Ibibazo 15 ukwiye kwibaza kandi byagufasa kumenya niba urukundo rwawe n’umukunzi wawe rufite ahazaza heza


Burya kumenya ko watakaje umwanya ku muntu udakwiye bitera igikomere  n’agahinda  bikaba byagusigira inkovu  yo kutazagira undi muntu wizera





Ese wakora iki hari ibanga rya gufasha kuvumbura neza uakmenya ko urimo urata umwanya ku muntu udakwiye ,nta kabuza iryo banga waryifashisha ukamenya neza ibyo urimo niba bifite ejo hazaza heza .





Dusiniye ku rutonde rw’ibibazo twakuye mu kinyamakuru Psycholoy today twaguteguriye ibibazo ukwiye kwibaza niba uri mu rukundo ndetse bikagufasha gusobanukirwa neza aho urukundo rwawe ruganisha ,





Kora uwo mwitozo  usubiza ibi bibazo witonze ,byaba byiza ufashe agapapuro n’ikaramu kugira ngo ubashe no kongera  kubisesengura ,aha abajyanama si ngombwa umwanzuro ni uwawe.





Person With Difficulty And Questions In Studies




Dore urwo rutonde rw’ibibazo ukwiye kwibaza niba uri mu rukundo





1.Ese umukunzi wanjye atuma mba umuntu mwiza? ,ni iyihe mico myiza namwigiraho?





2.Ese wowe n’umukunzi wawe biraborohera gusangira ubuzima n’amateka y’ubuzima bwanyu ? cyangwa buri wese ari ibyo akinga mugenzi we?





3.Ese wowe n’umukunzi wawe buri wese yishimira mugenzi we uko ari ? cyangwa  hari ibyo wumva yahindura ngo arusheho ku kunyura ?





4.Ese iyo habaye amakimbirane hagati yanyu muyakemura mute ? muratongana bikazirangiza cyangwa muricara mugashakira igisubizo hamwe?





5.Ese musangira ibitekerezo ku buryo bungana mbere yo gufata umwanzuro ku kintu runaka  ?





6.Ese umukunzi wawe umufata nk’insuti idasanzwe ? wibona ute mu nsuti ze?





7.Ese buri umwe abasha gutekereza undi bihoraho cyangwa buri wese yirebaho ku giti cye ?





8.Ese wizera umukunzi wawe bihagije ku buryo ushobora kumuha ijambo ry’ibanga rya Banki ,rya Facebook ndetse n’izindi mbuga nkoranyambaga ukoresha?





9.Ese wowe n’umukunzi wawe mubasha kuera ku mwanzuro mu mahoro nta ntonganya ?





10.Ese insuti zawe zawe za  hafi zizera ko uwo ariwe mahitamo yawe ya nyuma kandi nawe ukaba amahitamo ye ya nyuma ?





11.Nta rwikekwe rwo gucana inyuma rurangwa mu rukundo rwanyu?





12.Ese wowe n’umukunzi wawe muhuje indanga gaciro n’amahame?





13.Ese wakwemera kugira ibyo uhomba kugira ngo umukunzi wawe umuhorane iteka?





14.Ese wowe n’umukunzi wawe mubasha kugenzura amarangamutima yanyu kandi ntimutegekwa n’uburakari bwatuma mufata ibyemezo bihubukiwe  ?





15.Mubona mukwiranye?





Niba wasubije neza ibi bibazo nta kabuza ufite aho uhagaze mu bijyanye n’urukundo rwawe ,burya urukundo rusaba byinshi arimo kuruha umwanya no kwitanga .





Niba ubona hari byinsi bibusanya mu rukundo rwawe ukwiye kongera  gutekereza,burya umuntu wese yakubera umukunzi ariko bose ntibaguha ibyishimo bingana  .





Izindi nkuru wasoma:





Ibintu 7 abakobwa bakora bashaka kwerekana ko bakunda cyane abakunzi babo





Dore abakobwa ugomba kugendera kure bakwangiririza ubuzima byoroshye





Uko wahangana n’ububabare mu gihe uri mu bihe by’imihango





Impamvu 10 zitera ibura ry’imihango


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post