Ibiribwa 5 umuntu ufite indwara y'umwingo akwiye kwibandaho , bimufasha koroshya ibimenyetso byayo

 

Ibiribwa 5 umuntu ufite indwara y'umwingo akwiye kwibandaho , bimufasha koroshya ibimenyetso byayo

Hari ibiribwa bitandukanye ,umuntu ufite uburwayi bw'umwingo agomba kwibandaho mu mirire ye ya buri munsi kuko bimufasha guhangana niyi ndwara ndetse no kugabanya ubukana bw'ibimenyetso byayo.

Nubwo bwose ibiribwa bitavura iyi ndwara  ariko bifasha mu gukumira ingaruka zayo ishobora guteza ku muntu uyirwaye .zirimo nkokwibasirwan'indwara z'umutima ,kwipfundika kw'amaraso,ibyago byo gufatwa na kanseri byiyongera nibindi..

Dore ibiribwa ukwiye kwibandaho niba ufite indwara y'umwingo 

Hari ibiribwa bitandukanye byagufasha guhangana n'indwara y'umwingo ndetse no kubana nayo nta kibazo iguteje aribyo 

1.Inkeri
Inkeri


Inkeri ni kimwe mu biribwa byiza ku muntu ufite indwara y'umwingo , kubera ko zikungahaye ku binyabutabire byitwa antioxidant byongerera umubiri imbaraga zo guhangana n'indwara ndetse bikanawongerera ubudahangarwa ni byiza kutazibura ku ifunguro ryawe ry'umunsi .

2.Imboga za broccoli 

Imboga za broccoli

Imboga za Broccoli ni zimwe mu bwoga zifite ubushobozi bwo kugabanya umusemburo wa Thyroxine mu maraso iyo ari mwinshi  , bityo zikaba zishyirwa mu itsinda ry'ibiribwa bizwi nka cruciferous ari naho dusanga amashu nibindi ...

3.Vitamini D n'ibinure bya Omega 3 

Vitamini D n'ibinure bya Omega 3

Vitamini D n'ibinure bya Omega -3 ni intungamubiri z'ingenzi ku muntu ufite uburwayi bw'umwingo , izi ntungamubiri ushobora kuzisanga mu mafi , nibindi .

kurya amavuta ya elayo , amagi ,ibihumyo nabyo baytuma ubona izi ntungamubiri ku kigero umubiri wawe uzikeneyeho .

4.Inyama y'inkoko 

Inyama y'inkoko

Inyama y'inkoko ikungahaye ku ntungamubiri za poroteyine nyinshi cyane , izi ntungamubiri zikoreshwa n'umubiri mu kubaka imikaya no kuyikomeza . zikaba ari nziza cyane ku muntu ufite uburwayi bw'umwingo 

5.Amata n'ibiyakomokaho 

Amata n'ibiyakomokaho

Iyo umuntu afite indwara y'umwingo , aba afite ibyago byinshi byuko amagufa ashobora kwangirika ,akibasirwa n'indwara ya Osteoporosis , bityo kunywa amata n'ibiyakomokaho bituma umubiri ukomeza kubona umunyungugu wa karisiyumu uhagije bityo ugakoreshwa mu gukomeza amagufa no kurinda ko yakwangirika 

Izindi nkuru wasoma : 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post