Indwara ya Hepatite C , Ibimenyetso byayo ,uko yandura nuko wayirinda ,Subizwa ibibazo wibaza kuri Hepatite c

 

Indwara ya Hepatite C , Ibimenyetso byayo ,uko yandura nuko wayirinda ,Subizwa ibibazo wibaza kuri Hepatite c

Indwara ya Hepatite C ni imwe mu ndwara zifata umwijima ,zikawangiza ikaba iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa Virusi ,ikaba yandura binyuze mu guhura cyangwa gukorakora amaraso y'umuntu urwaye .

Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko umubare w'abantu basha bashya bandura indwara ya Hepatite C na B wagabanutse ugera kuri 0.35% mu mwaka wa 2022 uvuye kuri 4% wari uriho mu mwaka wa 2015

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko buri masegonda 30 umuntu umwe aba yishwe n'indwara ya Hepatite C cyangwa Hepatite B.

Hari ubundi bwoko bw'indwara za Hepatite zifata umwijima zikawutera inflammation zirimo Hepatite A,B. D na E .

Ni iyihe mpamvu itera indwara ya Hepatite C ?

Indwara ya Hepatite C iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa Virusi kazwi nka Hepatitis C Virus (HCV) aho kandura binyuze ku guhura n'amaraso y'umuntu ufite iyi ndwara 

Ni gute indwara ya Hepatite C yandura ? 

Indwara ya Hepatite C yandura binyuze  mu maraso cyane cyane nko 
  • Gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk'inshinge ,ibikwasi ,inzembe nibindi ..
  • Kuba waterwa amaraso avuye ku muntu wanduye
  • Umubyeyi ashobora kwanduza umwana we
  • Guhura n'amaraso y'umuntu ufite iyi ndwara cyangwa gukorakora igisebe cye 
Ku bantu bitera ibiyobyabwenge bakoresheje inshinge baba bafite ibyago byinshi byo kwandura ariko kwandura binyuze kuguterwa amaraso byo ubu bisa naho bidashoboka kuko amaraso abanza gupimwa iyi ndwara .

Indwara ya Hepatite C ntishobora kwandura binyuze mu gusuhuzanya , guhana utubizo ,gusangira ,yandurira mu maraso gusa .

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Hepatite C ? 

Hari amatsinda y'abantu baba bafite ibyago byo kwandura ubu burwayi barimo 
  • Abantu bitera ibiyobyabwenge byo mu nshinge
  • Abakozi bo kwa muganga 
  • Indaya nundi muntu wese uryamana n'abantu barenze umwe 
  • Umuntu umaze igihe kinini akorerwa Dialyse
  • Kwiteza amatatuwaje cyangwa gupfumura amaherena hakoreshejwe ibikoresha bitasukuwe neza 
  • Kubyarwa n'umubyeyi usanzwe arwaye indwara ya hepatite C

Ni ibihe bimenyetso by'indwara ya Hepatite C ?

Hari ibimenyetso byakwereka ko ufite indwara ya Hepatite C birimo 
  • Guhorana umunaniro ukabije
  • Kuribwa imikaya no mu ngingo
  • Kuribwa mu nda 
  • Gutakaza ubushake bwo kurya 
  • Kugira iseseme no kuruka 
  • Uruhu ruhinduka umuhondo 
  • Inkazi zihinduka umukara
  • umusarani uhinduka umuhondo .
Ibi ni bimwe mu bimenyetso by'indwara ya Hepatite .

Ni gute wakwirinda indwara ya Hepatite C ? 

Hari uburyo butandukanye bushobora kugufasha kwirinda indwara ya Hepatite C burimo 
  • Kwirinda gutizanya ibikoresho bikomeretsa nk'inshinge ,inzembe nibindi ...
  • Kugabanya umubiri w'abantu muryamana ,ugahitamo umwe gusa
  • Itondere ibikoresho ukoresha witera amatatuwaje cyangwa upfumura amahereni
  • Kwipimisha vuba , mu gihe ukeka ko wanduye iyi ndwara 
  • Kwirinda gukorakora ibintu byose byagiyeho amaraso yundi muntu 
Ibi ni bimwe mu bintu byagufasha kwirinda indwara ya Hepatite C 

Ni gute bavura indwara ya Hepatite C ? 

Bavura indwara ya Hepatite C bakoresheje imiti ya ama antiviral aho ushobora no kuyifata igihe kirekire kibarizwa mu mezi .

naone hari imiti y'ama Interferon ashobora guhabwa umuntu , bagamije kongerera imbaraga umubiri we mu bijyanye no guhangana n'indwara 

Ubuvuzi bwose bukorwa mu kuvura indwara ya Hepatite bukorwa bagamije kurinda ko umwijima wakwangirika , kongerera umubiri ubushobozi bwo guhangana na virusi itera iyi ndwara no kwirinda ingaruka iyi ndwara ishobora gutera ku mubiri.

Ni irihe tandukaniro riri hagati ya Hepatite B na Hepatite C ? 

Hari itandukaniro rinini riri hagati ya Hepatite B na Hepatite C ariryo >

Hepatite B yandura binyuze mu maraso no mu matembabuzi y'umubiri , mu gihe Hepatite B yandura binyuze mu maraso gusa 

Umuntu wanduye Hepatite B bitwara igihe kibarizwa hagati y'ibyumweru 6 n'amezi 6 ngo agaragaze ibimenyetso , mu gihe uwanduye Hepatite C agaragaza ibimenyetso mu guhe kiri hagati y;ibyumweru 2 n'ibyumweru 12 .

Izi ndwara zombi , ahanini zihuza ibimenyetso buretse ko hari igihe usanga umuntu wafashwe n'indwara ya Hepatite C ,nta bimenyetso agaragaza bikamara igihe ntabyo mu gihe uwanduye indwara ya Hepatite B we abenshi bagaragaza ibimenyetso.

izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post