Dore impamvu 12 ukwiye kurya inyama y'ifi , Ese waba uzi akamaro k'amafi ku mubiri wa muntu ?

Dore impamvu 12 ukwiye kurya inyama y'ifi , Ese waba uzi akamaro k'amafi ku mubiri wa muntu ?
Inyama y'ifi ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa ku mubiri wamuntu , cyane cyane intungamubiri ya poroteyine , kurya amafi biha umubiri imbaraga n'ubushobozi mu guhangana n'indwara no kuwurinda indwara zitandukanye , ibinure bya Omega-3 dusanga mu mafi nabyo bitera imikorere myiza y'ubwonko n'umubiri muri rusange .

Kurya amafi bitera imikorere myiza ku mubiri no ku ngingo zawo zitandukanye zirimo imikorere myiza y'umwijima , ubwonko n'umutima muri rusange .

Intungamubiri dusanga mu nyama z'ifi 

Mui garama 100 z'inyama z'amafi dusanga intungamubiri zikurikira 
  • Ibinure byiza 
  • Umunyungugu wa sodiyumu
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • intungamubiri za poroteyine 
  • Vitamini C
  • ubutare 
  • Vitamini B6
  • umunyungugu wa manyeziyumu
  • Vitamini D
  • Ibinure bya Omega-3
  • vitamini B2
  • umunyungugu wa fosifore 
  • umunyungugu wa zinc
  • umunyungugu wa iode 
  • nizindi nyinshi...
mu nyama y'ifi dusangamo intungamubiri nyinshi cyane harimo nizo tutabashije kuvuga kuri uru rutonde .

Dore akamaro ko kurya inyama y'ifi ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro ko kurya inyama y'ifi ku mubiri wa muntu

Hari ibyiza byinshi n'akamaro ko kurya inyama y'ifi ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima 

Mu nyigo yakzowe n'ikigo cya American Journal of Cardiology , ivuga ko amafi agabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima , ibi bigaterwa n'ibinure byiza bya Omega-3 dusanga mu nyama y'ifi . ibi binure bikaba bitera imikorere myiza y'umutima . bikanawurinda .

2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer 

Indwara ya Alzheimer ni indwara ifata ubwonko , ahanini biturutse ku busaza , ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2016 , bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya Journal of American Medical Association buvuga ko kurya ibikomoka mu nyanja harimo n'amafi bigabanya ibyago byo kwibasirwa na indwara ya Alzheimers .

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu barya inyama y'ifi bagira igice cy'ubwonko cyitwa Grey Matter kinini  , ibi bikaba bituma ubwonko bukora neza ndetse ntibunasaze vuba .

3.Koroshya ibimenyetso by'indwara ya Depression 

Inyigo yatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Psychiatry and Neuroscience ivuga ko amavuta akomoka ku mafi ,ashobora kuvura ibimenyetso by'indwara y'agahinda gakomeye ( depression ) ariko bikaba byiza mu gihe wayafashe uri no ku miti iturisha izwi nka Antidepressant.

4.Akungahye kuri Vitamini D ku bwinshi 

Buriya amafi akungahye kuri Vitamini D ku ngano nini cyane , Vitamini D ituma umubiri ubasha kwinjiza umunyungugu wa karisiyumu ku bwinshi kandi uyu munyungugu ni ingenzi ku mikorere y'umubiri no mu gukomeza amagufa .

5.Gutuma amaso abona neza no kuyarinda 

ikigo cya Agency for Healthcare Research and Quality kigaragaza ko ibinure bya Omega-3 dusanga nyama y'ifi , bitera imikorere myiza y'amaso no gutuma arushaho gukora neza .

6.Gutuma usinzira neza 

Inyigo yatangajwe n'ikinyamakuru cya Journal of Clinical Sleep Medecine , ivuga ko kurya amafi byongera gusinzira neza , ibi bikaba biterwa na Vitamini D iboneka mu mafi ku bwinshi , kandi ikaba igira uruhare mu gutuma umuntu agira ibitotsi.

7.Kuvura ibiheri byo maso 

Mu nyigo yatangajwe mu kinyamakuru cya BioMed Central ivuga ko amavuta y'ifi ( fish oil ) ashobora kuvura ikibazo cyo kuzana ibiheri mu maso .

8.Kugabanya ibinure bibi bya koresiteroli 

Kaminuza ya Baylor University Medical Center ivuga ko ibinure bya Omega-3 dusanga mu mafi bigira uruhare runini mu kugabanya mu mubiri ,ibinure bibi bya LDL bikaba binafatwa nka koresteroli mbi kuko bishobora kuzibirana imitsi itwara amaraso .

9.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Stroke 

Ikinyamakuru cya British Medical Journal kivuga ko ibinure bya Omega-3 dusanga mu nyama y'ifi , bigabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa n'indwara ya Stroke itera iturika ry'udutsi dutwara amaraso ku bwonko .

10.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

Inyigo yatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Clinical Nutrition yagaragaje ko kurya amafi bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri zifata mu muhogo , mu kanwa , mu mara no mu kibuno .

11.Kugabanya isukari nyinshi mu maraso 

ikinyamakuru cya Journal Circulation ivuga ko kurya amavuta y'ifi bigabanya ikibazo cyo kugira isukari nyinshi mu maraso .ibi bigaterwa nuko mu mafi habamo ibinure byiza bya Omega - 3 ku bwinshi ari nabyo bifasha mu kugabanya iyi sukari .

12.Gufasha kuvura umwijima no kuwurinda 

Inyigo yakzowe na Kaminuza ya Columbia ivuga ko ibinure bya Omega-3 dusanga mu ifi bifasha mu gucagagura , ibyitwa trigylycerides ndetse n'ibinure bishobora kuzibiranya umwijima bityo umwjima ukaba warwara.

Muri rusange , inyama y'ifi ni inyama nziza cyane ku mubiri wa muntu , kubera ko ikungahaye ku ntungamubiri za poroteyine nyinshi zifasha mu kubaka imikaya , gutuma umuntu aramba  ,akanagira ubuzima bwiza  , nanone ibinure bya Omega-3 dusanga mu nyama y'ifi ni byiza cyane kuko bituma ubwonko ,umwijima ,amaso ,umutima byose bikora neza , bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye nk'indwara z'umutima . Diyabete , kanseri nizindi ...
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post