Dore ibimenyetso 15 byirengagizwa byakwereka ko ushobora kuba ufite kanseri

 

Dore ibimenyetso 15 byirengagizwa byakwereka ko ushobora kuba ufite kanseri

Hari ibimenyetso bisuzugurwa na benshi , bishobora kugaragaza ko ushobora kuba ufite indwara ya kanseri , nyamara ubyitayeho byatuma wivuza ,ukanayisuzumisha bityo amahirwe yo kuba wakira akaba menshi .

Indwara ya kanseri ni imwe mu ndara zihitana abantu benshi .gusa kuyivuza kare bitanga amahirwe menshi yo kuba wayikira ,ariko ikibabaje nuko abantu benshi bafata umwanzuro wo kuyipimisha yaramaze kubarenga no gufata mu bindi bice .

Niyo mpamvu twahise kukubwira ku bimenyetso 15 bya kanseri byagukangura , ugakeka ko ushobora kuba ufite iyi ndwara ,bityo ugafata umwanzuro wihuse wo kuyisuzumisha hakiri kare ,bityo n'amahirwe yo kuyikira akaba menshi .

Dore ibimenyetso   mpuruza  bya kanseri byirengagizwa na benshi 

Hari ibimenyetso bigera kuri 15 bya kanseri bititabwaho cyangwa bigasuzugurwa na benshi nyamra ari impuruza zuko ushobora kuba ufite indwara ya kanseri.

1.Impinduka zidasanzwe zigaragara ku ruhu 

Kubona impinduka zidasanzwe zigaragara ku ruhu ,haba mu kuba rwazana akabyimba , guhindura ibara ndetse nibindi wabona ukabina bidasanzwe , ukwiye kwibaza icyatumye bugenda gutya .

Kubera imihndagurikire y'ikirere ndetse n'ikirere cyagiye guhumanywa n'imyuka yanduye , birashoboka ko kanseri y'uruhu ishobora kwibasira benshi , bityo ni byiza gusobanuza muganga buri mpinduka zidasanzwe ubonye ku ruhu.

2.Inkorora idakira 

Niba utanywa itabi , ukaba uhorana inkorora ,birashoboka cyane ko waba ufite kanseri y'ibihaha ,hanyuma iyo hajemo gukorora amaraso byo biba ari ibindi bindi .

mu gihe ufite iyi nkorora ni byiza ,kujya kwa muganga , bakareba impamvu nyamukuru ,uhorana inkorora idakira .

3.Impinduka ku mabere 

Si buri gihe ko impinduka ku mabere bigaragaza kanseri ariko burya kuba mu mabere wumvamo akantu kabyimbye imbere kameze nk'ibuye ,ukwiye kubitekerezao no kwisuzumisha ku muganga wabizobereye .

kanseri y'amabere itangira ari akantu kakabyimba ,kagenda gakura bityo kwisuzumisha mu gihe wumvise hari impinduka zidasanzwe nta kintu waba uhombye .

4.Kubyimba mu nda 

mu gihe wumva ubyimba mu nda kenshi ,hanyuma bikajyanirana no kuba utakaza ibiro mu buryo budasobanutse ,ukwiye kwibaza impamvu yaba ibitera .

ahanini iki gishobora kuba ikimenyetso cyuko ushobora kuba ufite kanseri y'imirerantanga , ni byiza rero ko wakwisumisha .

5.Kunyara ukababara , cyangwa wanyara inkari zikaza ari nke kandi zishongonoka 

Ibibazo mu kunyara ,nko kuba inkari zakwizana utabizi ,kunyara inkari zikaza ari nke kandi nta mbaraga .kwihagarika kenshi ,ibi bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri ya prostate , ni byiza ko niba ufite ibi bibazo wagana muganga akagusuma .

6.Kuzana amatakara (kubyimba amalymphnode )

kanseri zimwe na zimwe nka lymphoma na kanseri yo mu maraso (leukemia ) zishobora kugaragaza iki kimenyetso , ariko no mu gihe ufite infegisiyo mu mubiri ushobora kubyimba lymphnodes ariko mu gihe bihoraho ni byiza gutekereza kuri kanseri.

7.Kwituma amaraso 

Kwituma amaraso bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara ya hemorrhoid ariko nini kimenyetso cya kanseri yo mu kibuno , mu gihe ubona amaraso mu musarane wawe ukwiye kwisuzumisha ukamenya impamvu yabyo.

8.Kubyimba amabya 

Ku bagabo kubyimba amabya cyangwa kuzana akabyimba ku mabya bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite kanseri y'amabya .

ni byiza ko buri mpinduka ubona kuri iki gice cy'umubiri ,wisuzumiha impamvu yazo , nubwo bwose kubyimba amabya , buri gihe bitagaragaza kanseri ariko hari igihe bishobora guterwa na kanseri.

9.Kugorwa no kumira 

Hari impamvu nyinsi zishobora gutera kumira ukababara ariko iyo bimaze igihe kinini ,umira ukababara bishobora kugaragaza ko ushobora kuba ufite kanseri yo mu muhogo . ni byiza ko niba umaranye iki kibazo iminsi myinshi wakwisuzumisha .

10.Kuva amaraso mu gitsina kandi utari mu mihango 

Ku bagore , burya kuva amaraso mu gitsina kandi utari mu mihango bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite kanseri ,ishobora kuba kanseri ya nyababyeyi ,kanseri y'inkondo y'umura nizindi ...

mu gihe ufite iki kibazo ni byiza ko wakwisuzumisha bakareba impamvu irimo kubigutera , kuko birashoboka cyane ko yaba ari kanseri.

11.Kuzna ibisebe n'umwuka mubi mu kanwa 

Cyane cyane nko bantu banywa itabi . kuzana ibisebe mu kanwa ,bikamara igihe kirekire bitarakira bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite kanseri yo mu kanwa.

mu gie ufite iki kibazo ,  ni byiza ko wakwisuzumisha ,bakareba impamvu ya nyayo itera ibyo byose bityo ugahabwa ubuvuzi bukwiye hakiri kare .

12.Gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse 

Burya gutakaza ibiro bigera ku biro 10 mu gihe gito nta mpamvu . bishobora kuba ikimenyetso cyuko ufite indwara ya kanseri cyane cyane nka kanseri yo mu muhogo , y'impindura ,yo mu mara nizindi...

Uko byagenda kose niba utahinduye imirire yawe cyangwa nta bintu bidasanzwe bituma utakaza ibiro ,ukwiye gutekereza ku mpamvu utakaza ibiro mu gihe gito.

13.Umuriro 

Ni ibisanzwe ko umuntu agira umuriro mu gihe arwaye ariko nyuma y'igihe gito umaze gukira wa muriro uragenda , mu gihe rero umuriro wawe udashyira bishobora kugaragaza ko ufite kanseri yo mu maraso , ni byiza ko wisuzumisha hakarebwa impamvu yabyo.

14.Guhorana ikirungurira 

Nko ku bantu barwaye igifu ,bashobora kugira ikirungurira ,ariko  mu gihe kidakira na nyuma yo gufata imiti , ni byiza ko wakwisuzumisha , kuko ahanini ibi bishobora guterwa na kasneri y'igifu .

15.Guhorana umunaniro 

Guhorana umunaniro nabyo bishobora kuba ikimenyetso cya kanseri yo mu maraso ,ariko hari nizindi kanseri zishobora gutuma amaraso aba make , nabyo bikaba byagutera umunaniro aha twavuga nka kanseri yo mu gifu , kanseri yo mu mara
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post