Dore ibimenyetso bizakubwira ko umwijima wawe urwaye

Dore ibimenyetso bizakubwira ko umwijima wawe urwaye

Umwijima ni rumwe mu Ngingo mbumbatirabuzima za muntu ,umwijima ukaba ugira akamaro gatandukanye mu mubiri wa muntu karimo kurinda umubiri,gutunganya uburozi n’ibinyabutabire byinjira mu mubiri ,kubaka ubudahangarwa bw’umubiri , Kuringaniza isukari ,kigenzura ingano y’ibinure nibindi byinshi….

abahanga bavuga umwijima ugira akamaro karenga 500 ku mubiri wa muntu ,nubwo ari inyama ntoya ariko ifashe ubuzima bwa muntu ari nayo mpamvu iyo urwaye bihita bigaragara ku buryo witaye ku bimenyetso wamenya ko umwijima wawe urwaye.

Umwijima wangizwa n’inzoga ku kigero Kiri hejuru ndetse na mavirusi yo mu bwoko bwa Hepatite azwi nka Hepatite ABC E na D yose agira uruhare mu kwangiza umwijima ndetse bikaba byagera no ku kigero unanirwa gukora Burundu cg ugafatwa na kanseri .

Dore Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe urwaye.

1.Amaso ahinduka umuhondo

Iyo umwijima urwaye ikimenyetso cya mbere ubona nuko Amaso ahinduka umuhondo ,ibi bigaterwa nuko umwijima Uba utagishoboye gutunganya ikinyabutabire cya bilirubin gikomoka ku ntete zitukura .

Iyo rero umwijima udaShoboye gutunganya iki kinyabutabire kiragenda kikuzura mu maraso bityo ugasanga umuntu yabaye umuhondo ,mu Maso muri Kiri gice gusa n’umweru ,mu bworo bw’ibirenge ,mu ntoki ndetse no ku ruhu ushobora kubona ko yabaye umuhondo.

2.Kubabara ku ruhu ,ukishwatagura

Uzasanga nanone umuntu aba yumva ku ruhu hari utuntu turyaryata akadushima ,ibi bikaba biterwa nuko iyo umwijima utari gukora neza umunyu uragenda ukuzura ku mu ruhu bityo ugatera kumva umuntu aryaryata muri urwo ruhu.

3.Kubura ubushake bwo kurya

Kubura ubushake bwo kurya nacyo ni kimwe mu bimenyetso byakwereka ko umwijima ufite ikibazo ,Aho biterwa nuko uburozi bw’ubwuzuriranye mu mubiri kubera ko umwijima Uba utabasha ku butunganya no kubusohora.

Nanone kubera ko umwijima ugira uruhare rukomeye mu igogora nabyo bishobora gutuma ubura ubushake bwo kurya ,ukabyimba mu nda ,cg hakakubabaza ,uzasnga nanone umuntu urwaye umwijima atakaza ibiro.

4.Kuva cg kuvira imbere aribyo bita bruising

Umwijima uruhare runini mu ivura ry’amaraso ndetse no mu kurema udufashi dutuma amaraso avura ,iyo udakora neza ,umuntu ahura n’ibibazo bitandukanye btlyo kuva no kuvura imbere bya hato na hato ,abenshi bashobora no kuruka amaraso n’ibindi bitandukanye.

5.Kubura umutuzo

Iyo umuntu arwaye umwijima ,udakora neza ,umuntu agira ibibazo birimo ko uburozi n’imyanda yuzurana mu mubiri bityo bikamutera umunabi no kubura gutuza aribyo bita concentration.

Umwijima ni urugingo rutihishyira iyo rurwaye Kandi rukagaragaza ibimenyetso byakuburira , uburwayi bwinshi bufata umwijima buravugwa bugakira ariko iyo wangiritse cyane ntuvugwa ahubwo uraguhitana.rero ni byiza kwivuza kare no kwirinda ibintu byose byangiza umwijima.

Izindi nkuru Wasoma

Ibimenyetso byakwereka ko umwijima wawe wangijwe ni’nzoga

Ibintu 9 ukwiye kwirinda byangiza umwijima ku kigero kiri hejuru

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post