Mubyeyi ,Dore Uburyo bwiza wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike

 

Mubyeyi ,Dore Uburyo bwiza wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike

Umwana wavukanye ibiro bike ni ukuvuga ibiro biri munsi y'amagarama 2,500 ,aba agomba kwitabwaho by'umwihariko , haba mu kumurinda ubukonje , mu kumugaburira ndetse no kumugirira isuku .

Ahanini usanga aba bana baba baravutse batarageza ku byumweru 37 bibarwa uhereye igihe nyina yasamiye ariko bishobora no guterwa nuko hari impamvu zatumye umwana adakura neza mu gihe yari mu nda .

Umwana wavukanye ibiro bike aba afite ibyago byo kwabasirwa n'uburwayi butandukanye kurusha uwavukanye ibiro byiza ,ubwo burwayi ni nka  kwicwa 'ubukonje , kuzana indwara y'umuhondo , guhumeka nabi , kugira ikibazo cy'isukari nkeya mu maraso , ama infegisiyo atadukanye nubundi bwinshi ...

Dore uburyo bwiza wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike 

Kwita ku mwana wavukanye ibiro bike bihuriza hamwe uburyo bwo kumwitaho ,kumuheka ,kumugirira isuku ,kumurinda ubushyuhe n'ubukonje nibidni ...

1.Uburyo bwiza bwo kumuheka hakoreshejwe uburyo buzwi nka Kangaroo 

1.Uburyo bwiza bwo kumuheka hakoreshejwe uburyo buzwi nka Kangaroo

Uburyo bwa kangaroo ni uburyo bwiza bwo guhekamo umwana wavukanye ibiro bike , hano umwana ahekerwa mu gituza cya nyina kandi bose batambaye , umwana ashyirwa mu gituza cya nyina hanyuma nyina agashyiraho inyuma ibyo kumuhekeramo .

Ubu buryo ni bwiza kuko butuma umwana ashyuha , akarushaho kwegerana na nyina , bukamurinda kurwaragurika ndetse bukanamuvura ikibazo cyo guhumeka nabi .

Buno buryo bwiganywe bukuwe ku gasimba kitwa kangaro gahekera mu gafuka kaba mu gituza cyako , abaganga bagira inama ababyeyi guheka abana bavukanye ibiro bike bakoresheje ubu buryo .

2.Kumurinda ubukonje 

Mubyeyi ,Dore Uburyo bwiza wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike


Umwana wavukanye ibiro bike ,aba afite ibyago byinshi byo kuba yakwicwa n'ubukonje . niyo mpamvu uba ugomba gukora ibishoboka byose ukabumurinda .
  • Ufata imyenda ukamwambika neza ndetse ukanamufubika wifashishije imyenda yabigenewe hanyuma ukibuka no kumwambika akagofero
  • Ukareba ko icyumba wamushizemo gifite ubushyuhe buhagije , bwaba ari buke ugafunga amadirishya 
  • Kumuheka ukoresheje uburyo bwa kangaroo.

3.Kumugaburira 

Mubyeyi ,Dore Uburyo bwiza wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike

Ubundi umwana wavukaney ibiro bike , ikintu cya mbere ukwiye kumugaburira ni amashereka , amashereka abamo intungamubiri nyinshi z'ingenzi , mu gihe adashoboye konka neza , ushobora kumukamira hanyuma ugakoresha agakoreshao kabigenewe uyamuha ariko byose bigakorawa isuku .

ariko akenshi abana nkaba bitabwaho n'abaganga , bamuha umubyeyi nyuma yo gusobanurirwa uko agomba kwitwara nuko agomba kwita ku mwana kandi babona ko umwana nta kibazo ashobora kugira .

Umwana wavukanye ibiro bike aba agomba kwitabwaho bikomeye , ukagira isuku kugira ngo wirinde ko wamwanduza indwara kandi mukirinda kumuhererekanya ku bantu benshi , kwita kumurinda ubukonje no kumugaburira uko abaganga babitegeka nabyo ni ingenzi kuri uyu mwana.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post