Uko Impinduka mu bimenyetso bya Covid-19 zagiye zigaragara uko nayo yahinduraga imiterere ikaza ari ubwoko bushya

 

Uko Impinduka mu bimenyetso bya Covid-19 zagiye zigaragara uko nayo yahinduraga imiterere ikaza ari ubwoko bushya

Kuva icyorezo cya Koronavirusi cyatangira , iyi virusi yagiye ihindura imiterere cyane ,aha twavuga nka Omicron ,Mu ,Delta nizindi ,aya akaba ari amazina atandukanye yagiye ahabwa virusi nshya yahinduye imiterere ariko yo mu bwoko bwa koronavirusi,uko yahinduraga imiterere niko n'ibimenyetso bimwe na bimwe  bya covid-19 nabyo baygenda bihinduka.

mu nyigo yakzowe n'abahanga mu buvuzi bo mu gihugu cy'ubwongereza yagaragaje ko hari ibimenyetso byagiye bihinduka uko n'ubwoko bwa koronaviirus bwahindukaga ,muri ubwo bushakashatsi bifashishije amakuru yakuwe ku bantu barwaye indwara ya Covid-19 bagera ku bihumbi 175.

naone andi makuru yakusanyijwe n'inzobere zo muri kaminuza ya King's College London hifashishijwe apurikasiyo ya telefone ya Zoe Covid, ndetse izi nzobere zari kumwe nizo mu kigo cyita ku buzima mu bwongereza cya NHS 

Mu cyegeranyo bakoze byaje kugaragara ko ibimenyetso bya Covid-19 birimo umuriro ukabije ,gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa no kuryoherwa .byari bisanzwe ari ibimenyetso bya Covid-19 bitakiboneka ku barwayi bashya.

Ibindi bimenyetso birimo gusarara , kwitsamura cynae , kumva ufite umunaniro ukabije ,no kuribwa mu nging byakomeje kugaragara ku barway bashya ba Covid-19 

ibi tuvuze haruguru bivuze ko ,ubwokko bushya bwa Covid-19 hari ibimenyets bwagiye butakaza ,ku buryo uramutse ushyingiye ku bimenyetso bya virusi zikomokaho ushobora kwibeshya.

Ibimenyetso bya Covid-19 byose

Uko Impinduka mu bimenyetso bya Covid-19 zagiye zigaragara uko nayo yahinduraga imiterere ikaza ari ubwoko bushya

 ibi ni ibimenyetso byose byagiye bigaragazwa n'abarwayi ba Covid-19 kuva ku itangiriro kugeza none ,ibi bikaba byaragagajwe nka gapurikasiyo ka telefone ka Zoe Covid.

  • kubabara mu muhogo
  • kuribwa umutwe
  • gufungana amazuru
  • umunaniro ukabije
  • gukorora 
  • umuriro
  • gucika intege
  • guhumeka nabi
  • kwitasmura 
  • gusarara
  • kuribwa mu ngingo 
  • gucibwamo
  • kugira isereri
  • kudahumurirwa
  • gutakaza kumva uburyohe 
  • nibindi nbyinshi....
nubwo bwose ,inkingo za Covid-19 zagiye zitangwa hirya no hino ,nta kizere gitangwa n'abahanga ko virusi ya koronavirusi itazakomeza guhindura imiterere ,gusa uku guhindagurika kwa virusi ni ibintu bisanzwe mu mibereho y'amavirusi.

Ubwandu bwa Delta nibwo bwazanye ubukana bukomeye ,ndetse bunatuma abahabwa ibitaro n'abapfa baba benshi.

kugeza uyu munsi ,ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko iki cyorezo gihari ndetse ko abantu bakwiye gukomeza ingamba zo kwirinda nubwo bwose ingamba zo kwirinda zagiye zoroshywa hirya no hino .

Icyorezo cya Koronavirusi cyabonetse bwa mbere mu mugi wa Wuhani , mu gihugu cy'ubushinwa ,kugeza ubu cyagiye gikwirakwira hirya no hino ku isi ,inkingo za koronavirusi zarabonete ndetse ziratangwa hirya no hino ,bkaba arina byo byatumye kigenza amaguru make.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post