Byinshi ku muti wa Cabotegravir umuti ugiye guhindura amateka y'imiti irinda abantu kwandura Sida


Byinshi ku muti wa Cabotegravir  umuti ugiye guhindura amateka y'imiti irinda abantu kwandura Sida

Umuti wa cabotegravir ni umuti uterwa mu rushinge ,wemejwe nk'umuti ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura agakoko gatera Sida mu gihe hari igikorwa cyamushize mu byago byo kwandura nko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n'umuntu ufite kano gakoko ,kuba hari ikintu kijombana cyangwa gikebana cyamukomerekeje kandi cyakoreshejwe n'umuntu ufite kano gakoko.

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS ) rivuga ko uyu muti ari igisubizo cyane cyane ku bantu bafite ingorane zo gufata imiti y'ibinini cyangwa byarabananiye ,cyane cyane iri shami rivuga ko mu itangwa ryuyu muti hakwiye kwibandwa ku bantu bakora umwuga w'uburaya ,abantu baryamana bahuje ibitsina ndetse n'abandi bari mu byiciro by'abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura kurusha abandi.

Umuti wa Cabotegravir ugurishwa ku izina rya Vocabria .ukaba ari umuti wo mu bwoko bwiyitwa  Antiretroviral drugs ,ikoreshwa mu guhangana n'agakoko gatera Sida ,ahanini uyu muti uboneka mu moko abiri ,ari ibinini ndetse ari n'umuti w'amazi ushobora guterwa mu mikaya.

Mu mwaka wa 2021 ,ikigo gishinzwe guhangana n'indwara z'ibyorezo cya CDC nibwo cyemeje uyu muti wa Cabotegravir nk'umwe mu miti ishobora guhangana n'agakoko gatera Sida ndetse ko ushobora no gukoreshwa mu kwirinda ko umuntu yakwandura agakoko gatera Sida.

Iyo umuti wa Cbaotegravir uri bukoreshwe mu guterwa mu rushinge ,ukunze guhuzwa nundi muti witwa lirpivirine .iyo byahurijwe hamwe bihita bihindura izina bigahabwa izina rya Cabenuva.

Umuti cabotegravir uterwa mu rushinge uhabwa abantu bafite ubwandu bwa Sida ariko umubiri wabo warashegeshwe bikomeye ..aho baba bafite abasirikari bake cyane ,naho ku bawuhabwa bagamije kubarinda ko bakwandura bagomba kuba bafite ibiro birenga 35.

Igihugu cya Zimbabwe nicyo cyabaye icya mbere mu kwemeza ko uyu muti ukoreshwa iwabo mu buvuzi bw'indwara ya Sida ndetse no kurinda abari mu byago kuba bakwandura.

Umuti wa Cabotegravir ukoreshwa nande ?

Umuti wa cabotegravir ni umuti uterwa mu rushinge ,wemejwe nk'umuti ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura agakoko gatera Sida mu gihe hari igikorwa cyamushize mu byago byo kwandura nko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n'umuntu ufite kano gakoko ,kuba hari ikintu kijombana cyangwa gikebana cyamukomerekeje kandi cyakoreshejwe n'umuntu ufite kano gakoko.
Umuti wa Cabotegravir ni umuti wo mu bwoko bwa Antiretrovira Drugs ,

ukaba ukoreshwa n'umuntu ubana n'ubwandu bw'agakoko gatera Sida ariko uhabwa abantu bakuru bafite kano gakoko .

naone uyu muti ukoreshwa n'umuntu wagize ibyago byo kuba ashobora kwandura ,icyo gihe akawuhabwa bagamije kumwongerera amahirwe yo kutandura.

uyu muti naone uhabwa umuntu ubana n'ubwandu bw'agakoko gatera sida ariko umubiri we ,ukaba waramaze gushegeshwa bikomeye ,ariko awuhabwa warahujwe nundi witwa rilpivirine.

Ni bande batemerewe guhabwa umuti wa Cabotegravir?

muri rusange ,hari amatsinda y'abantu batemerwe guhabwa umuti wa cabotegravir barimo 
  • Abantu bari ku miti ivura igituntu n'igicuri 
  • umuntu wonsa n'uwitegura konsa ntiyemerewe guhabw auyu muti.

Ingaruka umuti wa Caboegravir ushobora gutera kuwawuhawe 

kimwe nindi miti yose ,umuti wa Cabotegravir ushobora gutera utubazo kuwawuhawe nko 
  • Kubyimba aho watewe 
  • kuribwa umutwe
  • kubabara ho watewe
  • kugra umuriro
  • kuzana uduheri ku ruhu 
  • kubura ibitotsi by'igihe gito.

Ibisubizo mu nyigo zakozwe kuri uyu muti 

Umuti wa cabotegravir ni umuti uterwa mu rushinge ,wemejwe nk'umuti ufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura agakoko gatera Sida mu gihe hari igikorwa cyamushize mu byago byo kwandura nko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n'umuntu ufite kano gakoko ,kuba hari ikintu kijombana cyangwa gikebana cyamukomerekeje kandi cyakoreshejwe n'umuntu ufite kano gakoko.
mu mwaka wa 2020 ,ubushakashatsi bwakozwe ku muti wa cabotegravir byagaragaje ko  uyu muti wongera amahirwe yo kutandura agakoko gatera sida ku bantu bawuhawe kurusha indi miti yari isanzwe itangwa ya emtricitabine/tenofovir  .

umuti wa cabotegravir ukaba urinda umuntu  ushobora kuba wagize ibyago byo kwandura ku kigero kiri hejuru kurusha indi miti isanzwe ikoreshwa .

Mu kwezi kwa 12 ,2022 ,nibwo ikigo cya CDC cyemeje umuti wa Cabotegravir ko ari umuti wakoreshwa mu kugabanya ibyago byo kuba wakwandura mu bizwi nka post exposure prophyaxis  ndetse ukaba wanakoreshwa ku muntu ukeka ahobora kwandura cyane cyane nk'abantu bigurisha mu bizwi nka pre-exposure prophylaxis.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post