Dore impamvu ukwiye guhita ujya kunyara ako kanya ukimara gukora imibonano mpuzabitsina

Dore impamvu ukwiye guhita ujya kunyara ako kanya ukimara  gukora imibonano mpuzabitsina

Mu gihe ukimara gukora imibonano mpuzabitsina ,ako kanya ukiyirangiza ukwiye guhita ujya kunyara ,abantu benshi ibi ntibabikora ,bityo bakaba bishize mu byago byo kuba barwara indwara zandurira mu muyoboro w'inkari.

Kunyara ukimara gukora imibonano mpuzabitsina , ni byiza kuko bituma ubasha gusohora imyanda n'udukoko tuba twagiye mu muyoboro w'inkari , mu gihe wakoraga imibonano muzabitsina .

Mu gikorwa cyo gutera akabariro , haba ku mugore no ku mugabo ,iyo bakora imibonano mpuzabitsina ,imyanda genda yinjira mu muyoboro w'inkari ,  si imyanda gusa ahubwo n'udukoko two mu bwoko bwa bagiteri natwo dushobora kwinjira kandi tukaba twagutera uburwayi.

Kubera iki ukwiye guhita ujya kunyara ako kanya ukimara gukora imibonano mpuzabitsina ?

Nkuko twabivuze hejuru ,kunyara ukimara gukora imibonano mpuzabitsina bigufasha gusohora imyanda ndetse n'udukoko dushobora gutera uburwayi .

Mu gihe ukora imibonano mpuzabitsina , imyanda iba ijya mu nzira zinyuramo inkari ,bityo ikaba ishobora kuboneza imbere mu ruhago rw'inkari ,bikaba byagutera uburwayi ,guhita ujya kunyara bigarura ya myanda igasohoka bityo ukaba wirinze icyo kibazo cy'ama infegisiyo ashobora gufata mu muyoboro w'inkari.

Ese wakwihagarika byibuze utarengeje iminota ingahe nyuma yo gutera akabariro ?

Inzobere mu buvuzi bw'indwara z'abagore Dr Salena ,ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru cya Clevelland Clinic yavuze ko byibuze udakwiye kurenza iminota 30 nyuma yo gutera akabariro utarajya kunyara .

Uko utinda kujya kunyara niko ibyago byo kuba imyanda n'udukoko byagera mu ruhago rw'inkari byiyongera .

Ese abagabo nabo bakwiye guhita bajya kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ?

Inzobere mu buvuzi zivuga ko atari ngombwa cyane ko abagabo bajya kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina , kubera ko umuyibro wabo w'inkari uba ari muremure cyane ugereranyije nuw'abagore .

Bityo abagore nibo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura ama infegisiyo yo mu muyoboro w'inkari kurusha abagabo.

Ese kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina byakurinda gusama ?

Igisubizo ni Oya ,ntibyakurinda gusama ,ukwiye gukoresha ubundi buyo burinda gusama nko gukoresha utunini twabigenewe , gukoresha agakingirizo nibindi...

Iyo umaze gukora imibonano mpuzabitsina ,intanga ziba zinjiye kandi iyo unyaye icyo uba usukura n inzira inyuramo inkari gusa ,si mu gitsina ,  kunyara ntibyakurinda gusama .

Ese kunyara nyuma yo gutera akabariro byakurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ?

Kugeza ubu ,nta kintu abahanga baremeza kuri iyi ngingo  ndetse nta n'ibihamya bitangwa n'ubushakashatsi ,

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post