Sobanukirwa: Indwara z'uruhu ,ibimenyetso byazo ,uko zivugwa , nuko wazirinda

 

Sobanukirwa: Indwara z'uruhu ,ibimenyetso byazo ,uko zivugwa , nuko wazirinda
Indwara z'uruhu ni indwara zibasira uruhu ,zikangiza imiterere karemano n'umwimerere warwo ,akenshi zikaba zishobora no kwangiza isura y'umuntu ,bikaba byamutera ipfunwe mu bandi .

Mu ndwara zifata uruhu hashyirwamo indwara y'ise , Uruheri ,Amahumane , ibihushi ,kanseri y'uruhu nizindi nyinshi .

Uburyo bwo kuzirinda bujya gusa kubera ko ahanini ziterwa n'ibintu byangiza uruhu nk'ibinyabutabire bibi byo mu mavuta yo kwisiga , izuba n'isuku nke yo ku ruhu.

Ibintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'uruhu

Ibintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'uruhu
hari bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zifata uruhu zirimo 
  • Kwangizwa n'imirasire mibi iva ku izuba izwi nka Ultraviolet ibi bikaba bishobora kugutera kanseri
  • Imyaka y'ubukure ,uko umuntu akura ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'uruhu biriyongera .
  • Uruhererekane mu miryango ,aho usanga hari uburwayi bufata uruhu bwiganje ku bantu benshi mu muryango .
  • Kuba ufite ufite indwara zishegesha umubiri nka Sida cyangwa kanseri ,burya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'uruhu biba biri hejuru.
  • Uruhu rwawe , burya abantu b'inzobe cyangwa abazungu burya uruhu rwabo rushobora kwangizwa n'izuba kurusha abandi .
Ibi ni bimwe mu bintu ,byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zifata uruhu .

Ibimenyetso byakwereka ko ufite indwara z'uruhu 

Ibimenyetso byakwereka ko ufite indwara z'uruhu
Akenshi ,iyo ufite zimwe mu ndwara z'uruhu biba bigaragara inyuma n'amaso ariko hari ibindi bimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ikibazo ku ruhu birimo 
  • Kuzana uduheri twinshi ku ruhu
  • kuzana ibimeze nk'ibishyundu ku ruhu
  • Guhindura ibara kw'agace karwaye
  • kuzana udusebe ku ruhu ahanini tudakira
  • Uruhu rukumagara ,rugakomera cyangwa se rugacika imyate
  • Kuzana ibimeze nk'inkovu ku ruhu 
  • uruhu rugahinduka ,ukamera nk'uwisize ivu
  • kugira ububabare aharwaye 
  • nibindi ...
Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragara ku muntu ufite uburwayi bw'uruhu ariko bigenda bitandukana bitewe n'ubwoko bw'indwara y'uruhu ufite .

Uko bavura indwara z'uruhu 

Hari uburyo bwinshi bukoreshwa mu kuvura indwara z'uruhu , buri ndwara yose uruhu igira uburyo bwihariye bwo kuyivura kandi ikavugwa hashyingiwe ku bintu biyitera .
  • Gukoresha amavuta asigwa ku ruhu , cyane cyane aharwaye 
  • Gkoresha imiti yo mu bwoko bwa antibiotic cyane cyane ku ndwara ziterwa n'udukoko twa bagiteri
  • Imiti yo mu bwoko bwa antiviral cyane cyane ku ndwara ziterwa na virusi
  • Guterwa inshinge no guhabwa imiti yo mu bwoko bw'amasteroide
  • Ubuvuzi bukoresha itara cyangwa urumuri buzwi nka light therapy
  • Kubagwa cyangwa agace kabyimbye kagakurwaho 
  • Guhabwa imiti y'ibinini nko mu kuvura ise n'ibindi..
Ubu ni bumwe mu buryo butandukanye bukoreshwa mu kuvura indwara z'uruhu .

Ibintu byagufasha kwirinda indwara z'uruhu

Ibintu byagufasha kwirinda indwara z'uruhu
Hari ibintu byagufasha kwirinda no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'uruhu birimo 
  • Kwambara imyenda yabigenewe irinda umubiri ,cyane cyane nko mu gihe ugiye ku izuba
  • Gukoresha Sunscreen ku muntu uri bumare umwanya munini ku izuba
  • Kwirinda kumara umwanya muremure ku izuba
  • Kwirinda kunywa itabi ,ibi bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'uruhu
  • Kugira isuku y'uruhu no kwirinda gusangira ibikoresho by'isuku 
  • Kwirinda ibintu byose bishobora kwangiza uruhu aho biva bikagera
  • Kurya indyo yuzuye 
  • Kwivuza mu gihe cyose ubonye akantu kadasanzwe ku ruhu

Ibintu byagufasha kugira uruhu rwiza

Hari ibintu byagufasha kugira uruhu rwiza birimo 
  • Kunywa amazi menshi
  • Gusinzira bihagije
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Kurya neza
  • Kwirinda kunywa inzoga n'itabi
  • Kwirinda stress
  • Kugira isuku y'uruhu
  • Kwirinda izuba

Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post