Ni Doze zingahe z'urukingo rwa Hepatite B zikenewe ngo umuntu abe arinzwe ?

 

Ni Doze zingahe z'urukingo rwa Hepatite B zikenewe ngo umuntu abe arinzwe ?

Mu nyigo iherutse gukorwa .ikaza gushyirwa ku mugaragaro bayatangajwe ko unashumangira ko   hakenewe  Doze 3 z'urukingo rwa Hepatite B kugira ngo umubiri wuwo muntu ube ufite ubwirinzi buhagije bwo guhangana na virusi zitera iyi ndwara.

haba ku bantu bafite ubwandu bw'agakoko gatera Sida ndetse no ku bantu basanzwe bose bakeneye uru rukingo ngo umubiri wabo ube urinzwe ,urukingo rw'Indwara ya Hepatite B  rukongerera amahirwe yo kutandura agakoko kayitera ndetse rugakangura umubiri ukaba ukiyubakira abasirikari bo guhangana nako.

Muri rusaneg indwara ya Hepatte B ( indwara y'umwijima yo mu bwoko bwa Hepatite B )  yandurira cyane cyane mu mibonano mpuzabitsina ndetse no mu gutizanya ibikoresho bikomeretsanya nk'inzembe ,inshinge ,insindano nibindi....

iyi ndwara yangiza umwijima bikomeye ndetse ukaba wagera ku rwego udashobora no kuvugwa ,abantu bafite ubwandu bw'agakoko gatera Sida  baba bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa no kwibasirwa nayo .

ikigo gishinzwe indwara z'ibyorezo muri Amerika cya CDC kivuga ko abanyamerika bagera ku 10% by'ababana n'ubwandu bwa sida ,baba bafite nubu burwayi ,

urukingo rwa  HEPLISAV-B vaccine rwakozwe  n'ikigo cya Dynavax Technologies Corp ruza kwemezwa mu mwaka wa 2017 na FDA rwo rwagaragaje ubushobozi buhambaye mu gukingira indwara ya Hepatite B yewe no ku bantu bafite umubiri wabo washegeshwe n'agakoko gatera Sida .

indwara ya hepatite B kugeza ubu ifite inkingo nyinshi ,nyuma yo kuzihabwa uba ugo,ba kureba ko rwa rukingo wahawe rwafashe ,ibyo biba bisobanuye ko umubiri wabashije kwiyubakira ubudahangarwa bwawo bitewe na rwa rukingo watewe.

hari amoko menshi y'indwara za hepatite harimo Hepatite A ,Hepatite B na Hepatite C ,izo zikaba arizo zizwi cyane .

muri rusange haba abantu bakuru cyangwa abana bose bahabwa urukingo rwa Hepatite B inshuro eshatu ku mwana ahabwa urukingo rwa mbere akivuka ,agahabwa urukingo rwa kabri hashize ukwezi ahawe urwa mbere ,hanyuma agahabwa urukingo rwa gatatu hashize amezi atandatu ahawe urukingo rwa kabiri.

ku bantu bakuru bahabwa urukingo rwa kaniri mu gihe hashize ukwezi ahawe urwa mbere ,hanyuma urukingo rwa gatatu akaruterwa mu gihe hashize amezi 6 ahawe urukingo rwa kabiri.

uru rukingo rukunze guterwa mu mikaya cyane cyane ku rutugu cyangwa ku kibero.kandi kugira ngo umubiri wawe ube urinzwe ,ugomba guterwa inkingo 3 zose.

Urukingo rwa Hepatiye B ku mugore utwite ?

Ni Doze zingahe z'urukingo rwa Hepatite B zikenewe ngo umuntu abe arinzwe ?

muri rusange umugore wes utwite ,aba agomba gukorerwa ibizamini ,bakareba niba nta ndwara ya Hepatite B afite ,kubera ko iyi ndwara ishobora kumutera uburwayi bukomeye bw'umwijima haba kuri we no ku mwana atwite.

ikigo na NHS  cyita ku buzima mun gihugu cy'ubwongereza kivuga ko kugeza ubu nta ngaruka namba urukingo rwa Hepatite rutera ku mugore wonsa ndetse no ku mugore utwite  ,ahubwo kinavuga ko umugore utwite ufite ibyagi byo kwandura hepatite B aba agomba guhabwa urukingo.

Urukingo rwa Hepatite B ku bana b'impinja 

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri mwana wese ukivuka ,mu nkingo ahabwa hagomba kuba harimo urukingo rwa Hepatite B .
ibi bikaba bimurinda ,bikanaha umubiri we ubudahangarwa mu guhangana niyi ndwara  ,akiri muto.

Ingaruka z'urukingo rwa Hepatite B 

kugeza ubu ,urukingo rwa Hepatite B ruri mu nkingo zidatera ibibazo bikomye kuwaruhawe ,buretse kuba wabyimba bidakomeye aho watewe no kuba hakurya ariko nyuma y'igihe gito birakira.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post