Mugore , Dore Uburyo 8 wakwivura uburwayi bwo kugira iseseme no kuruka mu gihe utwite

Mugore , Dore Uburyo 8 wakwivura uburwayi bwo kugira iseseme no kuruka mu gihe utwite

Ni ibintu bisanzwe ko umugore ukimara gutwita agira iseseme no kuruka ,ibiryo bimwe bimunanira ,ibindi bikamuhumurira nabi ,hari uburyo 8 wakoresha ukivura ubu burwayi ndetse  nizndi mpinduka zidasanzwe inda ishobora kuzana ugatandukana nazo .

Inygo yakozwe n'abahanga ivuga ko abagore batwite barenga kimwe cya kabri cyabo ,bagira ikibazo cyo kugira iseseme no kuruka mu gihe batwite , ibi ni ibintu utapfa kwihunza niba utwite cyangwa ubiteganya ahubwo ukwiye kwiga uburyo bwo kwivura iki kibazo cyo kugira iseseme no kuruka .

Ese kuruka no kugira iseseme bimara igihe kingana  gute ku mugore utwite ?

Mu buryo busanzwe kugira iseseme no kuruka ku mugore utwite bitangira kuva ku cyumweru cya 5 cyangwa icyumweru cya 6 uhereye umunsi yasamiyeho , bigakomeza kugeza ku mezi 3.

Ariko ku bagore bamwe bashobora gukomeza kugira uburwayi bwo kugira iseseme no kuruka kugeza igihe bazabyarira ariko bikunze kuba kuri bake .

Kubera iki abagore bagira uburwayi bwo kugira iseseme no kuruka mu gihe batwite ?

Muri rusange ,Gutwita bizana impinduka mu misemburo ,izo mpinduka nizo zitera iki kibazo cyo kugira iseseme no kuruka .

nanone burya iyo umugore atwite , hari imisemburo ya gutwita iza ,iyi nayo ikaba ishobora gutera iki kibazo cyo kugira iseseme no kuruka .

Dore uburyo 8 wakwivura uburwayi bwo kugira iseseme no kuruka mu gihe utwite 

Mu gihe utwite ,hari uburyo wakoresha ukivura ikibazo cyo kugira iseseme no kuruka 

1. Kurya uturyo duke ariko inshuro nyinshi 

Ku bagore batwite , burya kuruka no kugira iseseme bikunze kuza mu gitondo ,kurya uturyo duke ariko ukirinda ko mu gifu habamo ubusa bigufasha guhangana no kuruka .

Umugore ufite iki kibazo ni ngombwa ko agerageza kurya uturyo duke ,akirinda ko yicwa n'inzara , bikaba byamufasha guhangana niki kibazo .

2.Gukoresha Tangawizi 

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha tangawizi , kunywa icyayi cya tangawizi ,guhekenya tangawizi ,byibuse inshuro 4 ku munsi byagufasha kwivura iki kibazo cyo kugira iseseme no kuruka ku mugore utwite .

3.Irinde ibiryo birimo amavuta menshi n'ibinyobwa birimo amasukari menshi 

Mu gihe ufite iki kibazo hari ibiribwa ukwiye kwirinda birimo amavuta menshi ,amasukari menshi .ibiryo birimo insenda nyinshi nibidni nkabyo.

nanone kunywa mu gihe urimo kurya nabyo ukwiye kubyirinda ,inyigo yakorewe mu gihugu cy'ubuhinde yagaragaje ko kurya ibiryo bitarimo amavuta menshi n'amasukari menshi byagufasha kwivira iki kibazo mu gihe utwite .

4.Kwirinda ibintu n'ahantu hafite impumuro zifite imbaraga 

Guhura n'ibintu bifite impumuro yumvikana cyane nka parfum , amtabi nindi miti ndetse n'ama produits afite impumuro yumvikana cyane bituma umugore ufite iki kibazo ,kimuzahaza 

5.Gukoresha uburyo bwa Aromatherapy 

Aromatherapy yagereranaywa n'ubuvuzi bukoresha impumuro ,aho  akensha bakoresha nk'amavuta yakamuwe mu ndimu , muri minti no mu zindi mbuto .

Guhumeka izi mpumuro bishobora gufasha umugore utwite guhangana na kiriya kibazo cyo kugira iseseme no kuruka .

6.Gufata imiti ya Prenatal cyane cyane ikoze mu mavitamini 

Imiti ya Prenatal iba ikoze mu mavitamini ishobora ku kuvura iki kibazo cyo kugira iseseme no kuruka ,nanone iyi miti ni ingenzi kubera ko iha umubiri vitamini z'ingenzi umubiri ukeney ngo ubasha gukora neza ndetse n'umwana uri mu nda akabona intungamubiri nkenerwa ngo akure neza .

7.Gukora imyitozo ngororamubiri 

Ku mugore utwite ,gukora siporo ni ikintu cyiza ariko agakora izitavunanye , ibi nabyo bikaba bigaragaza n'abahanga ko biri mu bintu byagufasha guhangana no kwivura ikibazo cyo kugira iseseme no kuruka .

8.Gukoresha imiti yo kwa muganga 

Mu gihe byose byanze ,ushobora gukoresha imiti yo kwa muganga ,aha twavuga nka Vitamini B6 byagaragajwe n'abahanga ko ishobora kuvura iki kibazo.

Undi muti ni uwitwa Doxylamine nawo uhobora gukoreshwa n'umugore utwite ukamuvura ikibazo cyo kuruka no kugira iseseme ,hari nindi miti myinshi ariko ni byiza kuyifata gusa mu gihe wayandikiwe na muganga .

Ni ryari ukwiye kujya kwa muganga mu gihe ufite iseseme ukanaruka kandi utwite ?

Hari impamvu udakwiye kurenza amaso mu gihe utwite kandi urimo kuruka ,ufite n'iseseme ,kubera ko bishobora kugutera no kukugiraho ingaruka mbi nyinshi .
  • Kunanirwa kurya ukamara byibuze amasaha 12 ku munsi nta kintu ushize mu kanwa 
  • Mu gihe ufite ibimenyetso by'umwuma  nko kumagara mu kanwa ,inkari zagabanutse  nibindi ...
  • Kuba uri kuruka inshuro nyinshi ku munsi 
  • Kuba uribwa mu nda bikabije 
  • Kuba uri gutakaza ibiro cyane 
Source :onemedical.com

Izindi nkuru wasoma 




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post