Kuva kera ubuki bwagiye bukoreshwa mu kuvura indwara z'uruhu ndetse n'ibindi bibazo byo bishobora gufata uruhu rwa muntu birimo kumagara , gusadagurika , kuvuvuka nibindi ...
Ubuki bwifitemo ubushobozi bwo kwica mikorobi n'utundi dukoko two mu bwoko bwa bagiteri na virusi dushobora gufata uruhu .
Nanone ibindi bibazo nko kumagara ku ruhu , ubuki bushobora kubivura no kubirinda uruhu , kubukoresha ntibyangiza uruhu ahubwo biraruvura .
Izindi nkuru bijyanye
Kubera iki abana bari munsi y’umwaka badahabwa ubuki ? ni izihe ngaruka ubuki buteza kumubiri wabo?
Sobanukirwa: Indwara z'uruhu ,ibimenyetso byazo ,uko zivugwa , nuko wazirinda
Uburyo butandukanye ubuki bukoreshwamo mu kuvura indwara z'uruhu n'ibindi bibazo by'uruhu
Hari uburyo butandukanye ubuki bushobora gukoreshwamo mu kuvura uburwayi bw'uruhu aribwo
1.Gukora Face Mask (Honey Face Mask )
Uko bikorwa
- Ufata utuyiko 2 tw'ubuki
- ukatuvanga n'umutobe w'indimu
- Ugasiga iyi mvange mu maso
- Birekere mu maso mu gihe kingana n'iminota 15 kugeza ku minota 20
- Hanyuma bikarabe
2.Gukoresha Ubuki na Oitmeal
Uko bikorwa
- Hano ufata 1/4 cy'agakombe kuzuye Oitmeal
- Ukakivanga n'akayiko kamwe ku buki
- hanyuma ukabivanga neza bigakora umutsima
- Ugasiga iyo mvange ku ruhu witonze
- Byamaraho akanya ugakaraba amazi ashyushye
3.Gukoresha ubuki n'igikakarubamba
Uko bikorwa
- Vanga umushongi w'igikakarumba cg amavuta yacyo uyavange n'ubuki ariko ku ngano ingana
- Siga iyo mvange mu maso witonze
- Bireke bimareho akanya bise nibyumiyeho
- Karaba mu maso
0 Comments