Gutera akabariro utwite : Ese ni byiza ? ni izihe positions nziza? ni izihe ngaruka biteza ku mugore ?

Gutera akabariro utwite : Ese ni byiza ? ni izihe positions nziza? ni izihe ngaruka biteza ku mugore ?

 Muri rusange gutera akabariro mu gihe utwite , ntabwo bibujijwe keretse mu gihe muganga w'indwara z'abagore yabikubujije , muri iyi nkuru turavuga ku ngaruka zo gutera akabariro , tuvuge kubyo ubushakashatsi bubivugaho ndetse na positions nziza zo gutera akabariro.

Burya uko umwana ari mu nda akura , ninako inda ikura , ibyo bikaba bishobora gutuma uburyo bwo gutera akabariro buhinduka cyangwa se hakabaho kwigengesera ku buryo muteramo akabariro , bityo gutera akabariro mu gihe utwite bisaba kwitonda no kubigiraho ubumenyi .

Ese gutera akabariro mu gihe utwite ntibishobora kwangiza umwana uri mu nda ?


Burya gutera akabariro ntibishobora kwangiza umwana uri mu nda , umwana aba arinzwe n'imikaya ya nyababyeyi , amazi yo mu nda azwi nka amniotic fluid , ndetse n'ururenda rufunga ku nkondo y'umura .

Abantu bamwe bakeka ko gutera akabariro ku bantu bamwe bishobora kugira ingaruka mbi ku mwana , bikaba bishobora gutera ibibazo byo kuba inda yavamo cyangwa ukabyara umwana utarageza igihe , ariko ibyo sibyo , keretse inda yawe hari ibibazo ifite turaza gusesengura neza .

Ese gutera akabariro mu gihe utwite bishobora gutuma ibise biza ?

Gutera akabariro utwite : Ese ni byiza ? ni izihe positions nziza? ni izihe ngaruka biteza ku mugore ?

Ubushakashatsi bugaragaza ko nta sano bifitanye , kuba watera akabariro mu gihe utwite no kuba wazana ibise bitewe no gutera ako kabariro.

Ariko mu gihe inda igejeje igihe cyo kuvuka , gutera akabariro bishobora gutuma wumva ibisa n'ibise aho uribwa mu nda byoroheje , ari nabyo bizwi nka false contractions , ibi bise ntabwo aribyo bituma umwana avuka .

Ubushakashatsi bwemeza ko nta ngaruka gutera akabariro mu gihe utwite byaguteza nko kuba wabyara igihe kitageze , kuba wakuramo inda nibindi ... .

Ni izihe positions nziza wateramo akabariro ?

Gutera akabariro utwite : Ese ni byiza ? ni izihe positions nziza? ni izihe ngaruka biteza ku mugore ?

Mu gihe utwite , uba ugomba kwirinda positions zo gutera akabariro zituma uryama ku nda y'umubyeyi cyangwa se positions zose zatuma ushyira pressure ku nda y'umubyeyi.

Gutera akabariro umubyeyi agaramye si byiza kubera ko , iyo position ituma inyama zo mu nda ndetse n'imitsi minini itwara amaraso itsikamirwa cyangwa umwana akaba yashyira pressure kuri ibyo bityo , bityo iyo position si nziza .

Ni byiza ko mu gihe utera akbariro , mukoresha positions zituma umubyyi yisanzura muri icyo gikorwa nko kureka umubyeyi akajya hejuru y'umugabo ,  , kuba umubyeyi yaryamira urubavu mugatera akabariro aryamiye urubavu cyangwa se umubyeyi akicara nko kukagunguzi k'igitanda .

Ni ryari umugore utwite abujijwe gutera akabariro ?

Hari igihe muganga abuza umugore utwite kuba yatera akabariro nko mu gihe 
  • Inkondo y'umura y'umubyeyi idafite imbaraga , iki gihe gutera akabariro bishobora gutuma ukuramo inda ibi babyita cervical incompetency .
  • Mu gihe utwite impanga nabwo si byiza ko utera akabariro ariko mu gihe inda ari nkuru 
  • Placenta previa , iki gihe ingobyi y'umwana iba iryamye ku mwinjiriro w;inkondo y'umura nabwo si byiza ko watera akabariro 
  • Kuba warigeze kugira ibyago byo kugira ibise inda ari nto 
  • mu gihe uri kuzana amaraso mu gitsina kandi utazi impamvu yabyo 
  • Kuba isuha yamenetse kuko bishobora gutera infegisiyo ku mwana no ku mubyeyi .
Ariko mu gihe cyose umubyeyi atera akabariro , agomba gutekereza ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , aho ari na byiza burya gukoresha agakingirizo .

Ni izihe ngaruka nziza zo gutera akabariro mu gihe utwite ?

Gutera akabariro utwite : Ese ni byiza ? ni izihe positions nziza? ni izihe ngaruka biteza ku mugore ?

Burya hari ibyiza byinshi byo gutera akabariro mu gihe utwite birimo 
  • Gutuma urangiza neza : Burya iyo umugore utwite amaraso menshi atembera mu myanya y'ibanga ariyongera , ibyo bikaba byanatuma icyo gikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza .
  • Gutuma umugore atiyongera ibiro ku buryo bukabije : ibi bigaterwa nuko gutera akabariro bituma umubiri utwika ama calories menshi .
  • Gutuma umugore n'umugabo urukundo rwiyongera : Gutera akabariro bituma umugore n'umugabo barushaho gukundana no kuryoherwa n'urukundo .
  • Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri  : Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko gutera akabariro bituma umubiri wongera ibyitwa IgA , aba bakaba ari abasirikari b'umubiri bafasha mu guhangana n'indwara zifata mu buhumekero nk'ibicurane .
  • Kongera ibyishimo : kurangiza ku mugore utwite , bituma anezerwa ndetse n'umwana atwite akanezerwa , ibyo bigaterwa nuko kurangiza bituma umusemburo wa endorphins uvuburwa mu mubiri .

Ese natera akabariro hashize igihe kingana gute mbyaye ?

Burya buri mubyeyi umaze kubyara aba akeneye igihe cyo kugira ngo umubiri wisubize , umubiri wongere kwiyubaka neza .si byiza ko ahita yihutira gutera akabariro byibuze atarageza ku minsi 45 amaze kubyara .

Gutera akabariro , nta ngaruka mbi bitera ku mugore utwite , ariko aba agomba kwigengesera mu gihe atera akabariro , akirinda gukoresha positions zose yiboneye kubera ko hari izishobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda . 

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post