Ishaza :Indwara y'amaso itera ubuhumyi iyo itavuwe hakiri kare (Ibimenyetso byayo n'impamvu ziyitera )

 

Ishaza :Indwara y'amaso itera ubuhumyi iyo itavuwe hakiri kare (Ibimenyetso byayo n'impamvu ziyitera )

Ishaza ni indwara y'amaso y'amaso ifata gace k'imbere mu jisho kameze nk'akarahuri(lens )  kakira amashusho iyo tureba 

Iyo umuntu afite uburwayi bw'amaso bw'ishaza ka gace karagenda kakazibiranywa n'ibimeze nk'igihu ari nabyo bituma umuntu atabasha kubona cyangwa agahuma burundu .

Hari n'abavuga ko indwara y'ishaza , ari mu gihe imboni y'ijisho iba yarangiritse cyangwa idakora neza , ariko sibyo . imboni yangiritse nayo ishobora gutera ibindi bibazo by'amaso ariko bitari ishaza .

Nanone hari abagereranya indwara y'ishaza n'agakoko ngo kaba kari mu jisho ariko nabyo sibyo ahubwo imboni nuko agace kameze nk'ikirahuri ko mu jisho kaba gashaje cyangwa akarajemo ibimeze nk'ibihu .

Ishaza :Indwara y'amaso itera ubuhumyi iyo itavuwe hakiri kare (Ibimenyetso byayo n'impamvu ziyitera )

Indwara y'Ishaza ni iki ?

Mu buryo busanzwe , mu maso ya buri muntu , habamo agace gato imbere mu jisho kameze nk'akarahuri , kanagereranywa nka lens za camera , nabwo ku muntu nabwo kafatwa nka camera .

Aka gace niko kabasha gukurura amashusho tureba , kifashishije imirasire y'urumuri yinjira mu maso , iyo mirasire niyo iba inafite ishusho ya nyayo y'ikintu turimo kwitegereza .

Iyo ako gace ko mu jisho kajeho ibintu bimeze nk'ibihu , bikagapfukirana , nibyo bitera indwara y'ishaza.

Ishaza :Indwara y'amaso itera ubuhumyi iyo itavuwe hakiri kare (Ibimenyetso byayo n'impamvu ziyitera )


Ibimenyetso by'indwara y'ishaza

Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko ushobora kuba ufite indwara y'ishaza birimo 
  • Kutabona neza , kureba ibisa n'ibihu 
  • Kureba ishusho imwe ,ukayibonamo amashusho abiri 
  • Kubangamirwa no kureba mu rumuri
  • hari n'igihe amabara amwe namwe bikugora kuyatandukanya 

Ni iki gitera indwara y'ishaza ?

Cyane cyane imyaka niyo nyirabayazana wiyi ndwara . indwara y'ishaza ikunze gutangira  kwibasira abantu barengeje imyaka 40 .

Ariko ahanini abantu barengeje imyaka 60 nibo bibasirwa n'indwara y'ishaza
ariko hari zindi mpamvu zishobora ku kongerera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara zirimo 
  • Kuba mu muryango wawe harimo umuntu warwaye cyangwa ufite indwara y'ishaza
  • Kuba usanzwe ufite indwara ya diyabete
  • kuba unywa itabi
  • Kuba wakomeretse mu jisho cyangwa wabazwe mu jisho
  • Kumara igihe kinini uri ku izuba ry'igikatu kandi nta lunette zirinda amaso yawe
  • Kuba warakoresheje imiti yo mu bwoko bwa corticosteroid igihe kirekire .
Ibi tuvuze haruguru , bikongerera ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara , ari sibyo biyitera .

Ni gute basuzuma indwara y'ishaza?

Ni gute basuzuma indwara y'ishaza?


Umuganga w'amaso ashobora gusuzuma indwara y'ishaza ku buryo bworoshye aho akora ikizamini kireba imbere mu jisho bigahita bigaragara.

Mu gihe mfite ,indwara y'ishaza nakwitwara nte ?

Mu gihe usanze ufite indwara y'ishaza , ukwiye 
  • kurinda amaso yawe izuba
  • Kureka kunywaitabi
  • kwirinda gutwara imodoka mu ijoro
  • Kwivuza neza izindi ndwara ufite nka diyabete

Uko bavura indwara y'ishaza

Uko bavura indwara y'ishaza


Umuti wa mbere wo kuvura indwara y'ishaza ni ukuribaga (cataract surgery) .

Ariko mu gihe ishaza ritarakura ushobora gukoresha indorerwamo z'amaso kugira ngo urusheho kubona neza .

Izindi nkuru wasoma


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post