Indwara z'umuyoboro w'inkari : ibimenyetso byazo ,impamvu zizitera nuko wazirinda

Indwara z'umuyoboro w'inkari : ibimenyetso byazo ,impamvu zizitera nukowazirinda

Indwara z’umuyoboro w’inkari zikunze kwibasira benshi cyane cyane abagore batwite ariko n’abagabo barazigwara.

Ahanini usanga nyuma yo gufatwa n’ubu burwayi bugakira ,bukomeza kujya bugaruka nyuma y’igihe runaka, akenshi bikagereranywa na benshi n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kubera kudasobanukirwa nubu burwayi.

Impamvu zitera indwara z’umuyoboro w’inkari

indwara z’umuyoboro w’inkari ziterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri turimo

bagiteri ya Echelichia coli (E.Coli) ikaba ikunze gutera ubwandu bufata mu ruhago

bagiteri ya Chlamydia ,Gonorrhea ,helped na mycoplasma ,izi bagiteri Nazo zikaba zitera ubwandu bufata mu nzira y’inkari no mu gitsina.

bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo gufatwa n’ indwara zifata mu muyoboro w’inkari

hari impamvu zitwongerera Ibyago byo gufatwa n’indwara z’umuyoboro w’inkari zirimo.

1.Imiterere y’abagore

mu miterere y’abagore bagira inzira inturamo inkari ntoya ihuza igitsina n’uruhago rw’inkari bityo ibyo bikorohera udukoko kugera mu ruhago bikamutera uburwayi ,ku bagabo bo uyu muyoboro Uba ari muremure.

2.Gukora imibonano mpuzabitsina

Burya gukora imibonano nabyo bituma udukoko tubona inzira zitwinjiza imbere mu mubiri no mu muyoboro w’inkari .

3.Uburyo bumwe na bumwe bukoreshwa mu kuboneza urubyaro

imiti ikoreshwa mu kwica intanga ngabo nka Spermicide ,nayo yongera ibyago byo gufatwa nizi ndwara.

4.Kuba warinjiye mu gihe cyo guca imbyaro(menopause)

Iyo umugore yinjiye mu bihe bya menopause ,umusemburo wa estrogen uragabanuka bityo nabyo bigatera impinduka mu myanya y’ibanga ibyo bikanamwongerera ibyago byo gufatwa nizi ndwara.

5.Imiterere mibi y’umuyoboro w’inkari

Iyo umuyoboro w’inkari udafite imiterere ikwiye bikongerera ibyago byo gufatwa nizi ndwara.

6.Abantu bafite ubudahangarwa buke

Uburwayi bugabanya ubudahangarwa bw’umubiri nka diyabete ,kanseri na Sida bikongerera ibyago byo kwibasirwa n’udukoko dutera ubu burwayi.

7.Kuba urimo sonde

gushyirwamo sonde(agapira) nabyo bikongerera ibyago byo gufatwa nizi ndwara.

Ibimenyetso by’indwara z’umuyoboro w’nkari.

iyo urwaye izi ndwara ,hari ibimenyetso ugaragaza byakwereka ko ufite ubu burwayi ,muri ibyo bimenyetso harimo.

  • kumva ushaka kwihagarika kenshi .
  • Kwihagarika ukababara
  • Gushaka kunyara kenshi ,wabikora hakaza inkari nke cyane
  • Kunyara inkari zitukura cg zifite ibara ryijimye nka coca-cola
  • kunyara inkari zifite impumuro mbi
  • Kubabara mu kiziba cy’inda cyane cyane ku bagore.

Iyo ubu bwandu bwageze mu mpyiko hari ibi menyetso byiyingeraho birimo.

  • Kubabara mu mugongo
  • Kuribwa mu mpyiko
  • Kugira umuriro mwinshi
  • Kumva ukonje
  • Kugira iseseme
  • kuruka

iyo ubu bwandu bwageze mu ruhago ,hari ibindi bimenyetso byiyongeraho birimo.

  • Kuribwa mu kiziba cy’inda
  • Kubabara mu nda
  • Kunyara ukababara
  • Kunyara amaraso

Ibyago bihambaye biterwa n’indwara zifata mu muyoboro w’inkari

  • Ubwandu buhora bugaruka kenshi
  • Kwangirika bikomeye kw’impyiko
  • Ibyago byo kuba wabyara umwana ufite ibiro bike cg umwana utarageza igihe cyo kuvuka.
  • Kwangirika Ku muyoboro w’inkari
  • Ubwandu bukaba bushobora no kugera mu maraso

Uko wakwirinda indwara z’umuyoboro w’inkari

hari uburyo wakoresha bukagufasha kwirinda no kugabanya Ibyago byo kwibasirwa n’ubu burwayi.ubwo buryo ni

  • Kunywa amazi menshi
  • nyuma yo kwituma ,ni byiza kwihanagura uhereye imbere ujyana inyuma
  • Ihutire kunyara ,nyuma yo gukira imibonano mpuzabitsina
  • Kwirinda Gukoresha imiti n’ibindi bintu byisigwa n’abagore imbere mu gitsina
  • Gukoresha uburyo bwo kuboneza urubysro bwiza budateza ibibazo

izindi nkuru.

Hatangajwe impamvu ituma ingeso yo gukunda imibonano mpuzabitsina ku kigero gikabije ihinduka ishyano kuyifite

Byinshi byibazwa ku intananya (Lingual frenulum)n’ibibazo ishobora gutera ku mwana uyifite

indwara y’imbasa

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post