Ibintu 5 ukwiye kwirinda mu gihe utwite byashyira mu byago umubyeyi n'umwana atwite

 

Ibintu 5 ukwiye kwirinda mu gihe utwite byashyira mu byago umubyeyi n'umwana atwite

Mu gihe utwite , hari ibintu uba ugomba kwirinda no kugendera kure kubera ko byagira ingaruka mbi ku mwana uri mu nda no ku mubyeyi umutwite .izo ngaruka zirimo nko kuba umwana yapfira mu nda ,ukabyara igihe kitageze ,gukuramo inda nibindi ...

By'umwihariko , mu gihe utwite ,uba ugomba kwirinda ibintu bimwe na bimwe nk'inzoga kkugeza igihe ubyaye kubera ko byagira ingaruka mbi ku mwana no ku mubyeyi twavuze haruguru .

Dore ibintu 5 ukwiye kwirinda mu gihe utwite 

Hari ibintu bitandukanye ukwiye kwirinda mu gihe utwite birimo 

1.Inzoga 

Inzoga

Ubushakashatsi  bugaragaza ko kunywa inzoga ku mubyeyi utwite ari bibi cyane kubera ko zongera ibyago byo kuba wabyara umwana ufite ibiro bike , kubyara igihe kitageze no kuba umwana yavukana ubumuga .

Ubushakashatsi bugaragaza ko nta kigero cyiza cy'inzoga cyiza ku mugore utwite , ni byiza ko umugore utwite yakwirinda kunywa inzoga .

2.Kurya inyama n'amagi mabisi 

Kurya inyama n'amagi mabisi
Inyama .amagi nibindi biribwa bibisi ,kubirya ni bibi ku mubyeyi utwite , ibiribwa bibisi bishobora kuba biriho mikorobi n'udukoko twanduye ndetse bishobora no kuba hariho imyanda ,byose bikaba byagira ingaruka mbi ku mugore utwite .

ni byiza ko urya ibiryo bihiye ndetse ukongera isuku y'ibiribwa niyo ku mubiri wawe mu gihe utwite ,kubera ko byakurinda kwibasirwa n'indwara zikmeye zashyira ubuzima bwawe mu byago n'ubw'umwana utwite .

3.Kafeyine 

Kafeyine

Mu gihe utwite ,kafeyine nyinshi si nziza ku mubiri wawe ,kuko ishobora kugera ku mwana binyuze mu ngobyi igaburira umwana .

Kafeyine nyinshi ishobora kongera ibyago byo kwibasirwa n'ingaruka mbi zikomeye nko gukuramo inda , , mu buryo bwiza , umugore utwite ntagomba kurenza miligarama 200 ku munsi za kafeyine .

4.Kunywa imiti utandikiwe na muganga 

Kunywa imiti utandikiwe na muganga

Imiti utandikiwe na muganga ni mbi kubera ishobora gutera ibibazo bikomeye ku mwana uri munda nko kuba yavukana ubumuga ,aha twafata nk'umuti uzwi cyane wa ibuprofen ushobora gutuma umwana avukana ubumuga cyangwa ubusembwa .

hari indi miti myinshi ushobora gutuma ukuramo inda cyangwa ukaba wabyara igihe kitageze bitewe n'imikorere yayo cyangwa n'ingaruka ushobora gutera kuwawunyoye .

5.Kunywa itabi 

Kunywa itabi

Kunywa itabi cyangwa ibindi biyobyabwenge nka urumogi ,mugo nibindi ... ni ibintu bibi ku mubyeyi utwite ,kunywa itabi bishobora gutera ikibazo cyo gukuramo inda , kuba umwana yavukana ubumuga  cyangwa umwana akaba yanapfira mu nda .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post