Kwamamaza

Uburyo 6 wakwivura imvuvu ukoresheje uburyo bwa gakondo

Uburyo 6 wakwivura imvuvu ukoresheje uburyo bwa gakondo

Imvuvu ni uburwayi bukunze kwibasira benshi ,ubushakashatsi bugaragaza ko uburwayi bw’imvuvu bwibasira abana ku koigero cya 43% naho ku bantu bakuru bukibasira abagera 1-3%.

Ikinyamakuru cya www.healyhline.com cyandika ,kikanasesengura ku nkuru zivuga ku buzima kivuga ko uburwayi bw’imvuvu bwibasira benshi cyane cyane igitsinagore ,ariko akenshi bigaterwa no gutizanya ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya umusatsi ,isuku nke y’umutsatsi n’ibindi .

Wari uziko hari uburyo bworoshye wakoresha ukivura ikibazo cy’imvuvu ku buryo bworoshye kandi ukoresheje ibintu kamere ,nta miti yo kwa muganga bisabye kandi bikaba bitangiza uruhu.

Muri ubwo buryo wakoresha wivura imvuvu harimo

1.Amavuta ya Kokonati

Amavuta ya kokonati ni amavuta meza cyane kandi afite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu ,muri ako kamaro karimo no kuvura imvuvu

Aya mavuta yoroshya uruhu ,akarurinda kumagara ,ibyo akaba ari nabyo bitera ingaruka zo kuba wazahazwa n’imvuvu

ubushakashatsi bugaragaza ko amavuta ya kokonati ari meza cyane mu kuvura ubu burwayi bw’imvuvu ndetse n’ubundi burwayi bw’uruhu.

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe kingana n’ibyumweru 12 ,bukorerwa ku bagore batandukanye bwagaragaje ko gukoresha amavuta ya kokonati bivura imvuvu ,ndetse bikanatuma uruhu rwo ku mubiri rumera neza ,

ni byiza gukoresha aya mavuta ,uyasiga mu mutsatsi niba ufite imvuvu.

2.Gukoresha igikakarumba

Igikakarubamba kizwi na benshi ko ari umuti mwiza ,ndetse amavuta agikomoka kuri benshi bayifashisha mu kwivura uburwayi bw’uruhu .

Iyo aya mavuta asizwe ku ruhu avura uburwayi bw’uruhu nka psoriasis ndetse nubundi bwinshi butandukanye.

Amavuta y’igikakarumba yifitemo ubushobozi bwo kuvura udukoko two mu bwoko bwa bagiteri na fungi bituma aba ingenzi mu kuvura uburwayi bw’imvuvu.

3.Kwirinda imihangayiko

Imihangayiko izwiho guteza ibibazo ku mubiri wa muntu ,byaba mu mibanire n’abandi no mu buzima bwe muri rusange.

Abahanga bagaragaza ko imihangayiko itera uruhu kumagara ndetse ikanatuma bwirinzi bw’umubiri bugabanuka bityo bikoroha ko umuntu yafatwa n’uburwayi butandukanye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imihangayiko ishobora kuba intandaro yo kuba umuntu yakwibasirwa n’indwara zifata uruhu no mu mutsatsi nk’imvuvu.

4.Gukoresha Vinegere

Burya vinegere ni nziza cyane ku mntu wifuza kwivura imvuvu ariko kubera ishobora gutwika uruhu ,ni byiza kuyikoresha washizeho ubwirinzi kandi ukayikoresha ku kigero gito.

Vinegere ifasha mu gukuraho uturemangingo two ku ruhu twapfuye ,igashyira ku murongo ikigero cya aside yo ku ruhu bityo ibi bigatuuma iba umuti mwiza mu kuvura imvuvu.

5,Umuti wa Aspirin

Mu muti wa Aspirin habonekamo aside yitwa salicyclic acid ,iyi aside akaba ariyo yifashishwa m buvuzi bw’imvuvu.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 18 ,bugakorwa mu gihe cy’ibyumweru bine byagaragaye ko aspirin ari nziza mu kuvura imvuvu aho iyi aside iyibonekamo ari ingenzi mu buvuzi bw’ub burwayi ndetse n’imiti yo kwa muganga ivura imvuvu ,iyi aside iba yarongerewemo bayikora .

Kumenagura utunini tubiri twa aspirin,ukadukoramo agafu ,hanyuma ka gafu ,akaba ariko uvanga muri shampoo ugiye kogesha mu mutwe ,bigufasha kwivura imvuvu

6.Kwibanda ku mafunguro abonekamo intungamubiri za Omega 3

Intungamubiri za Omega 3 zongera amavuta ku ruhu ,uruhu rukoroha nturwumagare ,kandi burya uruhu rutagira amavuta ahagije ,rukaba rwumagaye nirwo rwibasirwa cyane n’imvuvu.

Umusozo

Uburwayi bw’imvuvu ni uburwayi bukunda kwibasira abantu benshi kandi bkaba bunandura cyane ,

ni uburwayi wakwivura ariko no kwa muganga baguha imiti ibuvura kandi bakaba banakugira inama zo kongera isuku no kwirinda gutizanya ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya umutsatsi.

Hari ubundi buryo bwakoreshwa mu kwivira imvuvu tutavuze muri iyi nkuru nko gukoresha baking soda ,no kuba wa wakwirinda amafunguro amwe namwe cyane cyane ayakorewe mu nganda .

Izindi nkuru wasoma

ibishishwa by’umuneke nk’igisubizo mu kurinda uruhu no kongera ubwiza bw’umutsatsi

Sobanukirwa n’ibimenyetso bya kanseri y’uruhu ,uburyo wayirinda ndetse n’impamvu ziyitera

Indwara y’ibishishi ,indwara ifata uruhu ,Dore uko wayirinda nicyo ugomba gukora niba uyirwaye

Post a Comment

0 Comments