Sobanukirwa : Umuti wa Sinutab ukoreshwa mu kuvura Sinizite nizindi ndwara zifata mu buhumekero

Sobanukirwa : Umuti wa Sinutab ukoreshwa mu kuvura Sinizite nizindi ndwara zifata mu buhumekero

 Umuti wa Sinutab ni umwe mu miti ikoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye zifata mu buhumekero zirimo sinizite , ibicurane , boronshite , ndetse nizindi ziterwa n'ama aleriji nka Rinite.

Umuti wa Sinutab uhurijwemo indi miti irimo umuti wa paracetamol , umuti wa antihistamine nindi ya decongestant .

  • Umuti wa Acetaminophen (paracetamol ) ufasha mu kugabanya ububabare n'umuriro 
  • Umuti wa Antihistamine ufasha mu kugabanya ibibazo by'amaleriji
  • Umuti wa Decongestant ufasha mu gufungura amazuru yafunganye 
Iyi miti yose yahurijwe mu muti umwe wa Sinutab , ukaba ari umuti w'agatangaza mu kuvura Sinizite nizindi ndwara zifata mu buhumekero.

Ni gute wakoresha umuti wa Sinutab ?

Ni gute wakoresha umuti wa Sinutab ?

Umuti wa Sinutab unywebwa mu kanywa , ushobora gukoresha amazi cyangwa ibiribwa mu gihe wifuza kuwunywa .

Mu gihe uri ku miti ya Sinutab , ni byiza kunywa amazi menshi , ni byiza kandi kunywa ikinini uko kimeze ,utabanje kugishwanyaguza cyangwa ngo ukimene.

Ingaruka kuwakoresheje umuti wa Sinutab 

Kimwe nindi miti , umuti wa Sinutab ushobora gutera ibibazo kuwawukoresheje birimo 
  • Kugira isereri
  • Kutabona neza , ukareba ibisa n'ibihu
  • Kuribwa mu gifu
  • Kugira iseseme
  • Kumagara mu kanwa
Hari igihe ushobora no kubona ibindi bimenyetso bikomeye byatewe nuyu muti birimo gutakaza ubwenge , kuvugishwa no kubona ibidahari . 

Ibyo ugomba kwitondera mu gihe ukoresha umuti wa Sinutab 

Ibyo ugomba kwitondera mu gihe ukoresha umuti wa Sinutab

Ni byiza ko mbere yo gukoresha uyu muti , umenya ko imiti iwugize nta ngaruka yagutera , cyane cyane nk'ibibazo bya allergies.

niba ufite bumwe muri ubu burwayi , mbere yo gukoresha uyu muti , banza uganire na muganga 
  • asima
  • diyabete
  • ishaza
  • indwara z'umutima
  • umuvuduko w'amaraso ukabije 
  • indwara y'impyiko
  • indwara y'impyiko 
  • igicuri 
  • indwara ya constipation
  • indwara ya prostate
  • nizindi ...
Si byiza ko watwara imodoka mu gihe wanyweye uyu muti cyangwa ngo ukoresheje izindi mashini kuko ushobora gutera ibibazo byo kuzungerera .

Izindi nkuru wasoma


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post