ni iki gitera uruhara ku bagabo ? wakora iki mu kwivura uruhara ?

 

ni iki gitera uruhara ku bagabo ? wakora iki mu kwivura uruhara ?

Muri rusange abagabo nibo bakunze kugira uruhara .ahanini ku bageze mu myaka 50 ,ariko birashoboka ko n'umuntu muto ashobora kumera uruhara biturutse ku mpamvu nyinshi zirimo n'uburwayi ,uruhara ushobora kurwivura ukoresheje uburyo bwa kizungu cyangwa ugakoresha uburyo gakondo nkuko turi bubivugeho.

Ikinyamakuru cya MedlinePlus kivuga ko uruhara ari ugutakaza umusatsi wo ku mutwe bikunze kugaragara ku bagabo bafite imyaka 50 gusubiza hejuru ariko bikaba ahanini biterwa n'imisemburo ya kigabo iba igenda igabanuka mu mubiri .ibyo ari nabyo bitera umusasti wabo gutakaza gukomera bityo ugacika byoroshye ,bakabyita androgenic alopecia 

ariko buri gihe siko uruhara ruterwa n'imisemburo mike mu mubiri ,hari igihe umubiri wo ubwawo wisenya ,ukangiza umusatsi aribyo bita autoimmune ,iki gihe umubiri uba wafashe icyo gice nk'umwanzi kandi ubu ni uburwayi.

Si buri gihe ushobora guhagarika uruhara ,ariko hari uburyo ahavuye umusatsi hongera hagaterwaho undi bityo ukaba utamenya ko umuntu yatakaje umusatsi akagira uruhara.

Dore ibintu bitera uruhara 

muri rusange .hari impamvu nyinshi zishobora gutera uruhara zirimo
  • Uruhererekane mu muryango : uzasanga hari imityango ibarizwamo abantu bagira uruhara cyane ,ibyo rero bikaba bishobora guhererekanywa mu miryango ,yewe ugasanga hari n'abarugira bakiri bato .
  • Imiti   : hari imiti ituma uri kuyinywa yatakaza umusatsi iyo miti ni nka imiti ikoresha imisemburo ,imiti ivura kanseri niyindi myinshi...
  • Ubuvuzi : bushobora kuba ubuvuzi cyangwa imiti nk'ivura indwara y'agahinda ,gout ,indwara z'umutima no mu mavi.
  • Stress : burya imihangayiko ihoraho ishobora gutuma umuntu amera uruhara 

Uko bavura uruhara 

muri rusange ,hari ubuvuzi butandukanye bw'uruhara burimo 

1.Umuti wa Minoxidil cyangwa Rogaine 

ni umuti w'amazi cyangwa umeze nk'urufuro basiga mu ruhara ,ahavuye umusatsi ,ukaba utuma umusatsi wongera kugaruka ndetse ukanarinda ko ukomeza kugenda utakaza umusatsi.

uyu muti usigwa mu mutwe kabiri ku munsi kandi ugakoreshwa kuva amezi ari hagati ya 4 na 6 nibwo umuntu atangira kubona ingaruka zawo.

2.Umuti wa Finasteride cyangwa Propecia /Proscar 

uyu nawo ni umuti ukoreshwa mu kuvura uruhara ariko wandikwa na muganga gusa ,ukoreshwa buri munsi ,kugeza ku mezi 3 ,uwukoresha ubudasiba.

Kuvura uruhara bakoresheje uburyo bwa kizungu

Kuvura uruhara bakoresheje uburyo bwa kizungu


Hari ubundi buryo ushobora kwivura uruhara ukoresheje uburyo bwa kizungu burimo 

1.Gutera umusatsi mushya mu ruhara 

ubu ni uburyo bugezweho bwo gutera umusatsi mushya hahandi wavuye ,ubu buryo bufatwa nko kubagwa bityo usanga buhenze kandi bukorerwa mu bitaro bikomeye gusa.

kandi buzana ingaruka nko kuba wagira ama infegisiyo aho watewe umusatsi cyangwa hakaza inkovu ,ukaba ushobora no gukenera kubagwa inshuro nyinshi..

2.Uburyo bwo gukoresha imirasire yoroheje buzwi nka Laser Treatment 

ubu bwo ni uburyo nabwo bukoreshwa mu kongera kumeza umusatsi aho wavuye ,ubushakashatsi bugaragaza ko ari uburyo bwiza cyane ,ubu buryo butuma utwenge umusatsi wavuyemo hongera gupfupfunuka undi musatsi .


Kuvura uruhara hakoreshejwe uburyo gakondo 

ushobora kwivura uruhara ukoresheje uburyo gakondo burimo 

1.Kureka kunywa itabi 

ku bantu banywa  itabi ushobora kwivura uruhara ukoresha uburyo bwo kureka kurinywa ,ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020 bukorerwa ku bagabo 1000 bwagaragaje ko kunywa itabi bishobora gutera gutakaza umusatsi aribyo bitera uruhara 

2.Gukorera ka massage ahari uruhara 

inyigo yakzowe mu mwaka wa 2016 yagaragaje ko gukora ka massage mu ruhara ,iminota 4 ku munsi mu gihe cy'ibyumweru 24 bishobora gutuma umusatsi wongera kumera ,nubwo bisa n'ibitanagje ariko byemezwa n'abahanga ko bivura uruhara.

3.Kurya neza 

Burya kurya ifunguro ryuzuye bishobora gutuma  wivura uruhara cyane ukibanda ku kurya ifunguro ryiganjemo ubutare bwa fer ,ibinure bya omega 3 ndetse n'ibyiganjemo intungamubiri za poroteyine nyinshi ,ibi bikaba byaragaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 nkuko bivugwa n'ikinyamakuru cya healthline.com

4.kwirinda stress 

burya imihangayiko ishobora kugutera kugira ikibazo cy'uruhara ,gukora ibishoboka byose ukirinda imihangayiko ihoraho byakuvura iki kibazo burundu.

5.Gukoresha amavuta ya Rosemary cyangwa Pappermint 

bene ubu bwokokuyasiga mu ruhara bituma hongera kugaruka ubuzima .amaraso agatembera neza ,utwenge two ku ruhu rw'uruhara tukazibuka ,umusatsi ukongera ukamera.

6.Gukoresha umutobe wo mu gitunguru 

Gukoresha umutobe w'igitunguru cyangwa ugafata igitunguru ukagikuba ,hahandi hari uruhara . mu nyigo yakozwe mu mwaka wa 2016 byagaragajwe ko uyu mutobe utuma umusatsi wongera kumera.

7.Icyayi cya Green Tea 

mu cyayi cya green tea habamo ibinyabutabire bita polyphenol nibyo bishobora ku kurinda uruhara cyangwa biakba byarukuvura 

Uko wakwirinda kumera uruhara 

hari uburyo butandukanye bwagufasha kwirinda uruhara burimo 

  • kugabanya ibintu bigutera imihangayiko ihoraho
  • Kwiyitaho no kwita ku buzima bwawe by'umwihariko
  • kwirinda gushyiraho inyongosho n'insuko bipfura umusatsi cyangwa ukumva ko bakurura umusatsi cyane
  • Gukoresha mu mutwe amavuta yabigenewe gusa
  • kwirinda kunywa itabi
  • kujya umasa mu ruhara 
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post