Ibintu 9 wakora ,bikagufasha kuzamura abasirikari b'umubiri no kongerera umubiri ubudahangarwa bwo guhangana n'indwara

 

Ibintu 9 wakora ,bikagufasha kuzamura abasirikari b'umubiri no kongerera umubiri ubudahangarwa bwo guhangana n'indwara

Ubudahangarwa bw'umubiri ni ikintu gikomeye kuko nibwo buturinda indwara zitandukanye ,bugatuma zitadufata ,zanadufata ntituzahazwe nazo kandi tugahita dukira ,bukaba bugereranywa n'abasirikari b'umubiri .

iyo ufite ubudahangarwa bw'umubiri buke cyangwa budafite imbaraga ,umuntu yibasirwa n'indwara za hato na hato ndetse zikanamuzahaza ku buryo bushoboka ,hari indwara nyinshi zica intege ubu budahangwara ndetse zikanagabanya abasirikari b'umubiri aha twavuga nka Sida ,Diyabete na Kanseri.

Ariko hari imyitwarire tugira ya buri munsi ishobora kwangiza ubudahangarwa bw'umubiri wacu ,kugeza igihe n'akarwara gato kazajya katunesha ,kakatujujubya ndetse kakanashegesha umubiri bikomeye 

Dore ibintu 9 byagufasha kuzamura no kongerera imbaraga ubudahangarwa bw'umubiri
Ubudahangarwa bw'umubiri ni ikintu gikomeye kuko nibwo buturinda indwara zitandukanye ,bugatuma zitadufata ,zanadufata ntituzahazwe nazo kandi tugahita dukira ,bukaba bugereranywa n'abasirikari b'umubiri .

 Dore ibintu bikongerera amahirwe yo kugira umubiri ufite ubudahangarwa buhagije bityo indwara zoroheje ugatandukana nazo ,muri ibyo bintu twavuga

1.Kureka kunywa itabi 

burya itabi ryangiza bikomeye  ubudahangarwa bw'umubiri ku kigero kinini aho ritera ibibazo bikomeye mu mubiri birimo no gusenya abasirikari bawo .

rikongera ibyago byo kwiabsirwa na kanseri y'ibihaha ,rikazibiranya inzira zitwara umwuka mwiza .umuntu akibasirwa n'indwara za hato na hato n'ibindi bibazo nabyo bikaboneraho .

2.Kugabanya ibiro by'umurengera no kubungabunga ibiro byawe 

burya umubyibuho ukabije nawo ni mubi ,wangiza ubudahangarwa bw'umubiri ,bukagabanuka ,nanone utuma indwara zitandukanye zirimo indwara z'umtima zikwibasira ,bityo kubungabunga ibiro byawe ku kigero cyiza biragufasha .bigatuma ugira ubuzima bwiza n'ubudahangarwa buhagije.

3.Kurya ifunguro ryiza kandi ryuzuye 

burya amafunguro dufata agira uruhare rukomeye mu kubaka ubushobozi bw'umubiri mu guhangana n'indwara .cyane cyane ni byiza kwibanda ku mafunguro akungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi zitandukanye ,aha twavuga nka imbuto n'imboga .

aya mafunguro afasha umubiri kwiyubaka ,umubiri ukagira ubushobozi buhambaye bwo guhangana n'indwara zitandukanye.

4.Kwirinda inzoga z'umurengera 

burya inzoga zangiza bikomeye ubudahangarwa bw'umubiri ,mu buryo bumwe cyangwa ubundi ,kunywa inzoga z'umurengera ni bibi bitera indwara zitandukanye mu mubiri harimo n'indwara z'umwijima na diyabete .

ni byiza kygabanya inzoga z'umurengera ,ukanywa mu rugero ,ukirinda kunywa inzoga nyinshi cyane kuko zakwangiza bikomeye.

5.Gusinzira bihagije 

Gusinzira bituma umubiri uruhuka ,umubiri ugafata igihe gihagije cyo kwiyubaka no kwisubzia ,iyo umutu ataruhuka bihagije umubiri we uhorana umujagararo ,indwara zitandukanye zikamuzahaza ,yewe n'indwara z'ibicurane.

mu buryo busanzwe umuntu aba agomba kuruhuka .akaryama byibuze amasaha umunani mu ijoro ,ibyo bigafasha umubiri we .

6.Gukora Siporo

Siporo nayo ni ikintu gikomeye ku buzima bwa muntu  kuko ifasha umubiri wa muntu gusubira ku murongo ,umubiri ukubaka ubudahabgarwa bwawo ndetse abantu bakora siporo ntibazahazwa n'uturwara twa hato na hato.

7.Gukaraba intoki kenshi 

burya intoki zibaiak mikorobi nyinshi kandi mu gihe ufite intoki zanduye biba buvuze zuzuyeho mikorobi nyinshi n'udukoko bishobora gutera indwara ,bityo gukaraba intoki kenshi biguha amahirwe yo gukuraho no kwica za mikorobi bityo ukaba ugabanyije ibyago byo kwandura izo ndwara.

8.Kwirinda ibintu byagutera Stress 

burya stress nayo iri mu bintu bigabanya ubudahangarwa bw'umubiri ku kigero gikomeye ,ibi bigatuma uzahazwa n'indwara zoroheje harimo n'indwara zitakabaye ikibazo .

kwirinda ibintu byose bishobora ku kongerera stress ni ikintu cyiza kandi bigufasha ,bikanfasha umubiri wawe kwiyubaka no kubaka ubudahangarwa bw'umubiri .

9.Gufata inkingo zose 

Burta inkingo zikangura umubiri ,ukagira ubushobozi buhagije bwo guhangana n'indwara ,ibyo kandi bikawufasha kuba utazahazwa n'indwara za hato na hato .

ni byiza gufata inkingo zose zagenwe ,ibi bikaba bigufasha ,bikanubaka ubudahangarwa bw'umubiri mu guhangana naza ndwara ,wakingiwe.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post