Intungamubiri 20 dusanga mu rubuto rwa Avoka n'akamaro kazo

 

Intungamubiri 20 dusanga mu rubuto rwa Avoka n'akamaro kazo


Urubuto rwa Avoka rukungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane , kamdi buri ntungamubiri ifite akamaro kihariye ku mubiri wa muntu , cyane cyane mu mikorere y'umubiri no kuwurinda .

Hari intungamubiri nyinshi dusanga muri avoka kuva ku myunyungugu  kugeza ku mavitamini byose dusanga muri Avoka kandi by'ingenzi ku mubiri 

Dore intungamubiri dusanga muri Avoka n'akamaro kazo 

Izo ntungamubiri ni izi zikurikira 

1. Vitamini K

Iyi vitamini ifasha mu kuvira kw'amaraso (blood clotting ) no mu gukomeza amagufa 

2.Vitamini C 

Iyi vitamini ifasha mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri , mu kurinda uruhu no mu kongera collagen ku ruhu ituma ruhorana itoto 

3.Folate 

Ifasha mu kurema uturemangingo no mu mikorere y'umubiri muri rusange 

4.Umunyungugu wa Potasiyumu 

Potasiyumu ifasha mu gushyira ku kigero cyiza umuvuduko w'amaraso no gutera imikorere myiza y'umutima .

5.Vitamini E 

Iyi vitamini ni nziza ku ruhu  mu kongera ubudahangarwa bw'umubiri no mu gusukura umubiri 

6.Vitamini B5 

Iyi vitamini ifasha muri metabolisme y'umubiri no mu kugabanya stress

7.Vitamini B6 

Iyi vitamini ifasha mu mikorere y'ubwonko , kuringaniza imisemburo mu maraso no mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri

8.Vitamini B3 

iyi vitamini ni ikoreshwa mu igogora , ku ruhu no muri metabolisme 

9.Vitamini B2 

Iyi vitamini ikoreshwa muri metabolisme y'umubiri no ku ruhu rwa muntu 

10. Vitamini B1 

Iyi ni vitamini nziza mu mikorere y'imyakura yumva , mu gutera imikorere myiza y'umutima no muri metabolisme .

11.Fibre 

Fibre zikoreshwa mu igogora no mu kugabanya ibiro by'umurengera 

12.Omega-3 

Ibi binure bikoreshwa mu mikorere myiza y'ubwonko no mu mikorere myiza y'umutima 

13.Ibinure 

Bikoreshwa mu gutanga imbaraga . no mu kurinda umutima

14.Umunyungugu wa karisiyumu 

Uyu munyungugu ukoreshwa mu gukomeza amagufa no mu mikorere y'imikaya 

15.Umunyungugu wa Fosifore 

Uyu munyungugu ukoreshwa mu gukomeza amagufa no mu mikorere y'umubiri muri rusange 

16.Umunyungugu wa manyeziyumu 

Uyu munyungugu ukoreshwa mu mikorere y'imikaya , no mu gukomeza amagufa 

17.Umunyungugu wa Zinc 

Uyu munyungugu ukoreshwa mu kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri , mu kuvura ibisebe no mu gutuma turyoherwa .

18.Umunyungugu wa Cuivre 

Uyu munyungugu ukoreshwa muri metabolism no mu gusukura umubiri no kuwurinda 

19. Umunyungugu wa Manganeze 

Uyu munyungugu ukoreshwa mu gukomeza amagufa , no mu kurinda umubiri muri rusange 

20 . Lutein na Zeaxanthin 

Ni intungamubiri zifasha mu kurinda amaso , no mukuyarinda indwara ziyangiza ziterwa n'ubusaza 


Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post