Indwara y'umwingo : Ibimenyetso byayo , Impamvu ziyitera , uko yakwirindwa

 

Indwara y'umwingo : Ibimenyetso byayo , Impamvu ziyitera , uko yakwirindwa

Indwara y'umwingo ni indwara iterwa no kubyimba kw'agasabo ( Thyroid gland )  ko mu muhogo kazwi kuvubura umusemburo wa thyroxine .ikaba irangwa no kubyimba ahagana mu muhogo .

Uyu musemburo ahanini ukoreshwa n'umubiri mu kugenzura imikorere yawo , iyo uyu musemburo ari mwinshi bitera ikibazo ,kimwe niyi ari muke cyane nabyo bitera ibibazo .

Umuntu ufite uburwayi bw'umwingo , ahanini arangwa no kumagara uruhu , gutakaza ibiro , guhorana umunaniro . nibindi...

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara y'umwingo ?

Hari amatsinda y'abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara y'umwingio barimo
  • Kuba mu muryango wawe ,,hari umuntu warwaye iyi ndwara 
  • abantu bafite uburwayi nka Anemia , Diyabete yo mu bwoko bwa mbere , bafite indwara ya adrenal insuficiency etc...
  • kuba uri kunywa imiti ibamo umunyungugu wa iode mwinshi 
  • kuba urengeje imyaka 60 ,cyane cyane uri umugore 
  • kuba warigeze uugwa kanseri yo mu muhogo 

Impamu zitera indwara y'umwingo 

Hari impamvu nyinshi zishobora gutera indwara y'umwingo zirimo 
  • Kuba umubiri wawe nta munyungugu wa Iode ufite uhagije 
  • kuba agasabo ka Thyloid kadakora cyane cyane ku bana b'impinja aho bigaragara ku mwana 1 ku bana  4.000
  • Indwara ya Grave ni indwara itera imikorere mibi y'imvuvuura ya thyloid maze ikayima 
  • Kuba ufite umunyungugu wa thyroid mwinshi nabyo bishobora gutera ubu burwayi.
Hari impamvu nyinshi tutarondoye zishobora gutera ubu burwayi

Ibimenyetso by'indwara y'umwingo 

Hari ibimenyetso bitandukanye bigaragara ku muntu ufite indwara y'umwingo birimo 

  • Kugira umunaniro 
  • gucika intege 
  • kugorwa no kwihanganira ubushyuhe 
  • kunanirwa gusinzira neza
  • gutitira ibiganza
  • gutera nabi ku mutima
  • impiswi
  • gutakaza ibiro
  • kumva utameze neza
  • kuzana ikintu kikabyimba mu muhogo
abantu bakuru bashobora kugaragaza ibimenyetso itandukanye niby'abakiri bato ,ariko bo bashobora kugaragaza n'indwara y'agahinda..

Ibyago bikomeye indwara y'umwingo ishobora guteza 

Ku muntu urwaye umwingo , iyi ndwara ishobora kumutera ibibazo ikomeye birimo 

  • Gutera nabi ku mutima ishoora kubyara kwipfundika kw'amaraso cyangwa umutima ukaba warwara 
  • Indwara y'amaso irangwa no kubona ikintu ukakibonamo ibintu bibiri ndets ukanagorwa no kurea mu rumuri .
  • Kwangirika kw'amagufa 
  • Kubura urubyaro ku bagore
  • Ibibazo ku nda nko kuba wabyara igihe kitageze . kubyara umwana ufite ibiro bike nibindi ... 

Uko wakwirinda indwara y'umwingo 

Kugeza ubu , nta  buryo buzwi wakwirindamo indwara y'umwingo , indwara y'umwingo ivuka bitewe n'umubiri ubwawo .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post