Ibintu 12 bitera umusatsi gupfuka (gucikagurika ku musatsi )

Ibintu 12 bitera umusatsi gupfuka (gucikagurika  ku musatsi )

Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umusatsi wawe upfuka cyangwa ugacikagurika , bibaho ko umusatsi wawe ucikagurik , ugasigarana uruhara , yewe bikaba no ku gitsinagore .

Mu buryo busanzwe , gutakaza umusatsi ni ibintu bisanzwe ariko hari igihe biba ku muvuduko munini ku buryo umuntu asigarana ikimeze nk'uruhara , cyane cyane nko ku bagore bishobora guterwa no gukoresha imiti itunganya umusatsi nabi cyangwa ugakoresha imiti ya  fake.

Dore impamvu zitera umusatsi gupfuka no gucikagurika 

Nkuko twabivuze dutangira hari impamvu nyinshi zitera umusatsi wawe gucikagurika no gupfuka , muri izo mpamvu harimo 

1.Vitamini A nyinshi mu mubiri 

ikigo cya American Academy of Dermatology kivuga ko burya VitamininA nyinshi mu mubiri ishobora gutera ikibazo cyo gupfuka umusatsi . umuntu mukuru akwiye kubona iyi vitamini ingana na 5.000 UI bya vitamini A hagendewe ku bipimo ipimwamo , gusa iyo iyi vitamini isubiye ku kigero gikwiye wa musatsi urongera ukamera .

2.Stress (Imihangayiko )

Burya stress ishobora gutera gucikagurika ku musatsi , ibi bigaterwa nuko iyo ufite stress , umubiri wawe uvubura umusemburo wa Cortisol , uyu musemburo ukaba ugira ingaruka ku musatsi aho ushobora kuwutera gucika .

Guhorana stress bishobora gutera umusatsi wawe gucikagurika , ukaba wazana n'uruhara ukiri muto , ni byiza gukora ibishoboka byose , ugahangana n'imihangayiko .

3.Gutwita 

Ku bagore bamwe , bashobora gutakaza umusatsi mu gihe batwite na nyuma yuko babyaye , ibi bigaterwa n'impinduka zizanwa mu mubiri no gutwita .ariko nyuma y'igihe runaka wa musatsi urongera ukamera , ugasubira uko wari umeze.

4.Kubura intungamubiri za poroteyine zihagije mu mubiri 

Ikigo cya American Academy of Dermatology kivuga ko kuba mu mafunguro yawe ya buri munsi utari kubona intungamubiri za poroteyine ku kigero gihagije bishobora kugutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi.

5.Impinduka mu misemburo 

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022 , butangazwa mu kinyamakuru cya Journal of cosmetic Dermatology , buvuga ko gutangira gufata imiti yo kuboneza urubyaro cyangwa kwinjira muri Menopause bishobora gutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi.

Buri mpinduka mu misemburo yabaye ishobora gutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi cyangwa se umusatsi ukongera ukamera .

6.Kuba udafite ubutare buhagije mu mubiri 

Burya ikibazo cyo kuba udafite ubutare buhagije mu mubiri gishobora gutera uburwayii bwo gutakaza umusatsi.

7.Indwara bya Alopecia Aleata 

Alopecia Aleata ni indwara ifata uruhu cyane cyane ikitwa Autoimmune kubera ko umubiri ariwo uba wirwanya ubwawo , ikarangwa no gutakaza umusatsi wose ku mubiri ,haba ku mutwe no mu bindi bice by'umubiri , bimeraho umusatsi.

8.Gutakaza ibiro 

Burya gutakaza ibiro bishobora gutera ikibazo cyo gucikagurika ku musatsi , ibi bigaterwa nuko gutakaza ibiro ushobora kuba utari kubona intungamubiri zihagije nk'amavitamini n'imyunyungugu , bityo n'umusatsi wawe , ukabura ibiwutunga ukabawacika .

9.Uri ku miti ivura kanseri ya Chemotherapy 

Burya imiti ivura kanseri ya chemotherapy ishobora gutera ibibazo byo gucika ku musatsi , ikinyamakuru cya Journal Supportive Care , muri imwe mu nkuru yacyo cyanditse mu mwaka wa 2022 ivuga ko nyuma yo guhagarika imiti ya kanseri ,umusatsi wongera ukamera .

10.Kuba uri gukoresha imiti imwe nimwe 

Burya hari imiti ushobora gukoresha ikagutera ikibazo cyo gutakaza umusatsi , aha twavuga nk'umuti wa methotrexate , imiti o mu bwoko bwa Beta blockers , umuti wa lithium , umuti wa ibuprofen nindi myinshi ...

11. Imiti itunganya imisatsi 

Burya iriya miti ikoreshwa mu gutunganya imisatsi cyane cyane nk'ikoreshwa mu kuwurambura n'ikoreshwa mu woroshya ishobora gutuma ucika .

12.Imyaka 

Ni ibisanzwe ko iyo abantu bamaze gukura bagira uruhara haba ku bagabo no ku bagore , nubwo bwose ku bagore bitagaragara nk'abagabo ariko burya nabo batakaza umusatsi .

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post