi bikaba byanagutera ibyago byo kuba wabyara igihe kitaragera ndetse no kuba waribwa mu nda bikabije .

Umugore utwite ufite iki kibazo ashobora kugaragaza bimwe muri ibi bimenyetso bikurikira aribyo 
  • kubabara mu gihe urimo kunyara 
  • kwihagarika kenshi 
  • guhora wumva uruhago rwuzuye
  • kunyara inkari zirimo urufuro 
  • kubabara mu kiziba cy'inda
  • nibindi ..
Mu gihe utwite , ukabona kimwe muri ibi bimenyetso ni byiza kwipimisha izi ndwara kwa muganga , kuko ziravugwa , zigakira neza.

6. Kugira iseseme no kuruka 

Mu gihembwe cya mbere , ni ukuvuga mu meze atatu ya mbere yo gutwita , abagore benshi bakunze kugira ikibazo cyo kuruka no kugira iseseme . 

ibi bigaterwa nuko gutwita bizana impinduka mu misemburo ,ari nabyo ahanini bitera iki kibazo , ariko nyuma y'amezi 3 , iki kibazo kirakira burundu . 

izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post