Byinshi ku Umuti wa Paidoterin ukoreshwa mu gufungura mu mazuru

Byinshi ku Umuti wa Paidoterin  ukoreshwa mu gufungura mu mazuru

Umuti w'amazi wa Paidoterin (soma payidoterini I ni umuti wifashihwa mu kuvura gufungana mu mazuru no guhanga n'indwara zifata mu buhumekeero cyane cyane nka Rhinite ,ibicurane ,gufungana ,sinizite n'indwara zikomoka ku ma aleriji (allergies) 

Ibigize umuti wa Paidoterin

Umuti wa paidoterin ugizwe n'uruhurirane rw'imiti yahurijwe hamwe irimo ,umuti wa chlorpheniramine ,umuti wa Guaifenesin n'umuti wa phenylephrine .

Kubera uru ruhurirane rw'imiti nibyo bituma ,umuti wa paidoterin ukoreshwa cyane kandi ukagira imbaraga nyinshi mu kuvura indwara zifata mu buhumekero harimo n'ibicurane.

Uburwayi umuti wa paidoterin ushobora kuvura 

Umuti wa Paidoterin ushobora gukoreshwa mu kuvura indwara zikurikira 
  • Ibicurane
  • Gufungana mu mazuru
  • Rinite
  • Umuvuduko muke w'amaraso
  • Umuvuduko wo mu maso (intra ocular tension)
  • indwara z'ama allergies
  • kuzana amarira menshi mu maso
  • kuribwa mu muhogo biturutse ku nkorora
  • nizindi ndwara......

Ingaruka zishobora guterwa n'ikoreshwa ry'umuti wa paidoterin 

kimwe nindi yose ,umuti wa paidoterin ushobora gutera ibibazo ku muntu wawukoresheje birimo 
  • kumva utameze neza
  • inkari zikagabanuka
  • kuribwa umutwe
  • kubyimba mu maso
  • kugabanuka ku gutera ku mutima
  • guhumeka nabi
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • kuzamuka ku muvuduko w'amaraso ukaba mwinshi
  • kumva ushaka kuruka
  • kubura ubushake bwo kurya
  • isereri
  • kumva ufite ubwoba
  • gucika intege
  • indwara y'impatwe
  • kureba ibihu
  • kumagara mu kanwa
umuntu wanyweye ,uyu muti ashobora kugira bimwe muri ibi bimenyetso ariko hari n'igihe atabigira ,byose bigaterwa nuko umubiri we wakiriye uwo muti .

Ibyo ugomba kwitondera mu gihe uri kunywa umuti wa paidoterin

Abantu bari kunywa umuti wa paidoterin bagomba kubwira muganga indi miti bari kunywa iyo ariyo yose ,kuko hari imiti ishobora kudakorana nuyu muti bityo ikaba byatuma igutera ikibazo mu gihe wayinyweye yose.

kandi ukwiye kwirinda kunywa uyu muti mu gihe utabyandikiwe  na muganga kandi ukirinda  kuwusangira n'abandi batabanje gusuzumwa na muganga.

Irinde kandi kunywa inzoga mu gihe wawunyweye
Irinde kunywa  inzoga n'itabi
Irinde kunywa uyu muti mu gihe usanganywe indwara zidakira z'ibihaha
Banza uvugane na muganga niba wonsa.

Imiti idakorana n'umuti wa paidoterin 

hari imti utagomba kunywa mu gihe uri gufata umuti wa paidoterin irimo 
  • inzoga
  • imiti  ivura indwara zo mu mutwe
  • imiti ivura  umutima
  • imiti ya hypetension
  • umuti wa phenytoin
  • imiti iturisha 
mu gihe ufata imwe muri iyi miti ni byiza kubiganiraho na muganga ,akareba inyungu zirimo mu gihe wafashe uyu muti ,usanzwe ufata niyi ngiyi.

Ni bande batemerewe gufata umuti wa paidoterin?

Hari abantu batemerewe gufata umuti wa paidoterin barimo 
  • umuntu ugira allergies kuri uyu muti
  • umugore wonsa
  • umuntu uhumeka nabi cyane 
  • umuntu ufite indwara y'umwingo
  • umugore wonsa

ni gute umuti wa paidoterin ukoreshwa ?

Kubera ko umuti wa Paidoterin uba uri amazi ,hakoreshwa akayiko gato k'icyay ,kaba gapima mililitiro 5 
kuva ku mwaka umwe ,umwana ahabwa kimwe cya kabiri cyaka kanini ,inshuro eshatu ku munsi
kuva ku myaka 2 kugeza ku myaka 6 ,umwana ahabwa akanini kamwe inshuro eshatu ku munsi
kuva ku myaka 6 kugeza ku myaka 12 ,umwana ahabwa utuyiko tubiri tungana na 10 ml ,inshuro eshatu ku munsi
Umuntu mukuru ashobora gufata 15ml gatatu ku munsi =

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post