Psychological factse 1 :Ibintu 5 byagufasha kwiyongeramo kwigirira icyizere




Ibintu 5 byagufasha kwiyongeramo kwigirira icyizere
Burya kwigira icyizere si ikintu uvukana ahubwo ni ikintu wiga ,ukanagitozwa nkuko ushobora kubaka pinya y'imikaya yawe nibwo burya n'icyizere ushobora kukizamura muri wowe ariko byose bigaterwa n'umuhate uvanze no kudacika intege wabishizemo.

Burya iyo wifitiye icyizere mubyo ukora no mubyo uvuga bituma ,abakubona babona ko uri umunyabwenge ,ri umuntyu ukwiye kubahwa kandi ko ibyo urimo ubizi neza ,kwigirira icyizere bituma ufata imyanzuro ikwiye ,bikanatuma ugera kuri byinshi.

Uwakubwira ko hari uburyo bwiza bwatuma wiyongerera icyizere ,byaba mubyo uvuga cyangwa mu byo ukora ,ubu buryo bwakowe mu kinyamakuru cya psychology today cyandika ku nkuru zitandukanye zivuga ku myitwarire n'imitekerereze ijyana n'imikorere y'abantu.


Dore uburyo 5 wakwiyongera icyizere

1.Kureka kwiyaturiraho ibi bibi no kwirinda amagambo y'urucantege

Burya buri muntu wese aba azi aho afite intege nke ,cyane cyane iyo bikubitiye kuri cya kintu ufite intege nke ho ,wumva witinye ,ufite isoni ndetse ukaba wanatinya kukigerageza abandi bakureba.

urugero nk'umutu utinya kuvuga mu ruhame ,burya ikosa rya mbere nuko wowe ubwawe wizera ko udashoboye ,hindura rero wumwe ko nta kintu utashobora mu gihe wagerageje.

2.Irinde kuvuga amagambo ngo "ndatekereza " cyangwa ngo "si mbizi neza"

Iyo uri mu gutanga ikiganiro ugakoresha aya magambo bituma abagukurikiye bibagaragarirako nta cyizere wifitiye kandi ko icyo ubabwira nawe utakizi neza,

Ni byiza kugaragaza ko ushaka kubaka no kuzamura icyizere cyawe bihera mu mvugo yawe ,burya abantu benshi bakoresha amagambo cyane ,kugira ngo bigarure abandi ,nanone ni byiza ko wanajyanisha amagambo n'ibikorwa.

3.Gerageza kwiyibutsa kenshi uko wiyumvaga ,igihe wumvaga wifitiye icyizere

Burya kwiyibutsa ,ibihe wagize wumva wifitiye icyizere ,bikubakamo ikintu cyiza ndetse bigatuma wumva uburyohe bva mu kwigirira icyizere.

Ni byiza kandi ni ingenzi gukora uyu mwitozo buri munsi ,abahanga mu mitekerereze bavuga ko ibi bikubakamo ikintu cyiza gituma uhorawifuza gukomeza guhagarara muriwa murongo wari urimo.

4.Wikwigereranya nibyo ubona ku mbuga nkoranyambaga

Abantu benshi cyane cyane abakiri bato bagwa mu mutego wo kwigereranya nibyo babona ku mbugankoranyambaga ,kandi burya ibyinshi ntibiba ari kuri ,ahubwo biba ari nk'amakinamicyo bakinnye.

iyo rero ufite uyu muco mubi wo kwigereranya nibyo ubona ,bitma witakariza icyizere ndetse ugatakaza burundu urufatiro rwawe wowe ubwaawe ,ugasa nuyiborwa nubyo ubona.

5.Jya wambara neza kandi ibyowumva bikubereye binaguhesha agaciro

Ubushakashatsi bugaragaza ko imyambarire yacu ,igira uruhare runini ku buryo twitwara ,ku mitekerereze yacu ndetse bikageran'uburyo wakumva wifitiye icyizere.

Ni byiza kumenya guhitamo imyambaro myiza ,ikunyuze kandi ituma wiyumva nezaaaaaaaaa kandi kmva ko wifitiye icyizere



Izindi nkuru wasoma

Vitamini zitandukanye ,akamaro kazo n’ibiribwa wazisanga

Impamvu 5 Iyobokamana ari imwe mu mpamvu y’Ubukene karande ku mugabane w’Afurika

Imyitwarire ikwiye kuranga umuntu ufite intego kandi wifuza kuzagira ejo haazaza heza



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post