Akamaro 14 ka DHA (Ibinure byo mu bwoko bwa Omega-3 ) ku mubiri wa muntu

Akamaro 14  ka DHA (Ibinure byo mu bwoko bwa Omega-3 ) ku mubiri wa muntu

DHA (Docosahexaenoic acid ) ni bumwe mu bwoko bw'ibinure bya Omega-3 bikoreshwa n'umubiri , cyane cyane bikaba bikunze kuboneka mu nyama z'amafi 

Umubiri wa muntu ufite ubushobozi bwo kwikorera ibinure bya DHA ku kigero gito cyane kidahagije bityo umuntu aba agomba kubikura mu mafunguro ye .

ibinure bya DHA ni ingenzi mu mikorere y'umubiri kubera ko bifite ubushobozi bwo kuvura no kurinda umubiri indwata zitandukanye. ndetse inagira uruhare runini mu mikorere y'ubwonko n'umutima 

DHA ni nziza cyane kuko irinda ubwonko bwa muntu ndetse ikaba iboneka mu bwonko ku kigero cya 40% cyane cyane mu guce cyabwo kizwi nka Gray matter  si ibyo gusa kuko inarinda amaso ya muntu kwangirika .

DHA kandi ni ingenzi ku mugore utwite no ku mugore wonsa kuko ituma we n'umwana atwite cyangwa yonsa bagira ubuzima bwiza .

Akamaro ka DHA ku mubiri wa muntu 

Akamaro 14  ka DHA (Ibinure byo mu bwoko bwa Omega-3 ) ku mubiri wa muntu


Ibinure bya DHA bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kugabanya ibyago by'indwara z'umutima 

DHA igira uruhare runini mu kurinda umutima no kuwutera imikorere myiza , ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko DHA igira uruhare runini mu kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z.umutimaa 

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 154 bafite umubyibuho ukabije aho bahabwaga miligarama 2.700 za DHA ku munsi , mu gihe kingana n'ibyumweru 10 , bwagaragaje ko DHA yazamuye ibyitwa Omega-3 index bifasha mu kugabanya ibyago byo guhitanwa n'umutima bitunguranye .

2. Kugabanya ibyago byo kubyara igihe kitageze 

Bavuga kubyara igihe kitageze  iyo umubyeyi abyaye mbere y'ibyumweru 38 bibarwa uhereye igihe yasamiye ariko bikaba bibi cyane iyo abyaye mbere y'ibyumweru 34.

Inyigo ebyiri zakorewe mu gihugu cya Leta zune ubumwe za Amerika zagaragaje ko umubyeyi ubona miligarama ziri hagati ya 600 na 800 za DHA ku munsi bimugabanyiriza ibyago byo kuba yabyara igihe kitageze ku kigero cya 40% .

Ni byiza ko umubyeyi , mu gihe atwite yibanda ku kurya amafunguro abonekamo ibinure bya Omega-3 cyangwa akba yafata inyongera ya DHA  ninayo mpamvu ari byiza ko yfata ibinini bya Prenatal mu gihe atwite .

3.Guhangana na Inflammation 

DHA yifitemo ubushobozi bwo guhangana na inflammatio mu mubiri wa muntu ,ibi bikaba ari byiza kuko bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima , indwara zo kuribwa mu mavi nka arthritis , nizindi nyinshi ....

Cyane cyane abantu bafite indwara ya Rheumatoid arthritis , kubona DHA bifasha umubiri wabo gukira vuba no kuba ibimenyetso byayo byagabanuka .

4.Bifasha umubiri gukira vuba nyuma yo gukora siporo zivunaye 

Burya DHA ifasha mu gutandukana n'amavunane cyane cyane nko kuribwa imikaya nyuma yo gukora siporo zivunanye . 

Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore 27 bafataga miligarama 3,000 za DHA bwagaragaje ko byabafashije kwivura ububabare bw'imikaya nyuma yo gukora siporo zivunanye .

5.DHA ifasha mu kuvura indwara zimwe na zimwe z'amaso

DHA kimwe n'ibindi binure bya Omega-3 bifasha mu kuvura indwara z'amaso nko kumagara kw'amaso ndetse n'abantu bafite indwara z'amaso zatewe na Diabete .

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite ibibazo by'amso bukorwa mu gihe kingana n'ibyumweru 12  bwagaragaje ko gufata miligarama 600 za DHA ku munsi byabavuye ibibazo byabo ku kigero cya 40%.

6.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

DHA kimwe n'ibindi binure bya Omega-3 byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri cyane cyane kanseri yo mu kibuno , kanseri y'amabere na ksneri ya prostate .

DHA ifasha mu guhangana n'uturemangingo twa kanseri , ndetse ikaba inatuma imiti ivura kasneri ikora neza mu kuvura kanseri .

7.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer 

indwara ya Alzheimer ni indwara ifata ubwonko ahanini igaterwa niza bukuru , DHA tifitemo ubushobozi bwo kurinda ubwonko , kubutera imikorere myiza no kugabanya ibyago byo kwibasirwa niyi ndwara .

