Mugore utwite , Dore ibintu wakora bikagufasha kugira ubuzima bwiza kuri wowe no ku mwana utwite

 

Mugore utwite , Dore ibintu wakora bikagufasha kugira ubuzima bwiza kuri wowe no ku mwana utwite

Mu gihe utwite , hari ibintu bitandukanye uba ugomba gukora no kwitaho bigufasha kugira ubuzima bwiza haba kuri wowe no ku mwana utwite.

Buri gikorwa cyose witaho ,haba mu mibereho no mu mirire bigira ingaruka ku buzima bw'umubyeyi utwite no ku mwana atwite .,nko kunywa inzoga n'itabi ku mugore utwite bimwongerera ibyago byo kuba wakuramo inda ,cyangwa umwana akaba yapfira mu nda .

Kimwe nuko ibyo turya ,biha intungamubiri umubiri w'umubyeyi zihagjje bityo n'umwana uri mu nda akabona intungamubiri zose akenera , ibyo bigatuma akura neza , akavukana ibiro bishyitse ndetse n'ibyago by kungwngirira mu nda bikagabanuka .

mu gihe utwite uba ugomba kwipimisha indwara ztandukanye nk'umuvuduko w'amaraso , indwara za hepatite na Sida nizindi ...kubera ko izi ndwara zishobora kugira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda .

Dore ibintu ukwiye kwitaho no guteza imbere bituma ugira ubuzima bwiza kuri wowe no ku mwana utwite 

1. Ibiribwa n'imirire inoze 

1. Ibiribwa n'imirire inoze

Mu gihe utwite ,umubiri wawe ukenera intungamubiri nyinshi cyane kurushaho kubera ko uba ugaburira abantu babiri ,Umugore utwite n'umwana uri mu nda .

mu mafunguro y'umugore utwite ,aba agomba kwita ku mirire ye ya buri munsi ,yita ku mirire ye ya buri munsi ,aho afata amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo ibyubaka umubiri ,ibitera imbaraga n'ibirinda indwara .

Muri ayo mafunguro n'ibiribwa twavuga 
  • Ibikomoka ku matungo nk''amata ,amagi ,inyama nibindi ...
  • Imbuto 
  • imbogarwatsi 
  • ingano n'ibizikomokaho 
  • nibindi .....
mu kwita ku mirire yawe ,bituma ubona intungamubiri ,umubiri w'umugore utwite ukenera ,aha twavuga nka 

1.Karisiyumu 

Ku mugore utwite , umunyungugu wa karisiyumu ni ingenzi ku mubiri we kandi umubiri we ukenera uyu munyungugu ku bwinshi ,kubera ko urakenerwa cyane ku mwana uri mu nda no ku magufa y'umubyeyi utwite .

Ibiribwa dusangamo umunyungugu wa karisiyumu ku bwinshi kurusha ibindi 

hari ibiribwa bitandukanye dusangamo umunyungugu wa karisiyumu ku bwinshi birimo 
  • amata n'ibiyakomokaho 
  • ibinyobwa byongerewemo uyu munyungugu 
  • imboga za broccoli na epinari
  • Tofu
  • ibishyimbo byumye 

2.Ubutare 


Ubutare bwa fer nayo ni indi ntungamubiri ikenerwa cyane n'umubiri w'umubyeyi , aho umubiri w'umugore utwite ukenera Mikorogarama 30 ku munsi bitandukanye n'ingano umugore udatwite akenera ku munsi .

Ubutare bukoreshwa n'umubiri mu kongera amaraso no kurinda ko umugore utwite yagira  ikibazo cyo kugira amaraso make .

Ibiribwa dusangamo ubutare ku bwinshi 

Hari ibiribwa bitandukanye dusangamo ubutare ku bwinshi birimo 
  • Inyama zitukura 
  • inyama z'inkoko 
  • amafi yo mu bwoko bwa salmon
  • amagi 
  • tofu
  • ibishyimbo
  • imbuto zumye
  • nibindi ......

3.Foliki aside

Foliki aside ni imwe mu ntungamubiri umugore utwite akenera ku bwinshi , ikigo cya CDC kivuga ko umugore wese utwite akwiye kuboa aside foliki ku munsi ingana na miligarama 0.4 

Gufata ibinini bya aside foliki bituma umwana uri mu nda aremwa neza ,bikamurinda ibyago byo kuvukana ubumuga n'ubusembwa .

2.Gufata ibinyobwa byinshi 

Gufata ibinyobwa byinshi

Mu gihe utwite , ni byiza ko unywa ibinyobwa bihagije cyane cyane amazi , mu gihe umugore atwite amaraso ye ariyongera cyane ku bwinshi ,bityo ni byiza ko akwiye gufata ibinyobwa n'amazi kugira ngo bimurinde umwuma .


3.Imyitozo ngororamubiri 

Imyitozo ngororamubiri

mu gihe utwite , ni byiza ko ukora imyotozo ngororamubiri ,kubera ko siporo ari nziza ku mugore utwite .

Ibyiza byo gukora imyitozo ngororamubiri ku mugore utwite 

  • birinda ko ibiro by'umugore byiyongera cyane bikabije
  • bigabanya bibazo biterwa no gutwita birimo nko kubabara umugongo , n'indwara ya constipation
  • bituma umugore asinzira neza
  • byongera imbaraga mu mubiri 
  • nibindi ....

4.Gusinzira 

Gusinzira

Kuryama ugasinzira ,ukaruhuka bihagije ni byiza ku mugore utwite , nubwo bwose mu gihe utwite kuryama bigorana ariko ni byiza cyane kandi ni urufunguzo rw'ubuzima bwiza .

abahanga mu buvuzi bavuga umugore utwite ari byiza ko aryamira urubavu rw'ibumoso kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri ndetse n'umwana atwite akagira ubuzima bwiza .


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post