Umugabane wa Afurika ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w;abantu biyahura ,Dore icyo OMS ibivugaho

 

Umugabane wa Afurika ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w;abantu biyahura ,Dore icyo OMS ibivugaho

Muri raporo y'ishami ry'umurayngo w'abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) igaragaza ko umugabane wa afurika ariwo uza ku mwanya wa mbere mu kugira umubare munini w'abantu biyahura buri mwaka ,aho iyi raporo ivuga ko 11 ku bantu 100.000 batuye uyu mugabane biyahura buri mwaka ,mu gihe impuzandengo y'abiyahura ku isi yose ari abantu 9 ku bantu 100.000.

mu bitera abatuye umugabane wa afurika kwiyahura cyane hakekwa impamvu zitandukanye zirimo kuba indwara zo mu mutwe zitaitabwaho mu buryo bukwiye bityo bigatuma abafata icyemzeo cyo kwiyambura ubuzima baba benshi.

Mu bihugu 10 bya mbere mu kugira umubare munini w'abiyahura .hazamo ibihugu 6 biboneka ku mugabane wa Afurika ,uburyo bukoreshwa mu kwiyahura harimo kwimanika hakoreshejwe umugozi ,kunywa imiti yica ,gukoresha imbunda ukirasa ,kwiyahura mu mazi ,ndetse no gusimbuka wagiye ahantu harehare.

Dr matshidiso Moeti ,uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye muri afurika ,avuga ko ibikorwa byo kwiyambura ubuzima bimaze kugera ku rwego ruhangayikishije kandi byakwirinzwe ,akongeraho ko ikibabaje ari uko inzego zotandukanye zidaha agaciri iki kibazo cyugarije rubanda.

Indwara zo mu mutwe zifata impuzandengo ya 11% mu mpamvu zitera abantu gufata umugambi wo kwiyambura ubuzima ,bityo inzego z'ubuzima zirakangurirwa kwita no guha umwanya ukwiye mu bijyanye n'ubuvuzi bwizi ndwara.

Umubare w'abaganga bavura indwara zo mu mutwe ,ku mugabane wa afurika uracyari muto cyane ,aho umuganga umwe  yita ku barwayi 500.000 ,

Mu Rwanda ,hashizweho ingamba zitandukanye zo guhangana niki kibazo kijyanye n'indwara zo mu mutwe no kunoza ubuvuzi bwazo aho hashizweho amaserivisi avutra izi ndwara mu bitaro byose bya Leta .

Ibitaro by'indwara zo mu mutwe bya CARAES NDERA byatangaje ko umubare w'abantu bavura wiyongereye cyane ,bityo bikaba bigaragara ko indwara zo mu mutwe n'ibindi bibazo byo mu mutwe byiyongereye cyane 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post