Byinshi ku Umuti wa Doxycycline ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu muyoboro w'inkari

 

Byinshi ku Umuti wa Doxycycline ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu muyoboro w'inkari

Umuti wa Doxycycline ni umuti wo mu bwoko bw'iyitwa antibiotic ikoreshwa mu kuvura udukoko two mu bwoko bwa bagiteri ,uyu muti ukaba ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi zirimo indwara zifata mu buhumekero ,indwara z'umuyoboro w'inkari ,indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nizindi nyinshi.

Uyu muti uhagarika iyororoka ry'udukoko dutera uburwayi ,ukatubuza kubyara no gukura ,uyu muti kandi ushobora gukora nk'imiti ya anti inflammatoire . ushobora no guhabwa umuntu bagamije kumurinda ko yafatwa n'udukoko twa bagiteri mu gihe babona afite ibyago byinshi ko yatwandura.

Indwara umuti wa Doxycycline ushobora kuvura 

Umuti wa Doxycycline ushobora gukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi zirimo 
  • Indwara zo ku ruhu
  • indwara zo mu muyoboro w'inkari
  • indwara zo mu buhumekero
  • Infegisiyo zo mu mara
  • indwara z'amaso
  • imitezi 
  • mburugu
  • indwara zo mu kanwa 
  • indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
  • infegisiyo zo mu gitsina 
  • mu kuvura indwara ya malariya
  • nizindi .....

Ibyo ukwiye kwitondera mbere yo gukoresha uyu muti 

Indwara umuti wa Doxycycline ushobora kuvura

Ntukwiye gukoresha umuti wa Doxycycline mu gihe byagaragaye ko ugutera ikibazo cya allergies .

ku bana bari munsi y'imyaka 8 ,bagomba kuwukoresha mu gihe ari ngombwa gusa ,kandi mu gihe bawandikiwe na muganga . uyu muti ushobora gutera amenyo y'abana guhindura ibara.

Gukoresha umuti wa doxycycline ku mugore utwite si byiza kuko ushobora gutera ingaruka mbi ku mwana uri mu nda ndetse na amenyo ye akazahinduka umuhondo amaze gukura.

mbere yo gukoresha uyu muti ufite ubu burwayi , banza ubiganirizeho muganga wawe

  • indwara z'umwijima
  • indwara z'impyiko 
  • ufite indwara ya asima
  • mu gihe uri ku miti y'igicuri ,cyangwa imiti yo kuvura kw'amaraso nka warfarin

Umuti wa Doxycycline ushobora gutuma imiti yo kuboneza urubyaro icika intege bityo ukaba wayisamiramo .

umuti wa doxycycline kandi ushobora kugera ku mwana wonka binyuze mu mashereka bityo ukagira ingaruka mbi ku buzima bw'umwana wonka .

ku bana bato  ,umuti wa doxycycline ukoreshwa gusa mu gihe bamuvura uburwayi bwa anthrax kubera ko bushobora guhitana ubuzima bwe ,ingaruka uyu muti wa doxycycline uteza ziba ari nke ugereranyije n'ingaruka ubu burwayi bwamugiraho.

ni gute bafata umuti wa Doxycycline ?

ni gute bafata umuti wa Doxycycline ?


Mu gufata umuti wa Doxycycline ,ugomba gukurikiza amabwiriza ya muganga ,

fata uyu muti ukoresheje amazi 
ntugomba kumena cyangwa gusya iki kinini ahubwo kimire uko kimeze
ibinini by'umuti wa doxycycline bikunze kuba ari miligarama 100 ,binyobwa kabiri ku munsi ariko ushobora no kuba ari umuti wagenewe guterwa mu rushinge.

Ingaruka mbi umuti wa Doxycycline ushobora guteza kuwawuhawe 

kimwe nindi miti yose ,umuti wa Doxycycline ushobora gutera ingaruka mbi zirimo 
  • Kubabara mu gifu
  • Kurwara impiswi
  • kubabara mu gatuza 
  • gutera cyane ku mutima
  • kugabanuka kw'inkari cyangwa ukazibura burundu
  • gucika intege
  • kuribwa mu ngingo
  • gutitira ,ukumva ukonje 
  • kubabara umutwe bikabije
  • kugira isereri 
  • kugira iseseme 
  • gutakaza ubushake bwo kurya 
  • nibindi....
Ingaruka zawo zikunze guhurirwaho n'abantu benshi ni
  • kugira iseseme no kuruka 
  • kubabara mu gifu
  • gutakaza ubushake bwo kurya
  • guhitwa 
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • uruhu rwawe rugahinduka umukara
  • kokerwa mu gitsina

Ibyo ukwiye kwirinda mu gihe ufata umuti wa Doxycycline

mu gihe ufata umuti wa Doxycycline ukwiye kwirinda
  • kunywa imiti yongera amaraso 
  • kunywa imiti ya vitamini
  • gufata imiti yongera umunyungugu wa karisiyumu mu mubiri
  • kwirinda kunywa imiti igabanya aside mu gifu
  • kwirinda gufata indi miti ya antibiotic mu gihe utayandikiwe na muganga 
  • kwirinda kujya ku izuba ry'igikatu 

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post