Tungurusumu : Akamaro kayo , ni bande batemerewe kuyirya ? , ni iziha ndwara tungurusumu ivura ?

 

Tungurusumu : Akamaro kayo , ni bande batemerewe kuyirya ?  , ni iziha ndwara tungurusumu ivura ?

Tungurusumu ni imwe mu miti , ikba ni ikirungo ndetse n'ikiribwa gikoreshwa na benshi mu buvuzi kuva mu kuvura indwara z'ibicurane kugeza mu mu kuvura indwara z'umutima .

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kuzamura no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri bityo umuntu uyirya ntapfe kuzahazwa n'indwara za hato na hato .

Tungurusumu kandi yifitemo ubushobozi bwo kuvura nk'ubw'imiti ya antibiotic n'ubw'imiti ya antiviral , ibi bikaba aribyo biyiha ubushobozi bwo kuvura .

Nanone tungurusumu ifasha mu kugabanya ibibazo byo kwipfundika kw'amaraso ndetse ikanagabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri yo mu gifu na kanseri yo mu kibuno .

Tungurusumu yongerwa mu biryo bikarushaho kugira impumuro nziza no kuryoha , tungurusumu nanone ishobora gukoreshwa mu kubika ibiryo ngo bimare igihe kirekire bitarangirika .

Intungamubiri dusanga muri Tungurusumu 

Tungurusumu : Akamaro kayo , ni bande batemerewe kuyirya ?  , ni iziha ndwara tungurusumu ivura ?


Muri tungurusumu dusangamo intungamubiri zitandukanye zirimo 
  • Vitamini B6
  • Vitamini C
  • Umunyungugu wa Manganeze
  • Umunyungugu wa Seleniyumu
  • Umunyungugu wa karisiyumu
  • Ubutare bwa Fer
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Umunyungugu wa Fosifore
  • Vitamini B1
  • Vitamini B2
  • Vitamini B3
  • Vitmini B5
  • Vitamini B9
  • Umunyungugu wa Zinc
  • Umunyungugu wa manyeziyumu 
  • Umunyungugu wa cuivre
  • Intungamubiri ya Allicin
  • nibindi....

Akamaro ka tungurusumu ku mubiri wa muntu 

Tungurusumu : Akamaro kayo , ni bande batemerewe kuyirya ?  , ni iziha ndwara tungurusumu ivura ?

Burya tungurusumu ifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo 

1.Kubaka ubudahangarwa bw'umubiri 

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kubaka no kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri aho binatuma igira uruhare runini mu kuvura indwara z'ibicurane . ibi bikanatuma kandi igira ubushobozi nk'ubw'imiti ya antibiotic na antiviral .

2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima 

Kurya tungurusumu bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima , aho ifasha umubiri mu kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresiteroli bishobora gupfukirana umutima no kuziba imitsi itwara amaraso .

3.Kurinda ko amaraso yipfundika 

Tungurusumu ni kimwe mu bintu birinda ko amaraso yakwipfundika no kuvura ku buryo bworoshye , ibi bikaba nabyo bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima n'indwara za stroke .

4.Kugabanya ibyago bo kwibasirwa na kanseri 

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri , cyane cyane kanseri y'igifu na kanseri yo mu kibuno .

5.Kurinda no gukomeza amgufa 

Kurya tungurusumu bikomeza amagufa , bikongera umubyimba wayo , ibi bigaterwa n'imyunyungugu dusanga muri tungurusumu 

6.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

Kurya tungurusumu ni kimwe mu bintu bigabanya , bikanashyira ku murongo umuvuduko ukabije w'amaraso , ikaba ari na nziza ku muntu ufite uburwayi bwa Hypertension kuko ituma umuvuduko ujya ku murongo no ku kigero cyiza .

7.Kuvura ibibazo bya inflammation 

Tungurusumu yifitemo ubushobozi bwo kuvura ibibazo bya inflammation  ibi bikayiha n'ubushobozi bwo kurinda ko wakwibasirwa n'indwara zikomeye .

8.Kugabanya isukari mu maraso 

Kurya tungurusumu nabyo bishobora kugabanya isukari mu maraso cyane cyane ku bantu bafite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa kabiri .

9.Kongera imbaraga mu gukora siporo 

Ku bantu bakora siporo zivunanye , kurya tungurusumu byongera imbaraga , bikanavura kubabara kw'imikaya mu gihe wakoze siporo .

Akandi kamaro ka tungurusumu 

  • Kugabanya ibyago by'indwara ya stroke
  • kuvura indwara zo mu buhumekero
  • kurinda amaso
  • gutera imikorere myiza y'ubwonko 
  • kurinda impyiko kwangirika 
  • kurinda uruhu 
  • nibindi....

Ni bande batemerewe kurya Tungurusmu ?

Hari amatsinda y'abantu batemerewe kurya tungurusumu barimo 

  • Abantu basanzwe bafite uburwayi butera ibibazo byo kuvura kw'amaraso cyane cyane bari ku miti ya Warfarin cyangwa Heparin
  • Abantu bari ku miti ivura igicuri
  • Abantu bazahajwe n'indwara z'igifu 
  • Abantu bafite uburwayi butera kuva cyane 
  • Abantu bagira ibibazo bya allergies kuri tungurusmu 
  • Abagoe batwite , abagore bonsa n'abafite uburwayi bwa Diyabete ni byiza ko bakoresha tungurusumu bigengesereye.
  • Abantu bafite indwara z'impyiko zangiritse
  • Abantu bafite ibisebe mu gifu no mu mara .

Bimwe mu bibazo abantu bibaza kuri Tungurusumu 

Hari ibibazo bitandukanye abantu bibaza birimo 

1. Ese ni tungurusumu ingana iki ugomba kurya ku munsi ? 

muri rusange , ingano ya tungurusumu ingana na miligarama ziri hagati ya 600 na 1200 , izi zikaba zigereranywa n'uduce tubiri kugeza kuri tune twa tungurusumu.

2. Ese nshobora guhekenya tungurusmu ari mbisi ?

Yego birashoboka , ushobora kurya tungurusumu ari mbisi , iseye cyangwa se itetse , abahanga mu mirire bemeza ko tungurusumu mbisi arizo zigira imbaraga kurusha izitetse .

4.Ese hari ingaruka kurya tungurusumu bitera ku mubiri wa muntu ? 

Muri rusange , kurya tungurusumu nta bibazo bitera ariko ku bantu bamwe na bamwe bishobora kubatera kubyimba mu nda ariko nanone kurya tungurusumu bitera kugira umwuka mubi mu kanwa .

5. ese ushobora kurya tungurusumu hamwe nibindi biribwa bivura ? 

Kurya tungurusumu hamwe nibindi biribwa bivura ni byiza kuko bifasha gutuma tungurusumu igira ubushobozi bwo kuvura .


Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post