Intungamubiri dusanga mu ifu ya Shisha Kibondo n'akamaro kayo ku mubiri w'umwana uyihabwa

 

Intungamubiri dusanga mu ifu  ya Shisha Kibondo  n'akamaro kayo ku mubiri w'umwana uyihabwa

Ifu ya Shisha Kibondo ni imwe mu bwoko bw'amafu akungahaye kun ntungamubiri nyinshi ahabwa abana , kunywa igikoma cy'ifu ya shisha kibondo bigabanya kugwingira n'ibibazo by'imirire mibi ku bana ndetse ikanatuma umwana akura neza mu bwenge no mu gihagararo.

Ifu ya Shisha kibondo ihabwa abana batangiye kurya ni ukuvuga kuva ku mezi 6 kugeza ku mezi 23 , igahabwa imiryango ifite abana bari muri iki cyciro cy'imyaka ari babarizwa mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri  cy'ubudehe .

Iyi fu ya Shisha kibondo itangwa hagamijwe kurwanya imirire mibi mu bana cyane cyane ihabwa imiryango ifite amikoro make , umwana uhabwa iyi fu agira ubuzima bwiza , agakura neza kandi akagira ubwenge , akanatandukana n'ibibazo by'imirire mibi .

Intungamubiri dusanga mu ifu ya Shisha Kibondo

Intungamubiri dusanga mu ifu ya Shisha Kibondo

Ifu ya Shisha Kibondo ni uruvangitirane rw'amafu atandukanye ari nabyo bituma tuyisangamo intungamubiri z'amoko menshi zirimo 

  • Ibitera imbaraga kilokaroli  400
  • intungamubiri za poroteyine grama 9
  • vitamini A  mikorogarama 800
  • Vitamini B1 miligarama 0.6
  • vitamini B2 miligarama 0.8 
  • vitamini B3 miligarama 8
  • vitamini B6 miligarama 0.6
  • vitamini B12 mikorogarama 1.4
  • vitamini C miligarama 60
  • vitamini D IU (ibipimo byayo )  400 
  • Vitamini E miligarama 10
  • foliki aside mikorogarama 160
  • vitamini K mikorogarama 30 
  • Vitamini B5 miligarama 3.6 
  • umunyungugu wa karisiyumu miligarama 788
  • umunyungugu wa cuivre miligarama 0.44
  • umunyungugu wa iode mikorogarama 90
  • ubutare bwa fer miligarama 19.5
  • umunyungugu wa manyeziyumu miligarama 108 

Uko bategura igikoma cyo mu ifu ya Shisha Kibondo 

Mu gapaki kaba gafunzemo iyi fu ya Shisha Kibondo , kaba kariho amabwiriza y'uburyo wategura igikoma cyayo ariyo 
  1. Kubanza ugakaraba intoki ukoresheje amazi n'isabune 
  2. Gufungura agapaki gapfunyitse iyi fu neza 
  3. Kuyianga ugendeye ku mezi umwana afite hanyuma ukongeramo igipimo cy'amazi bwikube kane 9biba byanditse mu gapaki kayo ) 
  4. anyuma yo gukuramo ifu , ongera ufunge agapaki kayo neza 
  5. Vanga ifu n'amazi neza 
  6. Canira , ugende uvanga igikoma byibuze iminota 5 kugeza igikoma kibize 
  7. Igikoma ni gisya , gikureho ku ziko  hanyuma ugaburire umwana ukoresheje ikiyiko gifite isuku 

Icyitonderwa 

Mu gutegura iki gikoma , ugomba kwita ku isuku yawe nibyo ukoresha , mu gihe wamaze gufungura  ipaki y'ifu , ntugomba kurenza ukwezi utarayimara .

Akamaro k'Ifu ya Shisha Kibondo ku mwana uyihabwa 

Akamaro k'Ifu ya Shisha Kibondo ku mwana uyihabwa

Kimwe nandi mafu yose , aba yaravangavanzwe hagamijwe kuyongerera intungamubiri ahabwa abana . kimwe nkuko ifu ya Shisha Kibondo ikoze , hari akamaro igikoma cyaya mafu kigira ku mwana , ako kamaro ni 

1.Kurwanya igwingira ku bana  n'imirire mibi 

Intungamubiri dusanga mu ifu ya Shisha Kibondo iba ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi , izo ntungamubiri zigatera imikurire myiza ku mwana , haba mu gihagararo no mu bwenge .

2.Kurinda umwana kurwaragurika 

Vitamini n'imyunyungugu dusanga mu ifu ya Shisha Kibondo bifasha mu kubaka no kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri , ibi bikarinda umwana kurwaragurika no kuba umubiri we ubasha guhangana n'uburwayi ntibumuzahaje .

3.Guha intungamubiri w'umwana ukeneye 

Muri rusange , izi ntungamubiri dusanga mu Ifu ya Shisha Kibondo , ziba zikenewe n'umubiri w'umwana ngo ubashe gukura neza ndetse ubashe no gutandukana n'imirire mibi .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post