Kuryama amatara yaka bikongerera ibyago byo kwibasirwa na Diyabete (Ubushakashatsi bushya )

 

Kuryama amatara yaka bikongerera ibyago byo kwibasirwa na Diyabete (Ubushakashatsi bushya )

Ubushakashatsi bushya buherutse gushyirwa ahagaragara bwakorewe mu gihugu cy'ubushinwa bukorerwa ku bantu barenga 100.000 bwagaragaje ko kuryama amatara yaka byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Diyabete ,

Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of Diabetology ,bwakorewe mu baturage b'abashinwa aho bwabonye ko batuye mu bice bihora amatara acanye haba ku manywa na ninjoro baba bafite ibyago byo kwibasirwa na Diyabete ku kigero cya 28% ugereranyije n'abantu batuye mu bice bidahoramo amatara yaka igihe cyose .

Abashinwa barenga miliyoni 9 bari hejuru y'imyaka 18 babana n'indwara ya Diyabete ,bikaba bikekwako iki kibazo cyagiye gitizwa umurindi nikoreshwa ry'amatara ahora yaka igihe cyose bihujwe nibyavuye mu bushakashatsi .

Abakoze ubu bushakashatsi bemeza ko umubare w'abashinwa barwara Diyabete uzakomeza kwiyongera uko abantu bazakomeza kuva mu byaro baza mu mugi .

Ikinyamakuru cya CNN kivuga ko ubu bushakashatsi bwaje bwunganira ubundi bwakozwe bukagaragaza ko kuryama amatara yaka bigira ingaruka mbi ku mikorere y'umubiri ( metabolism) ibyo bikaba binongera ibyago byo kwibasirwa na Diyabete.

Ingaruka z'urumuri ku buzima bwa muntu  cyane cyane mu ijoro 

Urumuri rutari urw'umwimerere (artificial light ) urumuri rukomoka ku matara ,ubushakashatsi bugaragaza ko rwongera ibyago byo kwibasirwa n'umubyibuho ukabije ,impinduka mu mikorere y'umubiri ,kugabanuka ku musemburo wa insuline ndetse n'ibyago byo kwibasirwa na Diyabete n'indwara z'umutima bikiyongera .

Hari ubundi bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kuryama ufite nka televiziyo yaka mu cyumba byongera isukari mu maraso ndetse bikanatuma n'umutima wawe utera cyane . ubu bushakashatsi bwakzowe nuwitwa Zee mu muri uyu mwaka .

Dr Gareth ,inzobere muri kaminuza ya Chester avuga ko gusinzira bituma umubiri ukora neza ,bikagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima na Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri ariko uko usinzira amatara yaka bituma udasinzira mu buryo bukwiye .

Ubundi bushakashatsi bwakozwe  mu mwaka wa 2010 n'ikigo cyo mu bushinwa cya China non Communicable disease Surveillance bwagaragaje  ko kuryama mu ijoro amatara yaka bituma isukari yo mu mtraso yiyongera , binatuma umusemburo wa insuline udakora uko bikwiye bityo bikaba intandaro yo kwibasirwa na Diyabete .


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post