Ibintu byagufasha gukesha uruhu no kongera ubwiza wifashishije ibintu kamere


Ubwiza n'uruhu rukeye ni ikintu cy'ingenzi ku muntu wese ,bikaba umwihariko ku gitsina gore aho usanga bakora ibintu byinshi ngo babashe kugaragara neza no kongera ubwiza ,aha bashobora kwisiga amavuta atandukanye ndetse harimo na ashobora kwangiza uruhu rwabo





Muri uru rugendo rwo gushaka ubwiza,iyi bikozwe nabi bishobora kubatera ibibazo byo kwangira ku ruhu ,kongera ibyago byo gufatwa na kanseri , ndetse no kugira ibice byo ku mubiri bitandukanye bidasa





MU bushakashatsi twakozwe no mu nkuru zitandukanye zanditswe n'abahanga n'abaganga ku ndwara z'uruhu bavuga ibintu kamere bishobora kwifashishwa n'umuntu ushaka kongera ubwiza ariko yifashishije ibintu kamere kandi bidashbora kwngiza uruhu na gato ndetse bikaba ari ibintu biribwa bishobora no kugirira umubiri akamaro no kuwuha intungamubiri zitandukanye harimo na vitamini.





Izindi nkuru zakuryohera:





Uko wakongera ingano y’amabuno





Impamvu zitera gusadagurika kw’inzara n’uburyo wabyirinda





Dore ibintu wakwifashisha ukongerera ubwiza uruhu rwawe





1.Urunyanya





Pile of Red Tomatoes




Inyanya ni amahitamo meza ku muntu ushaka kongera ubwiza ndetse rukaba ari ikiribwa gifitiye umubiri wacu akamaro gatandukanye bitewe n'intungamubiri ndetse n'imyunyungugu turusangamo





Bitewe na Lycopene dusanga mu nyanya ,bituma uruhu rugira ubushobozi bwo kururinda imirasire mibi harimo UV Rays ndetse lycopene ituma poroteyine ya collagen ikorwa ,iyi pooteyineituma uruhu rutoha kandi rugakweduka neza ,urunyanya rufite intungamubiri zituma aho wakomeretse hakira vuba ,uruhu rukiyuburura ,rugasa neza ndetse rugacya





Vitamini A na C dusanga mu runyanya ituma uruhu rucya ,rugasa neza kandi rukoroha ,urunyanya rushobora kwifashishwa mu kuvura uduheri duto two mu maso n'ahandi.





Urunyanya rushobora gukoreshwa rukatwamo kabiri ,hanyuma umuntu akagenda asiga ku ruhu uwo muti warwo yitonze ,ow mutobe urawureka ukumira ku ruhu byibuze ukawumazaho iminota mirongo itatu ,ibi bituma uruhu rucya ,rugasa neza ndetse bikanavura uduheri mu maso.





2.Indimu





Closeup Photography of Sliced Calamondin




Indimu zikungahaye kuri Citric acid .indimu zikaba zifitemo ubushobozi bwo gukesha uruhu ndetse no kururinda gusaduka no kumagara ,indimu ziha uruhu ubushobozi bwo gukira vuba no kwisana byoroshye





Umutobe w'indimu ushbora kongerwa mu mavuta ,ukayarinda kwangirika vuba ndetse ukanayongerera ubushobozi bwo gukesha no kunoza uruhu





Indimu zishobora gukoreshwa ari umutobe ugasigwa ku ruhu nubwo ushobora gutera ububabare ku bantu bamwe ariko ubwo bubabare ntibukomeye nanone no kurya indimu bishobora kugira ingaruka nziza ku ruhu .





3.Igipapayi





Bottom View of Green Papaya Tree




Igipapayi cyfitemo Vitamini C ,Alpha Hydroxy Acid na Papain ,ibi byose bikaba bituma igipapayi kigira ubushobozi bwo kunoza uruhu no kurukesha ,





Igipapayi gikura iminkanyari mu maso ,kikagabanya amabara ku ruhu ndetse kikanabungabunga ikigero cya PH y'uruhu.





Igipapayi gisobora kuvangwa n'ubuki hanyuma iyo mvange y'umuhore n'umutobe w'igipapayi bigasigwa ku ruhu aho bshobora kumaraho byibuze iminota icumi.





4.Amacunga





Close-up of Fruits in Bowl




Amacunga akize ku kigero kiri hejuru kuri vitamini C ,Ifasha uruhu koroha ,rukanoga ,rugasa neza ,Viatmini C yongerera uruhu ubushobozi bwo gukweduka no koroha bityo rukaba rutacika cyangwa ngo rusadagurikoe ku buryo bworoshye ,





5.Inkeri





Strawberry Close Up Photo




Inkeri zikungahaye kuri Vitamini C ndetse no ku byitwa Flavonoid na Ellagic acid ,kubera izo ntungamubiri bituma inkeri ziba ikintu cyiza kubashaka kongera ubwiza





Inkeri zishobora gukoreshwa ari umutobe cyangwa zigakorwamo ikimeze nk'umutsima ,uwo mutsima ukaba ukorwamo mask isgwa mu maso





Izindi nkuru wasoma:





Akamaro ntagereanywa ko kurya ikigori cyokeje





Indwara y’ibishishi ,indwara ifata uruhu ,Dore uko wayirinda nicyo ugomba gukora niba uyirwaye





Byinshi ku ndwara y’ibinyoro ,indwara itera kwangirika ku ruhu iyo itavuwe kare


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post