Indwara ya Hepatite B : Ibimenyetso byayo ,uko yandura ,uko ivugwa nuko wayirinda

 

Indwara ya Hepatite B : Ibimenyetso byayo ,uko yandura ,uko ivugwa nuko wayirinda

Imwe mu ndwara zifata umwijima ni indwara ya Hepatite B , hari n'abayita ,indwara y'umwijima wo mu bwoko bwa B , ni indwara iterwa na Virusi ,ikaba yangiza umwijima bikomeye .

Iyo umwijima wangijwe niyi ndwara , umuntu agira uburwayi bw'igisyo ndetse na kanseri y'umwijima ikaba ishobora kuririraho.

Abantu benshi ahanini ntabwo bazi gutandukanya indwara ya Hepatite B na Hepatite C , nubwo zose zihurira kugutera umwijima kwangirika ariko hari itandukaniro zigira .

Indwara ya Hepatite B kugeza ubu ifite urukingo , naho indwara ya hepatite C nta rukingo igira , uko wivuza izi ndwara zitarakurenga amahirwe yo gukira nta bindi bintu zangije mu mubiri aba ari menshi .

Impamvu zitera indwara ya Hepatite B 

Impamvu zitera indwara ya Hepatite B

Indwara ya Hepatite B iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa Virusi kazwi nka Hepatitis B Virus (HBV)
aka gakoko kandura iyo umuntu akoze ku matembabuzi ava ku muntu urwaye ,aha twaviga inkari ,amaraso , ibyuya nibindi ....

Uko Indwara ya Hepatite B yandura 

Indwara ya Hepatite b yandura mu buryo bworoshye burimo 
  • Kwandura binyuze ku kuryamana n'umuntu urwaye 
  • Gusangira ibikoresho bikomeretsanya nk'ibikwasi ,inshinge nibindi...
  • Umubyeyi ashobora kwanduza umwana mu gihe amubyara 
  • Gukorakora igisebe cyangwa amaraso by'umuntu wanduye kandi utikingiye (utambaye ibikoresho bikurinda)
  • Kuba waterwa amaraso ava ku muntu ufite ubu burwayi .
Iyo witegereje neza ,usanga indwara ya Hepatite B yandura mu buryo bujya gusa nuko virusi ya Sida yandura .

Ibimenyetso by'indwara ya Hepatite B 

Ibimenyetso by'indwara ya Hepatite B

Ahanini ,ibimenyetso byiyi ndwara bigaragara hashize ibyumweru 6 kugeza ku mezi 6 wanduye agakoko gatera iyi ndwara . ibyo bimenyetso ni 
  • Guhorana umunaniro
  • Kuribwa mu nda 
  • Kubabara mu ngingo
  • Kugira iseseme no kuruka 
  • Uruhu rugahinduka umuhondo cyane cyane mu maso, mu bworo bw'ibirenge no mu ntoki
  • Inkari zikirabura 
  • Umusarani ukagira ibara risa n'ibumba 
  • Kumva uburyaryate ku ruhu
  • Kuribwa mu mikaya 
Ariko hari abantu batagaragaza ibimenyetso iyo bafite iyi ndwara , ariko muri rusange ibi nibyo bimenyetso byiyi ndwara .

Ubuvuzi bw'indwara y'umwijima 

Mu kuvura iyi ndwara , bashyingira ku bukana cyangwa urwego iyi ndwara imaze kugeraho , ahanini ubuvuzi butangwa ni ubu bukurikira 
  • Gutanga imiti ivura indwara ziterwa na virusi zirimo umuti wa lamivudine . umuti wa entecavir na tenofovir , iyi miti ihangana na virusi itera iyi ndwara ndetse ikanayibuza kurushaho kwangiza umwjima .
  • Kongerera umubiri ubushobozi bwo kwirwanaho no guhangana n'indwara aho bakora ibyitwa Immune based therapy .
  • Kugirwa inama zo guhindura imibereho zirimo kuruhuka bihagije , kurya neza , kwirinda inzoga nibindi..
  • Kugusuzuma kanseri y'umwijima kubera ko abantu bafite iyi ndwara ahanini bakunze kwibasirwa niyi kanseri
  • Gufata urukingo rwa Hepatite B ,izi nkingo ziratangwa cyane cyane zigahabwa n'abana bato .
Ahanini indwara ziterwa na virusi ntizikira , ariko kongerera imbaraga ubushobozi bwo kwirwanirira bishobora gutuma umubiri wivura ubwawo .

Nubwo wahabwa imiti iyi ndwara ntikire ariko ubukana yangizagaho umwijima buragabanuka bityo ukabana nayo kandi nta ngaruka mbi zihambaye iguteje .

Uko wakwirinda indwara ya Hepatite B 

Uko wakwirinda indwara ya Hepatite B

Hari ubuyo butandukanye bwagufasha kwirinda indwara ya Hepatite B burimo 
  • Gukoresha agakingirizo ,ukirinda no kuryamana n'umuntu ufite iyi ndwara 
  • Kwirinda gusangira ibikoresho bikometsa nk'ibikwasi ,inzembe nibindi..
  • Kwirinda gutizanya ibikoresho nk'uburoso cyangwa gusangira inshinge kubitera ibiyobyabwenge
  • Kwipimisha iyi ndwara mu gihe utwite 
  • Guhabwa amaraso cyangwa kuyongererwa gusa mu gihe uyahawe n'abaganga kandi kwa muganga hemewe.
  • Gukingiza abana bato , bagahabwa inkingo zose 
  • Kuvuza umuntu ufite ubu burwayi kandi tukamufasha gukurikiza amabwiriza ya muganga 
Indwara ya hepatite B ishobora gutera izindi ndwara zikomeye nka kanseri y'umwijima , kwangirika bikomeye ku mwijima , kuba indwara nk'impyiko zakuririraho.

Iyi ndwara yandura ku buyo bworoshye kandi kuyivura biragoye , ni byiza kumenya uburyo yandura nuko umuntu yayirinda , tukitabira gahunda zo kuyikingira cyane cyane tukitabira no gukingiza abana bato ngo bahabwe inkingo zose .

Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post