Akamaro k'amavuta y'inka ku mubiri wa muntu

 

Akamaro k'amavuta y'inka ku mubiri wa muntu

Amavuta y'inka afite akamaro kanini ku mubiri wa mntu ,akoreshwa mu kuyatekesha ,mu kuyisiga aho ari meza mu kuyisiga ku ruhu ,kandi akungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi z'ingenzi ku mubiri wa muntu .

amavuta y'inka akorwa mu mata bityo bituma aba arimo intungamubiri nyinshi nk'izo mu mata .amavuta y'inka anakoreshwa mu kuvura indwara zo ku ruhu ,ababyeyi benshi banayakoresha mu kuyasiga abana b'impinja.

Intungamubiri dusanga mu mavuta y'inka 

mu mavuta y;inka dusangamo intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo 
  • ibinure 
  • ibitera imbaraga garama 110 
  • umunyungugu wa sodiyumu miligarama 257
  • isukari garama 12 
  • intungamubiri za poroteyine garama 8
  • vitamini C  3% by'ingano yayo ikenerwa n'umubiri ku munsi
  • umunyungugu wa karisiyumu 28%
  • Vitamini A 2% 
  • ubutare bwa fer
  • vitamini B6 
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • vitamini D
  • umunyungugu wa fosifore
  • ibyitwa prpbiotics
  • nizindi nyinshi...

Akamaro ka'amavuta y'inka ku mubiri wa muntu 

Akamaro k'amavuta y'inka ku mubiri wa muntu

kubera intungamubiri zirimo amavitamini n'imyunyungugu dusanga mu mavuta y'inka bituma agira akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo 

1.kongerera umubiri imbaraga n'ingufu 

Mu mavuta y'inka dusangamo vitamini zo mu bwoko bwa B zifasha umubiri kugira ngo ubone ingufu zo gukoresha mu turemangingo twawo ,anone izi vitamini zigira uruhare runini mu ikorwa ry'intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine.

2.Ni meza ku bantu bagira ikibazo cya Lactose Intolerance 

hari abantu amata atera ikibazo biturutse ku isukari ya lactose dusanga mu mata ariko amavuta y'inka yo ntabwo atera iki kibazo ,umuntu ugira ibibazo ku mata ,abenshi bashobora kurya amavuta y'inka.

3.Kunoza igogora ryibyo turya 

Amavuta y'inka agira ibyitwa probiotics bifasha mu igogora ryibyo turya ,kurya amavuta y'inka bifasha mu gutuma igogora rigenda neza.

4.Gukomeza amagufa 

mu mavuta y'inka dusangamo umunyungugu wa karisiyumu ku bwinshi ,uyu munyungugu ukaba ugira uruhare runini mu gukomeza amagufa no kugabanya ibyago byo gufatwa n'indwara ya osteoporosis itera kumungwa kw'amagufa.

5.Kurinda umubiri umwuma 

burya amavuta y'inka agizwe na 90% by'amazi bityo agira uruhare runini mu kurinda ikibazo cy'umwuma mu mubiri wa muntu.

6.Kugabanya aside mu gifu 

muri rusange ,kurya amvuta y'inka bishobora kugabanya aside mu gifu ndetse bikanavura uburwayi bw'ikirungurira ,ibi bigaterwa na aside lagitiki dusanga mu mavuta y'inka 

7.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

cyane cyane ibi bigaterwa n'umunyungugu wa potasiyumu dusanga ku bwinshi mu mavuta y'inka ,uyu  munyungugu utera imikorere myiza y'umutima 

8.Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri 

kunywa amata y'inka cyangwa kurya amavuta y'inka bituma umubiri ubasha kwiyubakira ubudahangarwa buhambaye mu guhangana n'indwara zitandukanye .

akamaro k'amavuta y'inka ku ruhu rwa muntu

akamaro k'amavuta y'inka ku ruhu rwa muntu

Burya amavuta y'inka ni meza cyane ku ruhu rwa muntu ndetse akaba ari namwe mu mavuta meza yo kwisiga  .arinda uruhu ,akarutera koroha no kugira itoto ndetse akanaruvura indwara zitandukanye zifata uruhu nko gusaduka ,gukomera ,ise nizindi...mu kandi kamaro kayo harimo 

  • Gukuraho uturemangingo tw'uruhu dushaje
  • kurinda uruhu kwangizwa n'izuba
  • Kurinda uruhu kumagara no gutuma ruhorana itoto
  • Kururinda gusaza imburagihe 
  • gukesha uruhu

Akamaro k'amavuta y'inka mu musatsi 

Akamaro k'amavuta y'inka mu musatsi


burya gusiga amavuta y'inka mu musasti bigira akamaro gakomeye kuriwo karimo 

  • gutuma umusatsi usa neza kandi ukarambuka 
  • kuvura imvuvu
  • kwirukana inda mu musatsi wawe
  • agaburira umusatsi agatuma usa neza 

Icyitonderwa 

nubwo bwose ,kurya amavuta y'inka bidashobora kugutera ikibazo cya lactose intolerance ariko hari abantu ashobora gutera ibibazo bya allergies .

naone kurya amavuta y'inka ari kumwe n'ibindi binyamavuta nka mayoneze ,avoka nibidni nabyo bishobora kunaniza igifu bityo ibyo wariye bikakugwa nabi
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post