Byinshi ku muti wa Kenacort -A 40 ukoreshwa mu kuvura inkovu ibyimbye n'ibibazo biterwa n'ama allergies

 

Byinshi ku muti wa Kenacort -A 40 ukoreshwa mu kuvura inkovu ibyimbye n'ibibazo biterwa n'ama allergies

Umuti wa Kenacort -A 4o ni umuti mwiza wakozwe mu muti wa  trimacinolone acetonide ukaba kandi uri mu moko y'imiti bita corticosteroid .ahanini ugakoreshwa mu kuvura inkovu ibyimbye.

Umuti wa Enacor- A 40 ukoreshwa mu kuvura indwara ziterwa n'ama allergies .indwara zikomeye zifata uruhu ,ndetse n'indwara ya arthritis ifata mu ngingo  ndetse unakoreshwa mu kuvura inkovu ibyimbye.

ni umuti uterwa mu mikaya aho ugera mu mraso ugakwirakwira mu bice byose by'umubiri birwaye ukaba ushobora kuvura inflammation ,kubyimbirwa n'ububabare .

Umuti wa KEnacort -A40 ntabwo uterwa abana bari munsi y'imyaka 6 ,uhabwa abantu bakuru gusa ,

ibimenyetso bigaragara ku muntu wagize ibibazo ku muti wa Kenacort A-40

hari ibimenyetso bigaragara ku muntu watewe ikibazo n'umuti wa kenacort birimo
  • umuriro 
  • gutera cyane ku mtima kandi wihuta cyane
  • guhumeka nabi
  • kugira isereri
mu gihe wandikiwe umuti wa Kenacort A40 ukaba ufite imwe muri izi ndwara zikurikira ,ni byiza kubanza kubiganiraho na muganga izo ndwara ni 
  • umwijima urwaye
  • impyiko zirwaye
  • igituntu
  • ibibazo biterwa n'amarangamutima atari ku murongo
  • kwituma amaraso
  • ibisebe byo mu gifu
  • umuvuduko ukabije w'amaraso
  • kuba wabazwe
  • kuba urwaye ubushita
  • ibibazo mu buhumekero

imiti utagomba kunywa mu gihe ufata umuti wa Kenacort 

hari imiti idakorana n'umuti wa kenacort .muri yo miti twavuga
  • umuti wa aspirine
  • urukingo rw'ubushita
iyo unyweye iyi miti cyangwa ukayihabwa kandi wafashe uyu muti wa kenakort ntabwo ikora neza .

umuti wa kenacort utangwa mu gihe kingana gite?

Byinshi ku muti wa Kenacort -A 40 ukoreshwa mu kuvura inkovu ibyimbye n'ibibazo biterwa n'ama allergies


muri rusange umuti wa kenacort nta gihe kizwi utangwamo ,ahubwo muganga niwe ugena igihe utangwa bitewe nuko abona uburwayi bwawe buri gukira ,nyuma yo kuwuterwa.

ingaruka umuti wa kenacort ushobora gutera kuwawuhawe

kimwe nindi miti yose ,umuti wa kenacort ushobora gutera ibibazo kuwawuhawe birimo
  • ububabare
  • kubyimba
  • guhinduka mu miterere y'umutima
  • gucika intege 
  • kumva ufite umunaniro ukabije
  • igisebe gitinda gukira
  • kubira ibyuya
  • kuribwa umutwe
  • imihango ihindagurika
  • kubabara mu gifu
  • isereri
  • kugagara
  • kumva ibinya 
  • kubabara mu maguru no mu maboko
  • kubura ibitotsi
  • kutabona neza
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post