Dore impamvu 7 zitera uruhu rw'ibirenge byawe gusadagurika cyangwa gushishuka nicyo wakora ngo wivure ubwo burwayi

 

Dore impamvu 7 zitera uruhu rw'ibirenge byawe gusadagurika cyangwa gushishuka  nicyo wakora ngo wivure ubwo burw

Akenshi hari igihr uruhu rwo munsi y'ibirenge rusagurika / rugashishuka ,rugasa n'uruvaho ibintu bivuvuka ,ahanini abantu bagakeka ko ari ikibazo cy'amavitamini cyangwa ari isuku nke y'ibirenge ariko burya hari impamvu zizwi zibitera kandi zishobora no kuvugwa.

akenshi ikosa abantu bakora iyo bafite ubu burwayi ni ukugerageza komora urwo ruhu rwo  munsi y'ibirenge ,ugasanga rimwe na rimwe bibateye kuba hava amaraso cyangwa bagakoresha imiti baguze hirya no hino batandikiwe na muganga bityo bikaba byabatera ibindi bibazo.

Dore impamvu 7 zitera uburwayi bwo gusadagurika ku ruhu ku birenge 

uburwayi bwo gusadagurika ku ruhu rwo ku birenge ,hari impamvu nyinshi zishobora kubitera 

1.indwara y'imiyege (fungal infections ) 

cyane cyane abantu bagira ubu burwayi bwo gusagurika kw'ibirenge ,ahanini buba bwatewe n'imiyege ariko iyo arubwo bwabiteye ,ntabwo umuntu ababara ibirenge ,ashobora no kutabimenya ahubwo akabona gusa ko ibirenge bifite ikibazo ariko nta kindi kimenyetso afite.

uko wakwivura 

iki gihe ushobora no kuvugwa n'umuti woroheje wa antifungal aho ushobora kuba umuti w'amavuta ,ariko bikabab byiza ugiye unambara inkweto zumutse neza .

2.Ukora siporo ugatutubikana cyane (cyane cyane mu birenge)

ku bantu bakora siporo bagatutubikana iyo bambaye inkweto zifunze bashobora kugira iki kibazo cyo kwangirika ku ruhu rwo munsi y'ibirenge aho uruhu ruvuvuka ruvaho ibintu bijya gusa n'umweru.

Uko wakwivura 

ni byiza kwamabara amasogisi akoze muri cotton ,bikaba byiza ugiye ukorana siporo inkweto zumutse neza kandi ukagenda uzihindura kenshi .
ibi birakira iyo umaze gukora siporo ugakaraba neza hanyuma ukisiga amavuta ku birenge .

3.Gutwikwa n'izuba 

hari igihe uru ruhu rwo mu birenge rwangizwa n'izuba .cyane cyane nk'abantu bajya ku mucanga nta mavuta yabigenewe yasize ku birenge ,izuba rigatuma uruhu rwo ku birenge rwangirika ,rukumagara kandi rugasagurika.

Uko wakwivura 

gusiga amavuta y'igikakarubamaba ku birenge ahangiritse bivura iki kibazo iyo watwitswe n'izuba ,gukoresha amavuta ya cocoa butter cyangwa amavuta ya kokonati ashobora kuvura iki kibazo.

4.Indwara ya Eczema 

Eczema ni indwara itera kwangirika ku ruhu aho uruhu rwumagara ,rugakomera ,rukaba rwanomoka ariko rushobora no kumva rukurya .

Uko wakwivura 

hari imti yabigenewe mu mafarumasi hirya no hino ishobora kuvura iyi ndwara ya eczema ariko ahanini ikunze kuba ari imiti y'amavuta.

5.Umwuma 

burya umwuma bisobanuye ko haba harimo amazi make ,ndetes ibyo bikaba bigabanya imikorere y'umubiri izwi nka metabolism .
iyo burya ufite umwuma ibirenge byawe biba bishobora gushishuka .

Uko wakwivura 

birorosye kwivura mu gihe byatewe n'umwuma .icyo gihe unywa amazi aahgije ,hanyuma umubiri wawe ukabona amazi ukeneye kugira ngo ukore neza .

6.Indwara ya Psoriasis 

iyi ni indwara ishobora guter gushishuka ku ruhu cyangwa hakaza ibintu bimeze nk'ibiheri ariko birimo amazi .

Uko bivugwa 

mu kuvura iyi ndwara ,hari amavuta yabigenewe ashobora gukoreshwa yo mu bwoko bwa vaseline petroleu,m jelly ,aho asigwa ku birenge birwaye hanyuma ukabisigaho mu ijoro ugiye kuryama kandi ukahapfuka n'isogisi.

7.Nta burwayi ahubwo ari uruhu rwapfuye ruri komoka 

hari igihe biba bitatewe n'uburwayi ahubwo ari uturemangingo tw'uruhu rwo mu birenge turi komoka ngo duhe umwanya uturemangingo dushya .

Icyo wakora 

nta kindi wakora ,buretse kurinda ko ibirenge byawe byuamagara cyane .


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post