Ibanga ryo kurya karoti , Ibyiza n'ibyago bya karoti ku mubiri wa muntu

 

Ibanga ryo kurya karoti , Ibyiza n'ibyago bya karoti ku mubiri wa muntu

Karoti zibarizwa mu bwoko bw'imboga , kurya karoti bifitiye umubiri wa untu akamaro kanini cyane ,ibi bigaterwa n'intungamubiri nyinshi dusanga muri karoti.

imboga za karoti zatangiye kuribwa kuva kera ,kuva mu mwaka wa 900 mbere ya Yezu karoti ziboneka mu moko menshi ,zikaba ziryoha kandi zigaterwa  mu buryo bwinshi ku buryo zidashobora kurambira abazirya.

Intungamubiri dusanga muri Karoti 

Intungamubiri dusanga muri Karoti


karoti tuyisangamo amoko menshi y'intungamubiri zirimo 
  • ibitera imbaraga
  • ibyitwa fibre
  • poroteyine ku kigero gito
  • Vitamini A ku bwinshi
  • Vitamini K 
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • Vitamini C
  • umunyungugu wa karisiyumu
  • nizindi nyinshi ....

Akamaro ka karoti ku mubiri wa muntu 

Akamaro ka karoti ku mubiri wa muntu


burya karoti ifitiye umubiri wa muntu akamaro gatandukanye karimo 

1.Kurinda amaso 

mu mboga za karoti dusangamo vitamini A ku kigero kinini ,iyi vitamini ikaba ari ingenzi ku buzima bwiza bw'amaso ,muri rusange vitamini A iboneka muri karoti iba iri mu bwoko bwa Beta Carotene ari nayo iza kubyara vitamini A ya nyayo.

iyi vitamini irinda amaso kwangirika ,igatuma arushaho kubona neza ndetse ikagabanya n'ibyago byo kwangirika kw'ibice bigize amaso.

nanone muri karoti dusangamo ikinyabutabire cya Lutein kigira uruhare mu kyrinda amaso cyane cyane kikayarinda indwara z'amaso ziterwa n'ubusaza nka macular degeneration.

2.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

burya muri karoti habonekamo ibinyabutabire bizwi nka Antioxidant ,byose bigira uruhare runini mu kugabanya ibinyabutabire bibi bishobora kubyara kanseri bizwi nka free radicals ,

antioxidant zibonaka muri karoti ni carotenoids na anthocyanins ari nabyo bihangana n'ibinyabutabire bishobora kudutera kanseri.

3. zitera imikorere myiza y'umutima 

muri karoti dusangamo umunyungugu wa potasiyumu , uyu munyungugu ukaba ugira uruhare runini mu gutuma amaraso atembera neza .mu gutuma umutima utera neza , ndetse no gutuma umutima ukora neza .

muri karoti nanone dusangamo ibyitwa lycopene bifasha mu kurinda ko wakwibasirwa n'indwara z'umutima ,no kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije.

4.Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri (ababsirikari b'umubiri )

muri karoti dusangamo vitamini C ,iyi vitamini ikaba ifasha mu kubaka no kuzamura abasirikari b'umubiri ,bityo umuntu urya karoti ntabwo azahazwa n'indwara za hato na hato 

5.Kuvura indwara ya Constipation (impatwe ) 

ibyitwa fibre dusanga mu mboga za karoti ,bifasha mu kugabanya no kuvura indwara y'impatwe ,mu gihe wituma bikugoye ,kurya imboga za karoti byagufasha gutandukana no kwivura iki kibazo.

6.Guhangana n'indwara ya Diyabete 

kurya karoti ku bantu bafite indwara ya diyabete bifasha umubiriwabo guhangana no kuzamuka bya hato na hato by'isukari , ibi bigaterwa n'ibyitwa fibre , Vitamini A  na Beta carotene  ,ibi kandi bikaba binagabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa na diyabete ku muntu utarayirwara.

7.Gukomeza amagufa 

mu mboga za karoti dusangamo umunyungugu wa karisiyumu na Vitamini K ,ibi byombi bikaba ari ingenzi mu mikorere myiza y'umubiri no mu gukomeza amagufa ndetse no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya osteoporosis itera kuvunikagurika kw'amaraso .

Ingaruka mbi zo kurya karoti ku mubiri wa muntu 

Ingaruka mbi zo kurya karoti ku mubiri wa muntu


mu gihe uriye karoti nyinshi ,ibi bitera kuba ibyitwa beta carotene dusnaga muri karoti biba byinshi mu mubiri ,iyo beta carotene ari nyinshi mu mubiri ,uruhu rwawe ruhindura ibara rukajay gusa n'umuhondo ,ibi babyita Carotenemia 

nubwo bwose nta burwayi bitera ariko bishobora gutuma umubiri udakoresha neza Vitamini A ndetse bikanagira ingaruka mbi ku magufa ,ku ruhu no mu mikorere myiza y'umubiri muri rusange.

naoe beta carotene nyinshi mu mraso ishobora gutera uburwayi bwa hypothyroidism aho imvubura ya thyroid idakora ku kigero gikwiye.

ni gute wategura karoti ?

mu gutegura karoti ni byiza kubanza kuzironga ,ugakuraho umwanda wose .hanyuma ukazihata ,aho ukuraho igihu cyazo cy'inyuma , nyuma yo kuzihata ,uzikatamo uduce duto two guteka . karoti zishobora kuvangwa mu biryo cyangwa zikarebwa zonyine ,zishobora gukorwa ka salade nibindi...



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post