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko DHA kimwe n'ibindi binure bya Omega-3 bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zifata ubwonoko nk'indwara yo kwibasirwa ndetse n'indwara ya Dementia .

8.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

Muri rusange , DHA ifasha mu kuringaniza no gushyira ku murongo umuvuduko ukabije w'amaraso ndetse ikanatuma amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri hose .

Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko DHA yifitemo ubushobozi bwo gufasha abantu bafite umuvuduko w'amaraso ukabije .

9.Ifasha ubwonko bw'umwana gukura no ndetse ikanafasha mu gukura kw'amaso ye 

DHA ifasha umwana uri mu nda kuba ubwonko bwe bwakura ndetse no kuba amaso ye yakura ariko ibi bikaba mu mezi ya nyuma inda iri hafi kuvuka .

DHA ni nziza ku mugore utwite ndetse no ku mugire wonsa , ahanini ubushakashatsi bunagaragza ko umubyeyi wabonye DHA nyinshi atwite , umwana abyaye aba umuhanga .

10.Kuvura ibibazo by'ubugumba ku bagabo 

DHA yifitemo ubushobozi bwo kuvura ikibazo cy'ubugumba ku bagabo bagira intanga nke cyangwa intangangabo zidafite imbaraga .

Ni byiza ko umugabo ufite ikibazo cy'intanga zidafite imbaraga yatekereza ku gukoresha DHA mu kwivura icyo kibazo .

12.Kurinda uruhu 

DHA yifitemo ubushobozi bwo kurinda uruhu aho irurinda ibibazo bya inflammatio no kumagara bityo uruhu rugahorana itoto kandi nta burwayi rufite .


13.Kurinda amaso 

DHA iboneka mu gace k'amso kazwi nka Retina ku bwinshi  , aka gace kakaba gafasha mu kubona neza no gukurura ishusho yibyo ureba bikagaragara neza 

14.Kugira uruhare mu gukura k'ubwonko no kunoza imikorere yabwo 

Ku kigero cya 40% niyo ngano DHA ibonekamo mu bwonko mu guce yabwo kizwi nka Gray matter  , ibi bikaba bifasha mu gutuma umuntu afata mu mutwe no kurinda ubwonko gufatwa n'indwara z'ubusaza no kuburinda kwangirika 


Ibiribwa dusangamo ibinure bya DHA 

Hari ibiribwa bitandukanye dusangamo DHA aribyo 
  • Amafi cyane cyane amafi yo mu bwoko bwa Salmon , Sardine na Meckerel 
  • Ibikomoka mu nyanja nk'ibizwi nka Oyster na Mussels
  • Algae ubwko bw'ibihumyo 
  • Amagi 
  • hari n'ibinini bigurishwa biba birimo DHA 

Icyotonderwa 

Ibinure bya DHA kubifata ku bwinshi si byiza kuko bishobora gutera ikibazo gikomeye mu maraso , aho byatera ibibazo mu kuvura kw'amaraso , noneho bikaba bibujijwe cyane mu ghe witegura kubagwa .

Bimwe mu bibazo byibazwa n'abantu benshi bijyanye na DHA 

Hari ibibazo byibazwa na benshi bivuga kuri DHA aribyo 

1.Ese DHA ni iki ? 

DHA ni ubwoko bw'ibinure bya Omega-3 bikaba biboneka mu nyama y'ifi ahanini  bikaba bigira akamro gakomeye ku mubiri wa muntu . DHA mu magambo arambuye ni Docosahexaenoic acid

2.Ni akahe kamro ka DHA ku mubiri wa muntu ? 

DHA ifite akamro kanini ku mubiri wa muntu karimo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara za kanseri n'indwara z'umutima kugeza kugufasha umwana uri munda no kugabanya ibyago byo kubyara igihe kitageze.

3.Ni ibihe biribwa dusangamo DHA ? 

Hari ubwoko bwinshi bw'ibiribwa dusangamo DHA burimo inyama z'amafi ndetse n'ibindi bikomoka mu nyanja ndetse no mu magi dushobora kuyisangamo 

4.Ese nshobora kubona DHA mu biribwa ihagije ? 

Birashoboka ariko bisaba ko mu mafunguro yawe wibanda ku nyama y'ifi n'ibindi bikomoka mu nyanja ariko mu gihe utabsha kubibona wakoresha ibinini bikozwe na DHA biragurishwa hirya no hino 

5.Ese hari ingaruka gukoresha DHA bishobora gutera ku mubiri wa muntu cyane cyane uwakoresheje ibinini byayo ? 

Muri rusange gukoresha DHA nta ngaruka bitera ku muntu ariko hari umuntu shobora kugira utubazo tworoheje nyuma yo kuyikoresha , utwo tubazo ni nka kuribwa mu gifu , kugira iseseme , nutundi tworoheje .




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post