Byinshi ku muti wa Ibuprofen ukoreshwa mu kuvura kubyimbirwa n'ububabare


Byinshi ku muti wa Ibuprofen ukoreshwa mu kuvura kubyimbirwa n'ububabare

 Umuti wa Ibuprofen (soma ibuporofene) ni umuti ukoreshwa mu kuvura kubyimbirwa no kuvura ububabare bwroheje kandi ukaba unifitemo ubushobozi bwo kugabanya umuriro .uyu muti ahanini uhabwa abantu bakomeretse ,bafite igisebe ,bafite iryinyo rirwaye,imihango ibabaza n'abandi....

Umuti wa Ibuprofen uboneka mu moko menshi aho uboneka ari umuti w'amazi uhabwa abana bato ,ari ibinini bya miligarama 200 na miligarama 400 ,bihabwa abakiri bato n'abantu bakuze ..

Umuti wa Ibuprofen ni iki ?

Umuti wa Ibuprofen ni umuti ukoreshwa mu kuvura ububabre ,kubyimbirwa no kugabanya umuriro ,ubarirwa kandi mu miti yitwa non steroid anti inflammatory druGs (NSAID ,ukaba ushobora guhabwa abantu bafite ububabare bwose ,hatitawe ku mpamvu yabuteye .

Ingaruka zo gukoresha umuti wa Ibuprofen 

kimwe nindi miti yose ,umuti wa ibuprofen ushobora gutera ibibazo ku muntu wawunyweye birimo 
  • Kureba ibihu
  • guhumeka nabi
  • allergies kuriwo 
  • Kubyimbagana 
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • kwituma umusarani usa umukara
  • kuribwa mu  gifu
  • umunaniro ukabije
  • gutakaza ubushake bwo kurya 
  • umuhondo
  • isereri 
  • kwangirika kw'impyiko
  • nibindi...
Mu gihe cyose ubinye bimwe muri ibi bimenyetso ,ukabona bikabije ukwiye kwihutira kwa muganga ,abantu benshi ,umuti wa ibuprofen nta kibazo ubateza bityo ni umuti mwiza ku bantu benshi ,bino bibazo biterwa nuko umubiri wawe ,wakiriye ibinyabutabire bigize uyu muti wa ibuprofen.

Ibyo ukwiye kwitondera mbere yo gufata umuti wa ibuprofen 

mbere yo gufata umuti wa ibuprofen hari ibyo ukwiye kwitondera kuko ushobora kukugiraho ingaruka mbi .
muri ibyo harimo
  • Ntukwiye gufata uyu muti mu gihe wabazwe umutima kubera ko wongera ibyago byo kuba umutima wahagarara
  • Umuntu ufite ibisebe mu mara cyangwa akaba afite uburwayi bw'igifu ,ntabwo ahabwa uyu muti kuko ushobora gushwanyaguza igifu mu gihe cyari gisanzwe kirwaye.
  • Ntukwiye kunywa umuti mwinshi ,urengeje igipimo wandikiwe kuko ushobora kukwangiza mu nda cyane cyane mu gifu ,ukaba wanagutera ibindi bibazo mu mubiri kandi bikomeye.

Mbere yo kunywa uyu muti 

Ganira na muganga wawe niba hari ubundi burwayi ufite nka 
  • indwara z'umutima
  • hypertension
  • Diyabete
  • stroke
  • indwara y'igifu
  • Indwara y'impyiko
  • indwara y'umwijima
  • asthma

Ni gute wakoresha umuti wa ibuprofen?

ni byiza gukurikiza amabwiriza ya muganga ajyanye n'uburyo bwo kunywa uyu muti ,mu buryo busanzwe nta muntu mukuru urenza miligarama 800 zuyu muti kuru buri dose ,iyo urengeje uba ushobora ku kwangiza.

Ku bana uyu muti utangwa hagendewe ku biro by'umwana kandi mbere yo kuwumuha ni byiza kubanza wawuvanga neza ,bibaye byiza kandi mu kunywa uyu muti wa ibuprofen wawufata umaze kurya.

Wakora iki mu gihe wibagiwe kunywa uyu muti wa ibuprofen?

mu gihe wibagiwe kunywa umuti wa ibuprofen ,ukaba warengeje isaha wagombaga kuwunywera .ushobora kuwureka kuko unywebwa ahanini ,mu gihe umuntu afite ububabre ,ahubwo wategereza indi saha yo gufatiraho indi doze.

Ububabare buvugwa n'umuti wa ibuprofen 

hari ubwoko bw'ububabare bushobora kuvugwa n'umuti wa ibuprofen burimo 
  • imihango ibabaza
  • kuribwa mu mavi
  • gukomereka 
  • umuntu wabyimbiwe
  • umuntu wavunitse
  • iryinyo rirwaye kandi ribabaza
  • umugongo ukubabaza
  • utubuye two mu mpyiko 
  • n'ubundi bubabare
Muri rusange ibuprofen ni umuti mwiza ukunda kuboneka hirya no hino mu mafarumasi kandi ku giciro gito cyane ,kuwukoresha ntibigombera ubuhanga kandi ufasha abantu mu kubavura ububabare.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post