Dore uburyo bwiza wakwivura ikibazo cyo gucikagurika k'umusatsi n'uburyo wabyirinda ugatandukana niki kibazo


Dore uburyo bwiza wakwivura ikibazo cyo gucikagurika k'umusatsi n'uburyo wabyirinda ugatandukana niki kibazo

Gucikagurika k'umutsatsi iyo bidakabije si ikibazo kuko buri muntu atakaza uduce tw'umusatsi tugera ku 100 ku munsi ariko hakaba hari igihe bishoboka ko umusatsi mushobora gcika ku muvuduko uri hejuru cyane ku buryo ushobora gusanga umuntu yarazanye uruhara bitewe no gucika k'umusatsi.

Dore inama zagufasha kubungabunga neza umutsatsi wawe

1,Gufura mu mutwe ukoreshe shampoo zabigenewe

Gukoresha shampoo yagenewe koza mu mutwe bituma mikorobe zitera icika ry'umusatsi mu mutwe zipfa bikaba ari byiza cyane k'umuntu usha ka kubungabunga ubwiza bw'umusatsi we

2.Kurya ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

Intungamubiri dusanga mu mafunguro dufata afasha umubiri wacu kugira ubuzima bwiza ndetse n'umusatsi wacu ukarushaho gukomera cyane cyane vitamin E ituma amaraso atembera neza mu mutwe bityo umusatsi ukaba gukura no gukomera

3,Gukora massage aho hagiye hava umusatsi ukoreshe amavuta ya lavender

Ibi bituma umusatsi wongera gushibuka ukabasha kongera gukura neza biba byiza cyane iyo ukoze massage yo mumutwe ahavuye umusatsi ukoresheje amavuta ya lavender cyangwa aya almond

4.Irinde gusokoza umusatsi wawe ugitose

Gusokoza umusatsi utarumuka neza bituma ucikagurika bikaba ari byiza gusokoza wabanje ku mutsa umusatsi wawe ukoreshe igitamabaro gihanagura amazi cyangwa ukareka ukumutswa n'umuyaga

5.Gusiga mu musatsi wawe umutwe wa tangawizi cyangwa umutobe w'igitunguru

Uyu mutobe uwusiga mu musatsi ukawurekeramo byibuze mu gihe cy'iminota 30 kugeza kuri 60 hanyuma ugakara mu mutwe ukoresheje amazi meza ibi bikaba bituma umusatsi ukomera kandi ukagira n'ibara ryiza ukanakura mu buryo bwihuse

6.Kunywa amazi ahagije

Kimwe cya kane cy'umusatsi n'amazi bikaba ari ingenzi guhorana umubiri utoshye utishwe n'umwuma

7.Kwirinda kunywa inzoga n'itabi

ibi bigabanya ingano y'amaraso yatemberaga mu ruhu rw'umutwe hanyuma umusatsi kabura intungamubiri ziwuhagije ukagenda ucikagurika

8.Gukoresha Green Tea

Ufata udupaki tubiri tw'iki cyayi ukatuvanga n'amazi maze ukabicanira bikabira hanyuma ukareka bigahora hanyuma ukabisiga mu mutwe bikamara igihe kingana n'iminota mirongo itandatu hanyuma ugakara n'amazi meza n'isabune bikaba bifasha umusatsi gukomera

9.Kwirinda stress

Ubushakashatsi bwagaragajeko stress yongera icikagurika ry'umusatsi bikaba ari byiza kwirinda ibintu byose byagutera stress ikabije ukitoza gukora yga na meditation kugira uruhure mu bwonko

10.Gukora imyitozo ngororangingo

Gukora siporo cyangwa kugenda n'amaguru byibuze mu gihe kingana n'iminota mirongo itatu bifasha umubiri gushira ku murongo ingano y'imisemburo mu maraso bityo bikagira ningaruka nziza ku buzima bw'umusatsi wawe

11.Kwirinda biriya byuma byumisha umusatsi

Gukoresha ibyuma by'umutsa bikoresha ubushyuhe bituma umusatsi wawe ucikagurika bikaba ari byiza kureka ukumishwa n'umuyaga cyangwa ukawuhanagura ukoresheje igitambaro cyabigenewe

12.Haranira kugira ubuzima bwiza

Kubungabunga ubuzima bwawe muri rusange ni ingenzi kuko hari uburwayi bwinshi bw'umubiri butuma umusatsi ucikagurika

13.Irinde gukoresha imiti utandikiwe na muganga

Ibi ni ingenzi cyane kuko hari amoko menshi y'imiti agira ingaruka ku musatsi wawe bikaba ari byiza kubaza muganga wayikwandikiwe kandi ukirinda kunywa iyo ubonye yose utandikiwe

Izindi nkuru wasoma

Akamaro gatangaje k’amavuta y’igihwagari

ibishishwa by’umuneke nk’igisubizo mu kurinda uruhu no kongera ubwiza bw’umutsatsi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post