Akamaro k'amavuta ya Elayo (Olive Oil) ku musatsi no ku ruhu rwa muntu

amavuta ya elayo

 Amavuta ya Elayo ni amwe mu meza ku ruhu rwa muntu ndetse no ku musatsi wa muntu , ashobora no kwifashishwa mu kuvura zimwe mu ndwara z'uruhu no mu musatsi.

Amavuta ya elayo ni meza kandi mu kuyakoresha mu guteka kubera ko akungahye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye kandi z'ingenzi ku mubiri wa muntu .

Mu mavuta ya Elayo dusangamo vitamini zitandukanye zirimo E,A,D na K ndetse dusangamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant bifasha mu gusukura umubiri no kuturinda indwara.

Amavuta ya Elayo ashobora gukoreshwa mu gukora isabune nziza ku ruhu ndetse inakoreshwa mu kuvura zimwe mu ndwara z'uruhu ndetse anakorwamo amavuta yo kwisiga .

Amavuta ya Elayo

Akamaro k'amavuta ya Elayo ku ruhu rwa muntu 

amavuta ya elayo


Amavuta ya elayo afite akamaro gatangaje ku mubiri wa muntu karimo 

1.Koroshya uruhu 

Mu mavuta ya elayo dusangamo Vitamini E . iyi vitamini ikaba igira uruhare runini mu gutuma uruhu rworoha , rugasa neza kandi rukanyerera.

Nanone Vitamini E irinda uruhu kuba rwakwangizwa n'imirasire y'izuba cyangwa n'ibindi binyabutabire bitandukanye bishobora kwangiza uruhu .

2.Gusukura uruhu no kurukuraho imyanda 

Gukoresha amvuta ya Elayo bikuraho ku ruhu uturemangingo twarwo twapfuye , bikanakuraho imyanda ku ruhu bityo ibi bigatuma uruhu rusa neza .

3.Kuvura indwara y'ise 

Mu mavuta ya Elayo dusangamo Vitamini E yifitemo ubushobozi bwo kuvura uruhu indwara y'ise , ndetse no kwica udukoko dutera uburwayi ku ruhu .

4.Gukuraho iminkanyari no kuyirinda uruhu 

Amavuta ya Elayo akungahaye ku binyabutabire bya antioxidant , amavitamini n'ibindi binyabutabire bitandukanye birinda uruhu iminkanyari , bikanongera collagen ku ruhu .

Gukoresha amavuta ya elayo bituma uruhu rworoha , rukamera neza ndetse ugatandukana n'iminkanyari .

Akamaro k'amavuta ya Elayo ku musatsi 

amavuta ya elayo

Amavuta ya elayo afite akamaro gakomeye ku musatsi wa muntu , akoreshwa mu kurinda umusatsi , mu kuwukesha no mu kwivura indwara zishobora gufata mu musatsi.

Amavuta ya elayo avura inda zo mu musatsi , 

Umuntu ashobora gukoresha amvuta ya elayo yivura inda zo mu mutwe ndetse akazimuvura burundu , aya mavuta yifitemo ubushobozi bwo kwica no kubuza iyororoka ry'inda ryo mu musatsi.

2.Gutuma umusatsi wongera kumera /kuvura uruhare 

Ku bantu bafite ibibazo byo gupfuka no gucikagurika ku musatsi , ushobora gukoresha amavuta ya elayo , aho aya mavuta atuma umusatsi wongera kumera ndetse amaraso akabasha gutembera neza mu ruhu rw'umutwe.

3.Gukomeza umusatsi 

Mu mavuta ya elayo dusangamo Vitamini A na Vitamini E , izi vitamini zikaba ari nziza ku musatsi ndetse zikaba zituma umusatsi ukomera cyane . ibi bikawurinda gucikagurika bya hato na hato.

4.kugaburira umusatsi 

Amavuta ya elayo ashobora gukoreshwa nk'ibiryo by'umusatsi ndetse akanatuma umusatsi umera neza , ukanasa neza ..

Izindi nkuru wasoma

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post