Umwijima ni rumwe mu ngingo mbumbatira buzima ruherereye mu nda ahagana iburyo ,rukaba ari urugingo rufite akamaro karenga 500 mu mubiri wacu,harimo gusohora imyanda mu mubiri ,gukora indurwe ,kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso ,nibindi byinshi.
Tukaba tugiye kuvuga ku ndwara ya kanseri ifata umwijima ,uturemangingo tugize umwijima tukaba dufatwa niyi kanseri ikaduhindurira imikorere yatwo isanzwe ariko ahanini umuntu arabanza akarwara indwara zifata umwijima nka Cirrhosis ,hepatite B na C ,hanyuma izi ndwara zigashegesha umwijima nyuma zikabyara kanseri.
Ibimenyetso bya Kanseri y’umwijima
1.Kubabara mu nd
2.Guhaga vuba kandi uriye duke cyane
3.Kunanuka cyane nta mpamvu izwi
4.Gutakaza ubushake bwo kurya
5.Amaso ahinduka umuhondo ndetse no mu bworo bw’ibirenge no mu ntoki
6.Kubyimba inda aribyo bita urushwima no kubyimba ibirenge
7.Kugira iseseme no kuruka
Hari ibindi bibazo umuntu ashobora kugira harimo nka
1.Kugira umunyungugu wa karisiyumu mwinshi mu mubiri bikaba bishobora gutera iseseme ,constipation no gucika intege
2.Kugira isukari nke mu maraso (hypoglycemia)
3.Kubyimba amabere ku bagore
4.Kugira ibinure bibi mu mubiri byinshi.
Impamvu itera Kanseri y’umwijima
Impamvu ni uguhinduka kw’amakuru y’uturemangingo tugize umwijima tugatangira gukora mu buryo budasanzwe (umubiri udashobora kugenzura ) DNA mutations ibyo bigatuma umwijima wiremamo ikibyimba kibyara kanseri.
Impamvu yindi ni mu gihe urwaye kanseri nk’ingaruka y’uburwayi bwangije umwijima twavuga nka Hepatite B na C cyangwa warufite uburwayi bwa Cirrhosis
Abantu bari mu byago
1.Abantu basanzwe barwaye indwara z’umwijima harimo Hepatite B na C
2.Abantu barwaye indwara ya Cirrhosis ifata umwijima ikawangiza ku kigero gihambaye
3.Kuba mu muryango wawe hari umuntu wawurwaye
4.Abantu bafite uburwayi bwa Diyabete
5.Abantu bahuye n’uburozi bwa Aflatoxins
6.abantu banywa inzoga nyinshi
Uko twakwirinda Kanseri y’Umwijima
1.Kugabanya ingano y’ibinyobwa bisembuye
Ku mugabo si byiza kurenza ibirahure bibiri ku munsi naho umugore ntugomba kurenza ikirahure kimwe ku munsi ,kunywa inzoga nyinshi uba wiyongerera ibyago byo kurwara kanseri
2.Kubungabunga ibiro by’umubiri
Umubyibuho ukabije ukongerera ibyago byo kurwara indwara zitandukanye harimo na kanseri byo kimwe na kugira ibiro bike cyane nabyo bigukururira ubu burwayi.
3.Kwikingiza uburwayi bwa Hepatite B
Fata urukingo rwa hepatite yo mu bwoko bwa B kugira ngo bikugabanirize ibyago byo kuyirwara ,kuko nayo itera ingaruka zo kurwara kanseri y’umwijima
4. Irinde ibintu byopse byagukururira ibyago byo kurwara Hepatite C
3.Gufata akanyama gato kakajyanwa gupimwa mu malaborabotwari yabigenewe
Ibi bikunze gukoreshwa cyyane ,bagafata agace gato k’inyama ku gice bakekamo kanseri kakajyanwa gupimwa byitwa Biopsy.
Ese Kanseri y’umwijima iravugwa igakira?
Kanseri y’umwijima iravugwa ariko bisaba ko wivuza ikigufata ariko bikagorana kuba wamenya ko urwaye kuko nta bimenyetso ugaragaza na mba ,ahanini umuntu yivuza yageze ku kigero kirenze , nta garuriro
Hari uburyo bakoresha bavura
1.Kubagwa bagakuramo ikibyimba kiri kumwijima ariko bisaba ko uba ugifatwa
3 Comments
[…] Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima […]
ReplyDelete[…] Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima […]
ReplyDelete[…] Menya byinshi ku ndwara ya Kanseri y’Umwijima […]
ReplyDelete